Uku kwezi kwa karindwi, Nyirubutungane Papa Fransisiko aradusaba gusenga dusabira abageze mu zabukuru. Papa aradusaba gusenga kugira ngo ubunararibonye n’ubuhanga bw’abageze mu zabukuru bifashe urubyiruko kureba imbere bafite ukwizera. Papa Fransisiko yibutsa ko abageze mu zabukuru bafite inshingano ikomeye kubakibyiruka.
Iki cyifuzo cya Papa muri uku kwezi gihuriranye nuko tariki ya 24 Nyakanga Kiliziya izizihiza ku ncuro ya kabiri umunsi mpuzamahanga wabageze mu zabukuru. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ”No mu busaza bwabo bakomeza kwera imbuto”(Zb 92,15).
Papa Fransisiko atubwira ko tudashobora kuvuga umuryango ngo twibagirwe agaciro kabageze mu zabukuru mu muryango. Papa ati “tujye twibuka ko abageze mu zabukuru ari umugati utunga ubuzima bwacu n’ubuhanga buhishe bw’abatuye isi. Papa aradusaba gusabira abageze mu zabukuru kugira ngo bahinduke koko abarimu b’impuhwe kandi ngo ubunararibonye n’ubuhanga bwabo bifashe abakiri bato kurebana ejo hazaza ukwemera n’icyizere.
Padiri Phocas Banamwana
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali