Kuri icy‘icyumweru Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali yagiriye uruzinduko rwa gitumwa muri paruwasi ya Kabuga « Yezu Nyirimpuhwe ». Ahageze yafashe akanya asuhuza Abakristu mu misa ya mbere. Nyuma aza gukomereza mu Gitambo cya misa ya Kabiri cyatangiye saa 10h30. Igitambo cy’Ukaristiya kandi cyitabiriwe na padiri Eugene NIYONZIMA, Umuyobozi w’umuryango w’Abapalotini muri aka Karere.
Mu nyigisho yatanze mu gitambo cy’ukaristiya, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA yagize ati: « Umuntu nyawe n’uwemera ko Kristu yigize umuntu akabana natwe kandi uwamwemeye ahindura uburyo bwo kubaho akabaho mu buryo buhuje n’ubwe. Ati Dawudi yanze kwica Sawuli kubera ko yamubonagamo ishusho y’Imana n’icyubahiro Imana yamuhaye ». Naho yezu mu Ivanjiri ati niba mukunda ababakunda gusa mutaniye he n’abandi. Mube abanyampuhwe nkuko na so wo mu ijuru ari umunyempuhwe.
Ubutumwa bunyuranye ku musozo w’Igitambo cy’Ukaristiya
Abantu banyuranye bahawe umwanya barimo uhagarariye abakristu muri Paruwasi Gaspard NDACYAYISENGA, Pere Eugene NIYONZIMA umuyobozi w’Abapalotini ndetse na Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA.
Uhagarariye abakristu yavuze ko abakristu bashimishijwe no kwakira Kardinali. Bamushimira ko ahora abazirikana. Yakomeje ageza kuri Karidinali ubuzima bwa Paruwasi. Agaragaza ko Paruwasi ubu ifite abakristu ibihumbi 17,227 mu Macentrale ane ayigize ariyo Kabuga, Muyumbu, Mbandazi na Ruhanga. Imiryango remezo 116 n’impuzamiryango rememezo 38 ndetse n’imiryango y’abihaye Imana 8. Mu byakozwe harimo ikenurabushyo aho hatanzwe amahugurwa ku byiciro bitandukanye, kwitabira amahugurwa kuri sinode naho mu iterambere habaye kubaka Centrale Mbandazi itararangira ariko ikaba igeze ahantu hashimishije.
Mu ijambo risoza Nyiricyubahiro yagejeje ku bakristu, yabanje gushimira Abapadiri ba Bapalotini baragijwe iyi Paruwasi ku butumwa bwiza bakora muri iyi Paruwasi. Ashimira kandi n’Abarayiki b’iyi Paruwasi nabo ku ruhare bagira mu kubaka Paruwasi. Yashishikarije Abakristu kuzirikana cyane kuri gahunda ebyiri ziri muri Kiliziya:
- Uyu mwaka wa Mutagatifu Yozefu umurinzi w’urugo: muri iyi gahunda yashishikarije abakristu gutunga urwandiko rwa Papa ivuga ku rukundo mu muryango Amoris Laetitia (Urukundo mu muryango).
- Sinodi: Arashishikariza Abakristu kwitabira sinodi igamije ubumwe, ubufatanye,n’ubutumwa byose bigamije kugendera hamwe.

Incamake y’amateka ya paruwasi Kabuga
Paruwasi ya Kabuga yabyawe na Paruwasi yaragijwe abatagatifu Petero na Pawulo ya Masaka. Yashinzwe ku munsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu, tariki 1 Kamena 2003. Ishingwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA Arkiyepioskopi wa Kigali uri mu kiruhuko kizabukuru. Paruwasi Kabuga yaragijwe Yezu Nyirimpuhwe. Igizwe n’Amasantrali 4: Kabuga,Muyumbu, Ruhanga na Mbandazi. Intego ya paruwasi ya Kabuga: “Kiliziya:Isakramentu ry’umukiro mu bantu, ifasha bose guhura n’impuhwe z’Imana”. Paruwasi Kabuga iyobowe n’Abapadiri bo mu muryango w’Abapalotini.
