Muri iki gihe cy’igisibo, ijambo « ubutayu » rigaruka cyane mu Byanditswe Bitagatifu. Ntitwabura kwibaza impamvu Imana yahisemo kunyuza umuryango wayo mu butayu buteye ubwoba, butagira amazi ndetse n’ibyo kurya nyamara kandi bari bakize inkota ya Farawo ndetse n’inyanja bizeye ko bagiye mu gihugu cyiza Imana yabasezeranyije? Kuki Roho Mutagatifu yohereje Yezu mu butayu nyuma yo kubatizwa mbere yuko atangira ubutumwa ? Kuki buri mwaka Kiliziya isaba abana bayo gukora urugendo rwo mu butayu (Igisibo) mbere yo guhimbaza iyobera rya Pasika ?
Yezu amaze kubatizwa Roho Mutagatifu yamujyanye mu butayu. Uru rugendo rwa Yezu rugana mu butayu rutwibutsa urugendo Isiraheli yakoze yambuka inyanja igana mu butayu, aho yamaze imyaka mirongo ine. Kimwe na Yezu washonje nyuma y’iminsi 40, Umuryango wa Isiraheli nawo mu rugendo rwo mu butayu wagize inzara, inyota, ibigeragezo binyuranye ndetse no gushidikanya (reba Iyim15,22-27 ;16,1-18 ;17,1-7 ;…). Natwe Abakristu mu gihe k’igisibo duhamagarirwa kumara iminsi 40 mu butayu.
- Ubutayu : ahantu ho kumenya intege nke za muntu
Mu butayu ni ahantu hataba amazi ndetse bigoye kuba wabona icyo kurya. Umuryango w’Imana wahagiriye inzara n’inyota ndetse uhura n’ibindi bigeragezo byinshi nko kurumwa n’inzoka z’ubumara ndetse n’ibitero by’Abamaleki…. Nyamara hirya yibyo bigeragezo mu bugari bw’ubutayu, umuntu abasha kubona ubuto bwe, abasha kumva neza no kubona imbaraga nke ze. Mu butayu twibuka imbaraga nke za kamere muntu ndetse tukabona n’ubukene bw’umutima wacu. Mu butayu umuntu abasha kwibona no kwiyumva. Iteka iyo icyago cyabagwiriraga mu butayu binjyingaga Musa ngo atakambire Uhoraho abagirire impuhwe.
Ibigeragezo binyuranye nk’ububabare, intamabara, inzara, inyota, uburwayi, ubukene, ubupfubyi… byose byinjiza muntu mu butayu bw’ubuzima bwe. Aha niho muntu abonera ko agizwe n’Imana, ko ntacyo yakishoborera atari kumwe n’Imana.
- Ubutayu n’Isezerano
Imana ijya gukura umuryango wayo mu bucakara bwa Misiri yabanje kumenyesha umugaragu wayo Musa Izina ryayo ubwo yararagiye amatungo mu butayu : « NDI UHORAHO »( reba Iyim3,14).Igihe kandi Umuryango w’Imana Isiraheli ugeze mu butayu bwa Sinai niho Imana yajyiranye nabo Isezerano rikubiye mu mategeko 10 (reba Iyim 19-20) : «… None rero nimwumva ibyo mbabwira, muzaba abanjye bwite mu miryango yose, n’ubwo isi yose na yo ari iyanjye ; ariko mwebwe muzambera urugaga rw’intore zinshengerera n’umuryango mutagatifu…(Iyim 19,5-6). Imana yabanyujije mu butayu kugirango ibanze ibasukure kandi ibakureho ubwandure bwose bari bavanye mu Gihugu cya Misiri maze ibonereho kubagezaho Isezerano yifuzaga kugirana nabo ndetse n’urubyaro rwabo rwose.
- Ubutayu : ahantu ho guhura n’Imana
Mu rugendo rw’imyaka 40 mu butayu, Umuryango w’Imana Isiraheli wagiriyemo inzara n’inyota ndetse wagiye ugaragaza kutubahiriza isezerano, kwigomeka ku Mana ndetse no kutizera ububasha bwayo(reba Iyim 16-17 na 32). Nyamara Imana yagiye ibagaragariza ubudahemuka, urukundo n’impuhwe byayo. Ibyo yabibagaragarije ibaha amazi avuye mu rutare ; ibagaburira umugati « Manu » ; ibagaburira inyama ndetse ikomeza kwihanganira ukunangira umutima kwabo. Imana yabanyujije muri iyo nzira y’ubutayu kugirango ibatoze kuyumvira ndetse ibagaragarize urukundo rwayo.
Muri ubwo butayu buteye ubwoba Imana ntijya kure muntu. Imana imuba hafi ndetse ikamwiyereka kenshi : « Uhoraho ubwe yabagendaga imbere : ku manywa yabaga ari mu nkingi y’agacu kugira ngo abayobore inzira, n’ijoro akaba ari mu nkingi y’umuriro kugira ngo abamurikire, bityo bagashobora kugenda ku manywa na nijoro. Inkingi y’agacu ntiyaburaga na rimwe kujya rubanda imbere ku manywa, n’inkingi y’umuriro ikabagenda imbere n’ijoro » (Iyim 13,21-22).
Ubutayu rero kimwe na Isiraheli butubera igihe n’ahantu ho guhura n’Imana ndetse no guhinduka tukagarukira Imana ndetse tukumva ijwi ryayo. Mukubona intege nke ze, muntu abasha kumva ko atabaho atabeshejweho n’Imana. Mu butayu muntu yiga kubika umutwe k’ubutaka agaha Imana ikuzo yo mugenga w’ubuzima bwe.
Nubwo Imana yabahaye amazi ndetse n’umugati kugirango ibakize inzara n’inyota yifuzaga kubakiza by’umwihariko inzara n’inyota bya roho. Niyo mpamvu nyuma yo kubaha amazi n’umugati, Uhoraho abagaburira akoresheje amategeko Ye y’isezerano. Iri sezerano niryo rizabafasha kubaho m’ubutungane no mu rukundo rw’Imana yabo. Iri sezerano kandi niryo ribagira umwihariko wa Nyagasani hagati yandi mahanga abakikije.
Yezu nawe mu butayu azashimangira ko icyo Imana ishaka aruko twagira inzara n’inyota y’Ijambo ry’Imana : « Umuntu ntatungwa n’umugati gusa ahubwo atungwa n’Ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana »(Mt 4,4)
Ubuzima bwa muntu iteka bunyura mu nzira y’ubutayu, inzira y’ibigeragezo . Natwe muri iyo nzira y’ubutayu kenshi twivumbura ku Mana ndetse rimwe na rimwe tukohoka inyuma y’ibigirwamana. Mu butayu Shitani itwerekeramo byinshi bishashagira imbere y’urugamba tuba turimo igirango idukure mu nzira y’Imana nkuko yagerageje Yezu mu butayu.
Mu butayu bw’igisibo, umukristu ahamagariwe kwivugururamo inyota yo gutega amatwi Ijambo ry’Imana ndetse n’isengesho. Ibyo bikamufasha guhinduka ndetse no kugarukira Imana amurikiwe n’Ivanjili nkuko abihamagarirwa igihe asigwa ivu : « Hinduka kandi wemere Inkuru Nziza »
Buri munsi, ababatijwe bahamagarirwa kuba abahamya b’umutsindo w’izuka k’urupfu muri iy’isi yuzuyemo intambara, imibabaro, amarira, imiborogo, inzangano. Abakristu bahamagarirwa kuba imiyoboro y ‘urukundo rw’Imana rugomba gutsinda inabi n’inzangano zitanya abantu.
- Ubutayu : ahantu ho gutega amatwi Imana
Ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati” Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura (Mt 3,3)
Matayo Mutagatifu, Umwanditsi w’Ivanjili atubwirako Yohani Batista yatangiye kwigishiriza mu butayu bwa Yudeya ahamagarira abantu kwisubiraho kuko Ingoma y’Ijuru yari yegereje(reba Mt 3,1-2). Iyo Imana itugezaho Ijambo ryayo dusabwa gutega amatwi. Kugira ngo tubashe kumva neza Ijambo ryayo bidusaba umutuza cyane cyane umutuzo wo mu mutima. Mu butayu ni ahantu hatarangwa urusaku, hadatuwe, hatagira ikintu kiharangwa. Imana ikenera ko dutegura imitima yacu, tugakuramo ibyabangamira Ijambo ry’Imana. Muri make umutima wacu ugasa n’ubutayu kugira ngo ubashe kwakira no kumva Ijambo ry’Imana ntakiwuziga cyangwa ngo kiritangire nkuko umuhanuzi Izayi yabihanuye: “Nimutegure mu butayu inzira y’Uhoraho, muringanirize Imana yacu umuhanda ahantu h’amayaga. Akabande kose gasibanganywe,umusozi wose n’akanunga kose bisizwe, n’imanga ihinduke ikibaya. Nuko ikuzo ry’Uhoraho rizigaragaze, ibinyamubiri byose bizaribonere icyarimwe, bimenye ko Uhoraho yavuze” (Iz 40,3-5)
Muri iki gihe isi irimo urusaku rwinshi, umukristu asabwa gutunganya umutima we, akirukanamo urusaku kugira ngo abashe kumva ijwi ry’Uhoraho rimusaba guhinduka kandi rimwereka inzira iboneye:“Nimwisubireho, kuko Ingoma y’Ijuru yegereje” (Mt 3,2)
- Ubutayu : ahantu hubuhungiro, uburuhukiro no kurura umutima
Igihe umuhanuzi Eliya amaze kwica abahanuzi bose ba Behari yamenyeko umwamikazi Yezabeli ashaka kubahorera nuko ahungira mu butayu, akora urugendo rw’umunsi umwe mu butayu arananirwa ndetse ariheba kandi acika intege nuko afatwa n’ibitotsi arasinzira. Nyamara muri uwo munaniro no kwiheba byo mu butayu Uhoraho yaramugendereye amuha umugati n’amazi, ararya kandi aranywa, biba ubugira kabiri. Eliya amaze guhembuka arahaguruka akomeza urugendo iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, agera ku Musozi yagombaga guhuriraho n’Imana(reba 1 Bami 19, 1-8).
Abahanuzi benshi bagaruka ku rukundo Imana yakunze umuryango wayo. Nyamara bakagaruka no kubuhemu bwa Isiraheli, yo itabona urukundo Imana iyikunda ahubwo ikohoka inyuma y’ibigirwamana. Uhoraho m’ubudahemuka bwe akomeza guhendahenda umuryango we akoresheje uburyo bwinshi . Abahanuzi bakoresha ijambo « ubutayu » bashaka kuvuga ijyanwa bunyago. Iyo umuryango w’Imana wabaga ujyanywe bunyago byabaga ari igihe gikomeye, igihe cy’ububabare bukabije, igihe cy’agahinda n’amarira. Nyamara ku rundi ruhande byababeraga igihe cyiza cyo kongera kugaruka ku isoko, bakongera bakibuka isezerano barenzeho bikabaviramo urupfu no kujya kure y’Imana. Nuko muri ubwo butayu bw’ijyanwa bunyago bakongera bakagarukira Uhoraho Imana yabo: « Ni yo mpamvu ari jye ugiye kumuhendahenda, nzamujyane mu butayu maze mwurure umutima. Nzamusubiza imizabibu ye, ikibaya cya Akori nkigire irembo ry’amizero. Azahanganiriza nk’igihe cy’ubuto bwe, mbese nk’igihe yazamukaga ava mu Gihugu cya Misiri.Uwo munsi kandi-uwo ni Uhoraho ubivuga-uzanyita ngo « Umugabo wanjye »uzahurwe burundu kongera kunyita ngo « Behali wanjye »…Nzagucyura ube uwanjye iteka ryose, dushyingiranwe bishingiye ku butabera n’ubutungane, duhorane urugwiro n’urukundo. Nzashyingiranwa nawe nkugaragarize ubudahemuka,maze uzamenye Uhoraho » (Hoz2,16-18.21-22)
- Ako kanya Roho Mutagatifu amuganisha mu butayu
“Yezu ava ku nkombe ya Yorudani yuzuye Roho Mutagatifu, maze ajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu. Ahamara iminsi mirongo ine ashukwa na Sekibi, ntiyagira icyo arya muri iyo minsi, maze ishize arasonza…”(Lk 4,1s)
Kuki Roho Mutagatifu yohereje Yezu mu butayu nyuma yo kubatizwa mbere yuko atangira ubutumwa ? Ese Yezu yarakeneye gushukwa na Sekibi?
Mubyukuri Yezu yemeye gushukwa na Sekibi kugira ngo aduhe urugero rwo kurwanya kamere muntu ikunda kuganzwa n’icyaha cyane cyane irari ry’inda, ubutegetsi ndetse n’ubukungu. Mu gihe Umuryango wa Isiraheli watsindiwe ku irari ry’inda, Yezu azatsinda ibishuko byose bituruka ku nda, ashyira imbere ifunguro rivuye mu kanwa k’Imana “Ijambo ry’Imana”, “ugushaka kw’Imana”. Aho Isiraheli mu butayu yananiwe kumvira Imana na Musa, bakirengagiza inkingi y’umuriro yabagendaga imbere n’ijoro ndetse n’igicu cyererana ku manywa bigaragaza ko Imana yahoranaga nabo. Yezu we azemera kugendera kugushaka kw’Imana bigaragarira mu buryo atsindamo Sekibi imugerageza kenshi.
Mu Butayu Isiraheli yaranzwe kenshi no kwijujutira Uhoraho no kumwigomekaho. Igiti Musa yakojeje mu mazi agashiramo ubusharire bwatumaga bivovotera Uhoraho cyashushanyaga umusaraba wa Kristu. Nyamara Yezu we mu nzira yose y’umusaraba ntiyigeze abumbura akanwa ke, ahubwo yiringiye Imana kugeza kundunduro: “Yarashinyaguriwe, ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura umunwa, boshye umwana w’intama bajyanye mu ibagiro, cyangwa intama yicecekera imbere y’abayogosha ubwoya, na we ntiyaruhije abumbura umunwa” (Iz 53,7). Ibyo bikatwigisha natwe gutuza no kwakira ugushaka kw’Imana mu buzima bwacu kabone niyo twaba dusabwa guheka umusaraba.
Ni kenshi natwe imbere y’ibigeragezo, imbere y’ububabare twijujutira Imana, dukora ibihabanye n’ukwemera kwacu, tutizera ububasha bw’Imana. Kenshi twijujuta dusaba Imana inyama n’imigati bitunga imibiri yacu. Muri iki gihe cy’Igisibo kimwe na Yezu twemere gutungwa n’Ijambo ry’Imana ndetse n’umubiri n’amaraso bya Yezu Kristu.
Umwanditsi:
Padiri Phocas Banamwana
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali
Byateguwe hifashishijwe urubuga https://croire.la-croix.com/Definitions/Fetes-religieuses/Mercredi-des-Cendres/Jesus-au-desert-meditation (4 Werurwe 2022).