Mu gitambo cy’Ukaristiya gisoza ihuriro mpuzamahanga rya cumi ry’imiryango, ku wa gatandatu tariki ya 25 Kamena 2022 Papa Fransisiko yasomeye imiryango yitabiriye ihuriro mpuzamahanga inyandiko ikubiyemo ubutumwa bubahamagarira gukomeza inzira yo kuba abogezabutumwa mu isi yose. Ubu butumwa bwashyikirijwe imiryango mu isengesho ry’indamutso ya Malayika yo kuri iki cyumweru, tariki ya 26 Kamena 2022. Dore ibikubiye muri ubwo butumwa :
« Miryango nkunda,
Ndabahamagarira gukomeza inzira yanyu muteze amatwi Imana Data ibahamagara :
Nimube abogezabutumwa mu isi hose!
Mwigenda mwenyine!
Mwebwe,miryango ikiri mito, mwemere kuyoborwa n’abazi inzira ,
Mwebwe muri imbere y’abandi, nimugendane n’abandi.
Mwebwe mwatakaye kubera ingorane,
Ntimwemere gutsindwa n’agahinda,
Nimwizere urukundo Imana yashyize muri mwe,
Mutakambire Roho Mutagatifu buri munsi
kugirango akomeze abakongezemo urukundo
Nimwamamaze mu byishimo ubwiza bwo kuba umuryango!
Nimubwire abana n’urubyiruko ingabire yo gushyingirwa gikristu.
Nimuhe icyizere abatagifite!
Mukore nkaho byose bishingiye kuri mwebwe
Muzirikana ko byose bigomba kuragizwa Imana.
Nimube abasannyi b’umubano wa sosiyete na Kiliziya iri mu rugendo,
yagura ubusabane, yongera urukundo n’ubuzima.
Nimube koko ikimenyetso cya Kristu muzima.
Ntimuterwe ubwoba bw’icyo Nyagasani abasaba,
No gutanga ku buntu mufatanyije na We.
Mwifungurire Kristu, mumutege amatwi mu mutuzo w’isengesho.
Mube hafi abanyantege nke
Mwite kubigunze, impunzi n’abatereranwe.
Nimube ababibyi b’ubuvandimwe mu isi!
Nimube imiryango ifite umutima wagutse!
Nimugaragaze isura yakira ya Kiliziya!
Kandi ndabasabye , musenge, musenge ubutaretsa !
Bikira Mariya, Umubyeyi wacu, abatabare igihe cyose hatazaba hakiri divayi,
Abaherekeze mu gihe cy’umutuzo n’ibigeragezo,
Abafashe kugendera hamwe n’Umwana we wazutse.”
Byahinduwe mu Kinyarwanda na
Padiri Phocas Banamwana
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali