Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 2 Werurwe, Kiliziya yatangiye igihe gikomeye muri Liturujiya « Igisibo ». Muri Kiliziya, igisibo ni urugendo rw’iminsi 40 abakristu bamara basenga, bigomwa kanda bicuza kugira ngo babashe kwitegura neza kwinjira mu byishimo bya pasika, ibyishimo by’izuka . Hari imigenzo inyuranye ifasha abakristu kwitagatifuza mu gihe cy’igisibo harimo gusiba ibyo kurya, gusiba icyaha ndetse no kucyicuza, ibikorwa by’urukundo (gufasha abakene, gusura abarwayi…). Umuhanuzi Yoweli atwereka neza uburyo dukwiye gukoramo igisibo kugira ngo tubashe kunyura Imana kandi natwe kitugirire akamaro : « Na n’ubu kandi, uwo ni Uhoraho ubivuze, nimungarukire n’umutima wanyu wose. Mwigomwe mu byo kurya, murire kandi muganye. Nimushishimure imitima yanyu, aho gushishimura ibyo mwambaye, maze mugarukire Uhoraho, lmana yanyu »(Yow2,12-13). Umuhanuzi aratwibutsa ko bidahagije gusiba ibyo kurya gusa ahubwo ko tugomba no gusiba kuri roho, gusiba icyaha : guca ingoyi z’akarengane, kuvuganira abarengana, gusangira n’umushonji, gucumbikira abatagira aho barambika umusaya, kwambika abatagira icyo kwambara, gusura imbohe, kwiyunga nabo dufitanye ibibazo,..

Arkiyepiskopi aha ivu umugisha
Muri Arkidiyosezi ya Kigali Igitambo cy’Ukaristiya cyo kuri uyu wa gatatu w’ivu utwinjiza mu gihe cy’igisibo cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, muri Katedrali Mutagatifu Mikayile. Misa yitabiriwe kandi n’Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bari mu nama yabo isanzwe y’igihembwe cya mbere : Musenyeri Philippe RUKAMBA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, akaba na perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ; Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo ; Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ; Musenyeri Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba (wemerewe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru na Papa Fransisiko), Musenyeri Papias Musengamana watorewe kuyobora Diyosezi ya Byumba.
Igisibo gitangira ku wa gatatu w’ivu. Umuhango wo gusigwa ivu wibutsa ko mwene muntu ari umunyantegenke ko agomba gushyira ukwizera kwe mu Mana no mu mpuhwe zayo. Kwisiga ivu ni ikimenyetso cy’umuntu wemeye guca bugufi imbere y’Imana Umusumbabyose, akemera ibyaha bye kandi akabisabira imbabazi ndetse akaniyemeza guhinduka.
Arkiyepiskopi wa Kigali mu nyigisho yatanze mu Gitambo cya Misa yibukije abakristu ko igihe cy’igisibo ari igihe cyo kwiyaka ibirangaza byose bibuza muntu kurangamira Imana, bibuza kuyitega amatwi, kuyegera mu isengesho ndetse no kuyitunganira mu bikorwa. Yagarutse kandi ku migenzo itatu igomba kuranga umukristu mu gihe cy’igisibo : Gusenga, kwigomwa no kwicuza.
Arkiyepiskopi kandi yagarutse k’ubutumwa bwa Papa Fransisiko bw’igisibo aho asaba abakristu kwigomwa ibyo bafite kugira ngo babashe gufasha abakene no gufasha abababaye, babasangiza kubyo bafite, kwirinda umururumba n’irari ry’ibintu no kwikungahaza mu gihe abandi bamerewe nabi : «Nitwihatire gukora icyiza tutadohoka, bityo, niba tudacogoye, tuzasarura igihe kigeze. Nuko rero, ubwo tukibifitiye umwanya, nitugirire neza abantu bose » (Gal 6, 9-10a) (Insanganyamatsiko y’ubutumwa bwa Papa Fransisiko bw’igisibo 2022). Igisibo kitwigisha kandi kumenya kubiba ikiza no kugisangira n’abandi kurusha gushaka kwikungahaza. Igisibo ni igihe cyo guha umwanya abavandimwe bacu, tukareka kwireba no kwikunda gusa. Igisibo ni igihe cyo kwakira Imana n’abavandimwe bacu mu mutima wacu.
Mu butumwa bw’igisibo Papa Fransisiko yageneye abakristu yabasabye kwihatira gusenga batadohoka : “Yezu yatwigishije ko ari ngombwa « gusenga iteka ubutarambirwa » (Lk 18,1). Tugomba gusenga kuko dukeneye Imana. Kwibwira ko twihagije ni ukwibeshya gukomeye. Niba icyorezo cyararushijeho kutwereka intege nke zacu, umuntu ku giti cye ndetse no mu mibereho yacu, iki Gisibo cyo nikidufashe kubona ihumure dukesha gukomera ku Mana, kuko tutabasha gukomera tutayikomeyeho (reba Iz 7, 9). Nta muntu wikiza wenyine, kubera ko twese turi mu bwato bumwe, rwagati mu mihengeri y’amateka. Kandi hejuru y’ibyo byose, nta muntu ukizwa adafite Imana, kuko gusa ibanga rya pasika ya Yezu Kristu ari ryo riduha ubushobozi bwo kwambuka amazi yijimye y’inyanja y’urupfu. Ukwemera ntikudukuriraho imitwaro n’amakuba y’ubuzima, ariko kudufasha kubinyuramo twunze ubumwe n’Imana muri Kristu, dufite amizero akomeye atadutenguha ashingiye ku rukundo rw’Imana rwabuganijwe mu mitima yacu binyuze muri Roho Mutagatifu (reba Rom 5, 1-5)”.
Papa Fransisiko kandi asaba abantu kwihatira kuvana ikibi mu buzima bwabo batadohoka agira ati : « Gusiba byo ku mubiri Igisibo kidushishikariza, nigutere roho zacu imbaraga zo kurwanya icyaha. Nitwihatire gusaba imbabazi mu isakramentu rya penetensiya tutadohoka, twemera tudashidikanya ko Imana itarambirwa no kutubabarira. Nitwihatire kurwanya muri twe ubushake bwo gukora icyaha tutadohoka, izo ntege nke zitera kwikunda no gukora ibibi by’amoko yose, kandi zikomeje gushora abantu mu nzira zitandukanye zo gukora ibyaha, uko ibisekuruza bigenda bisimburana (reba Ibaruwa ya gishumba :
Fratelli tutti, nº 166). »
Igisibo cyiza kuri mwese: Dusenge, twicuze, twigomwe
Umwanditsi:
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali
Amafoto:
Jean Claude TUYISENGE