Paruwasi ya Kabuga mu rugendo rwo kugendera hamwe :”Ibiganza 1000”
Amateka y’ubukristu, atwereka ko buri gihe abantu bamwe baba umusemburo muri bagenzi babo. Nyamara nubwo iyo ari nk’imbuto yera k’ubuzima bwabo, bo baba baratangiye urugendo rwabo bazirikana gusa kucyo babona gifitiye akamaro roho zabo. Baba baramenye ko umuntu ubasha gukomeza inzira y’ubukristu atadohotse abikesha guhorana na Yezu kenshi kandi akemera guhugurwa no gutagatifuzwa n’ingabire ze duhabwa muri Kiliziya ye! Uko bagenda bakura mu kwemera niko n’abandi babareberaho, ubwo bakaba babaye batyo inzira y’umukiro kuri bagenzi babo. Gahunda rusange ifasha abakristu muri iyo nzira, i Kabuga yiswe “Ibiganza 1000”. Reka turebere hamwe uko gahunda yatangiye.
BAKE, BAHARANIRA GUKOMERA
Hari ikibazo cyagarukaga kenshi mu nama n’amahuriro agamije guteza imbere icengezavanjili, benshi bari bahangayikishijwe n’uko abakristu barushaho kutaboneka muri gahunda zigamije kubafasha mu kwemere nko mu mahuriro y’imiryangoremezo, mu nyigisho no mu myiherero n’ahandi. abenshi baragaragaza ko umwanya ugenda uba muke, nibwo twazirikanye ikiganiro Abrahamu yagiranye n’uhoraho avuganira intungane yibwiraga ko zaba zisigaye mu mujyi wa Sodoma wagombaga kurimburwa kubera ibyaha byari biwiganjemo (reba Intangiriro 18, 26-32). Abrahamu ubwe na we akagenda agaragaza impungenge ko umubare w’intungane avuze waba mwinshi, akagenda agabanya, ariko igisubizo cy’uhoraho kikaba kimwe : “ninsanga muri Sodoma hari intungane mirongo itanu…, mirongo ine n’eshanu…, mirongo ine…, mirongo itatu…, makumyabiri…, icumi…, sinzahasenya ngiriye abo”. Nubwo Abakristu bakiri mu rugendo hano ku isi atari intungane, ariko ihirwe ryabo barikesha guhora baharanira ubutungane bakabugirira inyota (reba Mt 5, 6).
Igihe rero abenshi baba batagisonzeye ubwo butungane ngo babugirire inyota kandi binagaragarira mu buryo bitabira ibibafasha, twaba koko turi mukaga nka Paruwasi. Nyamara habonetse bake bakigaragaza iyo nyota n’inzara y’ibitunga roho, ubuzima bwa Kiliziya n’ubwa Paruwasi byumwihariko bwahazamukira kandi bikazamura n’intege nke z’abaseta ibirenge. Abo bantu bake ariko bahoza ku mutima ukwemera kwabo kandi bakakugenera umwanya ukwiye mu buzima bwabo bwa buri munsi, nibo bakomeza abandi. Baba bashobora kubigisha kuko bafashe umwanya wo kwihugura mubijyanye n’ukwemera. Baba bashobora gusobanurira abandi no kubagira inama kuko baba barabyitoje mu bihe by’isengesho n’imyitozo ya roho inyuranye. Aho Kiliziya ihamagarirwa gutanga umuganda wayo kandi baba bahari kuko bo ubwabo “bisobanukiwe nk’abakristu Gatolika”, babikesha kwitabira inyigisho na gahunda zihariye bateganyirizwa na Kiliziya. Buri wese muri bo yahora azirikana ko we ubwe yitabiriye gahunda ziteganywa mu ikenurabushyo, yahakura ikimufasha kandi cyafasha bose kujya mbere. Mu bakristu bayingayinga 14000 ba Paruwasi ya Kabuga, habonetse 1000(ni ukuvuga bake muri bo) baharanira gukomera mu bukristu , turemeza rwose ko imbuto z’ukwemera Gatolika zagera kuri bose. Uru nirwo rugendo rw’Ibiganza 1000 iwacu.

