Tariki ya 29 Kamena buri mwaka, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru w’abatagatifu Petero na Pawulo . Uyu mwaka wa 2022, uyu munsi mukuru wizihijwe kuwa gatatu tariki ya 29 Kamena. Kuri uyu munsi i Vatikani, Papa ashyikiriza abatorewe kuba abepiskopi bakuru (Arkiyepiskopi) umwambaro ubaranga bita “Pallium” (soma “paliyumu”).
Iwacu mu Rwanda, uyu munsi mukuru wahimbarijwe muri Katedrali Saint Michel/Kigali. Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana, umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, afatanyije na Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe Rukamba , umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.Iyi misa kandi yabereyemo umuhango wo kwakira k’umugaragaro Nyiricyubahiro Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan,watorewe kuba intumwa ya Papa mu Rwanda tariki ya 31 Mutarama 2022. Misa yitabiriwe kandi n’abapadiri banyuranye bakorera ubutumwa muri Arkidiyosezi ya Kigali.
Mu gitambo cya Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Karidinali Re, umukuru w’urwego rw’Abakaridinali, papa Fransisiko yahamagariye abakristu abakristu n’abashumba ba Kiliziya “guhaguruka bwangu” “bakarwana intambara y’ukwemera”, mu rugero rw’abatagatifu Petero na Pawulo intumwa, bahowe Imana bakaba n’inkingi za Kiliziya.
Ahereye ku masomo matagatifu y’umunsi mukuru, papa Fransisiko yavuze ko muri iki gihe abantu twabaswe n’ubunebwe, butuma duhitamo kwiyicarira turangamiye ibyo dufite aho guhaguruka ngo twubure amaso turangamire ibiri imbere cyangwa ngo twerekeze mu mazi magari. Kimwe na mutagatifu Petero, kenshi tuba tuzirikiwe mu buroko bw’akamenyero cyangwa k’ibisanzwe, tugaterwa ubwoba n’impinduka. Ingaruka yabyo ikaba ukugwingira mubya roho no gutakaza ishyaka mu butumwa. Aho kugirango tube ibimenyetso by’ubuzima n’impinduka nziza mu butumwa, tukaba akazuyazi ndetse ntiduharanire kuzana impinduka nziza mu butumwa.
Papa Fransisiko yibukije ko Sinodi turimo iduhamagarira kuba Kiliziya yemera guhaguruka igasanga abandi aho kwifungirana, Kiliziya idafite ibiyiziritse n’ibiyibuza kubura amaso ngo irebe imbere, Kiliziya buri wese yakirwa kandi agaherekezwa, Kiliziya yihatira gutega amatwi no gusangira ibyiyumviro, Kiliziya buri wese agira uruhare mu butumwa kandi twese tuyobowe na Roho Mutagatifu, Kiliziya itirengagiza ibibangamira ukwemera biriho ahubwo igahorana ishyaka ryo kwamamaza Ivanjili n’icyifuzo cyo gusanga bose no kwakira buri wese.
Papa ashingiye ku magambo ya Pawulo mutagatifu yibukije ko buri wese ahamagarirwa kuba umwigishwa no kugira uruhare mu kwamamaza Inkuru Nziza. Buri wese agomba kwibaza ati: Ni iki njyewe nakorera Kiliziya ? Ibi bizadufasha kutaba indorerezi muri Kiliziya. Papa yibukije ko umukristu atagomba gutwarwa n’imitekerereze y’isi, ahubwo agomba agomba kuba ikimenyetso cy’ingoma y’Imana aho isi yimitse ibigirwamana by’ubutegetsi, ikibi, ruswa, amahane, akarengane. Bityo tuzabasha kuba umusemburo mwiza mu isi.
Mu guhimbaza uyu munsi mukuru muri Kiliziya mu Rwanda, Musenyeri Vincent Harolimana wayoboye igitambo cya Misa yibukije ko Petero na Pawulo ari abatagatifu b’imena bakaba kandi inkingi za Kiliziya. Musenyeri yibukije ko ari umwanya mwiza wo kongera kurushaho gusabira Papa, umusimbura wa Petero ndetse n’abamufasha. Ku buryo bw’umwihariko, Musenyeri yavuze ko twishimira ko turi kumwe n’intumwa ya Papa mu Rwanda. Ni umwanya wo kumwakira no kumwifuriza ubutumwa bwiza kandi tukamwifuriza ubutumwa bwiza.
Musenyeri yavuze ko guhimbariza icyarimwe abatagatifu Petero na Pawulo ari umwanya mwiza wo kuzirikana ku muhamagaro muri Kiliziya no ku muhamagaro wacu. Imana mu rukundo rwayo rutangaje, yitorera abo ishaka ngo ibatume aho ishaka. Buri wese ahamagarirwa ubutumwa bwihariye. Yezu mugutora ntashingira ko turi indakemwa mu mico no mu myifatire ngo adutume. Ntiyita ku ntege nke zacu .Icyo adusaba ni ukumwizera no kurangwa n’urukundo.
Mu ijambo yagejeje ku bakristu, Musenyeri Filipo Rukamba yavuze ko yishimiye guhimbariza hamwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Catalan, intumwa ya Papa mu Rwanda umunsi mukuru w’abatagatifu Petero na Pawulo. Aba batagatifu bombi bahurira ku rukundo bari bafite nubwo buri wese afite umwihariko we mu butumwa bwa Kiliziya. Yavuze ko twifurije Papa gukomeza kugira ubuzima bwiza bwa roho n’ubw’umubiri. Uyu munsi tuzirikana ubumwe bwa Kiliziya bugaragarira mu musimbura wa Petero n’intumwa. Musenyeri Filipo yongeye guha ikaze intumwa ya Papa mu Rwanda, amwizeza ubufatanye muguharanira ko ingoma y’Imana yogera hose.
Mu ijambo Musenyeri Catalan, intumwa ya Papa mu Rwanda yagejeje kubitabiriye igitambo cya Misa, yabanje gushimira Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda wamutumiye. Yavuze ko uyu munsi duhimbaza itorwa rya Papa. Papa Fransisiko yatowe tariki ya 13 Werurwe. Ubu Papa amaze imyaka icyenda. Ni umunsi rero wa Papa. Papa Fransisiko atwibutsa ko abatagatifu Petero na Pawulo bagize ukwigenga kubera guhura na Kristu. Kristu aduha kwigenga kugira ngo turonke imbaraga zo guhaguruka tukajya kwamamaza Inkuru Nziza. Intumwa ya Papa mu Rwanda yashimiye abitabiriye igitambo cya Misa kuba baje gusabira Papa kandi abasaba gukomeza kumusabira nkuko na we ubwe ahora abyisabira.
Umwanditsi Padiri Phocas Banamwana
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali
Amafoto
Jean Claude TUYISENGE