Umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose, ufatwa nk’umunsi w’abakundana. Uwo munsi ukaba uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini. Amateka ya Saint Valentin ahuzwa n’ay’umupadiri wasezeranyaga abasore n’inkumi rwihishwa kuko bitari byemewe, ndetse nyuma byamenyekana akaza kwicwa (Guhorwa Imana). Uwo munsi ufatwa nk’uwabakundana, bahereye kuri icyo gikorwa cya Mutagatifu Valentin. Uyu munsi wa saint Valentin ni umunsi wa 2 w’icyumweru cya 7 mu byumweru bigize umwaka tariki 14 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 45 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 320 ngo umwaka urangire.
Kiliziya Gatolika ivuga iki kuri uwo munsi w’abakundana?
Ubusanzwe Kiliziya ihimbaza ba Valentin batatu; abo ni Valentin w’i Roma, umupadiri wahowe Imana mu kinyejana cya gatatu, Valentini w’i Terni, umwepisikopi wahowe Imana mu kinyejana cya gatatu na Valentin, umumaritiri wo muri Afrika ya ruguru hatazi byinshi kuri we. Uwo twizihiza nk’umurinzi w’abakundana ni Valentin w’umupadiri.
Bavuga ko ku ngoma y’Umwami w’abami witwa Klodi w’Umugome (Claude Le Cruel), ahagana mu myaka ya 300, abonye ko abasirikare bahunga urugamba bagiye gusura ingo zabo, yaciye iteka ko abasirikare bose batagomba kujya gusura ingo zabo cyangwa se ko abasore batagomba kujya gushaka abagore. Icyo cyemezo cyari gishingiye ku kuroha Roma mu ntambara abaturage batakundaga. Muri icyo gihe nibwo Valentin wari umusaseridoti wo mu Bwami bwa Roma yiyemeje kubashyingira rwihishwa. Valentin rero yigometse kuri icyo cyemezo kigayitse maze we akomeza kujya asezeranya rwihishwa abakundanaga, harimo n’abasore b’abasirikare. Bamaze kubimenya bahise bamufunga bamukatira urwo gupfa. Ari mu munyururu, urubyiruko rwaramusuraga cyane, by’umwihariko umukobwa w’Umurinzi w’uburoko. Amasaha make mbere y’uko Valentin anyogwa ku ya 14 Gashyantare, Valentin yandikiye ibaruwa wa mukobwa w’Umurinzi w’uburoko arangiza asinya agira ati “ Mu rukundo rwa Valentin wawe”, “biturutse kuri Valentin wawe” Uwo mukobwa ngo Valentin yamwibonagamo. Ng’uko uko Valentin yagizwe umurinzi w’abakundana (le patron des amoureux). Muri icyo gihe kandi ari mu munyururu, uwo mwami yagerageje kumutesha ubukristu, ariko undi abukomeraho ahubwo yigisha uwo mwami karahava. Dore bimwe na bimwe mu byo baganiriyeho : Valentin ati « Umenye ingabire y’agatangaza Imana yahaye abantu, waba umwana we, ntiwasubira gusenga ibyo bigirwamana by’amashusho ugira ngo nsenge ». Umwami ati « Ngaho nyigisha Yezu nanjye nkunde nzajye mu ijuru ». Nuko Valentin ati « Icya mbere ni ugusaba Imana imbabazi z’ibyaha byawe, kuzisaba Imana y’ukuri. Icya kabiri ni ukwemera Yezu Kristu n’inyigisho ze zose. Icya gatatu ni ukwigishwa ukabatizwa ». Umwami izo nyigisho zimujyamo koko ariko rero ntiyemera kubera gutinya ingabo ze n’abakuru bandi b’Abaromani. Ni uko Umwami ashyikiriza Valentin umucamanza we mukuru ngo amujyane ajye kumurarana. Nijoro umucamanza yinjira mu buroko, mu kazu Valentin yari afungiyemo, aramwegera, aramubwira ati « Mfite umwana umaze imyaka ibiri yarahumye, numukiza untegeke icyo ushaka ndagikora ». Umwana amuzanira Valentin aramukiza. Uwo mucamanza yitwaga Asteri. Asteri hamwe n’umukobwa we Valenni akijije baremera barabatizwa. Ababatijwe ubwo muri icyo gihe bari 144. Umwami w’abami abimenye ategeka ko babafata bose babicira umunsi umwe hamwe na Valentin ku ya 14 Gashyantare mu mwaka wa magana atatu.
Muri iki gihe, usanga uyu munsi wizihizwa hirya no hino ku isi, abakundana basabirana, basohokana, basangira, bahana impano zirimo indabo n’ibindi bintu by’agaciro. Uyu munsi kandi urangwa no kwambara imyambaro yiganjemo ibara ry’umutuku n’umukara, mu gihe hari abambara isa n’iroze cyangwa umweru. Kuri uyu munsi, abasore n’inkumi bakundana bahana impano zitandukanye ziganjemo impapuro zanditseho imitoma, n’indabo z’amaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana.
Mbaga y’Imana, natwe twese dukundane kuko Imana ari Urukundo kandi ari nayo soko yarwo. Tumenye urukundo nyarwo kandi ruturange ubuziraherezo.
Padiri Léodegard NIYIGENA
Padiri Mukuru wa Paruwasi Munyana
![MAMA SHENGE - CHORALE CHRISTUS REGNAT ft YVERRY & ANDY BUMUNTU [ OFFICIAL 4K VIDEO ] P.E](https://i.ytimg.com/vi/gZIfeAQW8cM/maxresdefault.jpg)