Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ugushyingo muri Paruwasi Mutagatifu Paulo Gishaka habereye Umunsi w’Umuganura mu Rubyiruko rwa Paruwasi yose. Ni igikorwa cyabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatangiye saa tanu, kiyobowe na Padiri Alex NDAGIJIMANA, ukuriye Ikenurabushyo ry’Urubyiruko muri Arkidiyosezi ya Kigali, akaba yari afatanyije na Padiri Valens NGIRUWONSANGA, ushinzwe Urubyiruko muri Paruwasi Mutagatifu Paulo Gishaka, akaba anahagarariye Ikenurabushyo ry’Urubyiruko mu Karere ka Masaka. Hari kandi na Padiri Phocas BANAMWANA, Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali.
Nyuma y’Igitambo cy’Ukaristiya, habayeho umwanya wo Gushengerera Isakramentu ry’Ukaristiya, no kwitura Yezu Umukiza w’isi.
Nyuma ya Misa, urubyiruko rwagize umwanya w’ubusabane, mu gikorwa cy’umuganura, basangira na bagenzi babo, hamwe n’abapadiri bari kumwe. Ni umwanya watangiwemo ubutumwa bunyuranye, aho urubyiruko rwashishikarijwe gutunga, no gusoma Bibiliya, Ijambo ry’Imana, gusobanukirwa umuhamagaro wabo, no kudaheranwa n’ibihe bigoye isi iri kunyuramo muri iki gihe twugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi. Urubyiruko rwashishikarijwe kandi kwibumbira mu matsinda yo kwizigama no gufashanya, kugira ngo biteze imbere, kandi bakomeze kunga ubumwe hagati yabo. Ubwiza bw’umunsi bwabemereraga kunyuzamo bagacinya akadiho – bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi – babifashijwemo na Korali CHRISTUS VIVIT yasusurukije ibirori.
Ikigaragara ni uko urubyiruko rw’iyi Paruwasi rwifitemo umuco wo gufashanya, no gutabarana. Ibi ubibonera mu gushyira hamwe kubaranga, kandi bakaba bashimishwa no gusangira ibyo batunze. Ni abasore n’inkumi bagira umurava, bakunda kugira uruhare mu bibakorerwa, kandi bagakora ubutumwa mu Kiliziya uko bashoboye, aho usanga bitabira amakorali, gusoma, gukora isuku mu kiliziya, n’izindi nshingano baba bakenewemo.
Tubibutse ko Paruwasi Mutagatifu Paulo Gishaka ari imwe muri Paruwasi za Arkidiyosezi Gatolika ya Kigali. Iherereye mu Karere ka Gasabo, ikaba igizwe na santarali 8 hamwe na sikirisali ya 9. Igizwe n’abakristu bagera ku bihumbi 20, muri bo, urubyiruko akaba ari 65%. Ubu ifite Urubyiruko rw’ABAKORERABUSHAKE 120 bafasha abaza gusenga umunsi ku munsi.
Umunsi wasojwe no gusengera hamwe, bahabwa umugisha, basezeranaho!
Inkuru ya Padiri Valens NGIRUWONSANGA
Amafoto: Jean Claude TUYISENGE