TURI “IBIGANZA 1000” DUKORERA MU MATSINDA 12 YISUNZE INTUMWA ZA YEZU
Kuki twahisemo kwitwa “Ibiganza 1000” muri iyi gahunda?
- Kuko twifuza kwakira ubutaretsa ingabire Imana inyuza muri gahunda zose tugenerwa na Kiliziya yacu.
- Kuko duharanira kuba ibiganza bizamuriwe Imana mu isengesho riyisingiza, riyisaba kandi riyishima.
- Kuko tugamije kuba imbaraga zigaragarira mubikorwa byubaka Kiliziya, umuryango mukristu n’ubuvandimwe muri rusange! Ubwo rero turi abakristu barangwa n’ituze kandi tukarigabira abo tubana n’abo duhuriye mu nzira z’ubuzima
- Kuko tuzahora duharanira gufatana urunana ngo tuzamurane mu kwemera no mu mibereho, dufatanye gusenga no gusigasira icyiza. Amatsinda duhuriramo, tukayasangiriramo ubuzima n’ubutumwa ni 12 kandi yisunze intumwa 12 za Yezu. Ni ukugira ngo duhore tuzirikana ko kubwa Batisimu twagizwe intumwa (Mt. Visenti Pallotti) kandi ko duhamagariwe kubyutsa ikibatsi cy’ukwemera muri Kiliziya ya Kristu. Mu ngo zacu, mu miryangoremezo, muri Santarali no muri Paruwasi ndetse no mu miryango ya Agisiyo Gatolika tubarizwamo, tubabereye umusemburo. Dukora byose twunze ubumwe nk’intumwa kandi tugasohoza ubutumwa tuzirikana ko Kristu udutuma ariwe tugirira muri Kiliziya ye. Itsinda rya Mt. Petero niryo rihuza ibikorwa by’amatsinda, rikagena gahunda rusange z’amahuriro kandi rikihatira guherekeza buri tsinda. Nka Petero, abarigize bihatira kuyobora abandi, kubasabira no kubakomeza! TURI IBIGANZA BIHORA BYAKIRA INEZA, BIKIHATIRA KUYIGABA MU BANTU. Uwo ari we wese, yahuza natwe tukaba urunana rugari rutuma abemera barushaho kujya mbere, abashidikanyaga bemera, n’abadandabirana mu bukristu bagakomeza intambwe! Gahunda zose za 2022, tuzazifatanya kandi tuzirarikire n’abandi!
Kubonana n’inama nkuru ya paruwasi
Nyuma y’Igitambo cy’Ukaristiya Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA yabonanye n’Inama nkuru ya paruwasi Kabuga yerekwa ndetse n’izindi Nzego za Paruwasi zitandukanye zifasha mu ikenurabushyo.
Ushinzwe ikenurabushyo n’iterambere yongeye guhabwa umwanya ageza kubitabiriye ubuzima bwa Paruwasi. Agaragaza uko ikenurabushyo rihagaze muri Paruwasi n’uko rigenda ryaguka. Naho mu iterambere yagaragaje uburyo Paruwasi yagiye yubakwa aho habanje kubakwa imbuga ya Paruwasi, Chapelle ya Bikiramariya umwamikazi w’Intumwa none ubu hakaba hagezweho kubaka Santrali ya Mbandazi nayo igeze ahashimishije. Abayobozi b’Amasantrale nabo bahawe umwanya kugira ngo bageze kuri Nyiricyubahiro ubuzima bw’Amasantrali
Umwanditsi: Padiri Ildephonse BIZIMUNGU (Sac)
Padiri Mukuru wa Paruwasi Kabuga
Amafoto + Video: Jean Claude TUYISENGE