Kuri iki Cyumweru, kuwa 6 Werurwe 2022, +Antoni Cardinal KAMBANDA yagiriye uruzinduko rwa Gishumba muri Paruwasi ya Mutagatifu Paulo Gishaka. Muri urwo ruzinduko yasuhuje Abakristu bari bitabiriye Missa ya Saa Moya, abagezaho Ubutumwa yabageneye burimo kwita ku muryango. Aha, yashishikarije ababyeyi kwita ku nshingano zabo zo kubaka urugo neza, urugo rumurikiwe n’Ivanjili. Yashishikarije ababyeyi kwita ku bana, bakabarera neza, babaha uburere bukwiriye. Urubyiruko rwahamagariwe kwita ku bageze mu zabukuru. babafashisha imbaraga Imana yabahaye, kuko n’abakuru nabo bafashisha urubyiruko inama zabo zuje impanuro.
Ku isaha ya Saa Yine za mu gitondo, niho +Antoni Cardinal KAMBANDA yatuye Igitambo cy’Ukaristiya, hamwe n’Abapadiri bakorera Ubutumwa muri Paruwasi ya Mutagatifu Paulo Gishaka. Mu Nyigisho yahatangiye yo kuri iki Cyumweru cya mbere cy’Igisibo, yashishikarije Abakristu kudatsindwa n’ibishuko by’Umwanzi; bakiringira Imana Ishoborabyose, kandi ikunda abo yaremye.
Igitambo cy’Ukaristiya gihumuje, hakurikiyeho umwanya wo kuganira n’abakuriye Inama Nkenurabushyo ya Paruwasi. Mu biganiro byahatangiwe harimo kugaragaza imiterere ya Paruwasi Nyirizina. Mu gusoza, +Antoni Cardinal Kambanda yasangiye n’Abakristu bahagarariye abandi. Urwo ruzinduko rukaba rwaranzwe n’ibihe byiza bigaragara mu Bumbogo bwa Nkuzuzu, aho i Rwanda rwa Gasabo.
Fr. Valens NGIRUWONSANGA
Amafoto: Jean Claude TUYISENGE