Muri Kiliziya Gatolika, ukwezi k’Ugushyingo kwahariwe gusabira abakristu bitabye Imana. Ni umwanya mwiza abakristu bongera gusabira abavandimwe babo bitabye Imana, babasabira Misa, babavugira ishapule, babakorera ibikorwa by’urukundo, ndetse bakanasura amarimbi.
Kiliziya yemera urusange rw’abatagatifu. Abakristu bagize Kiliziya ikiri mu rugendo hano ku isi, abakristu bapfuye bari muri purugatori (bari mu isukuriro), ndetse na Kiliziya y’abatsinze, bose bagize umubiri umwe wa Kristu. Ni muri urwo rwego dukomeza kunga ubumwe mu isengesho, tubasabira ndetse nabo badusabira.
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 15 Ugushyingo 2021, Abapadiri bwite b’Arkidiyosezi ya Kigali bahuriye muri paruwasi ya Muhondo kugira ngo bibuke kandi basabire abavandimwe babo b’abapadiri bitabye Imana. Bahuriye muri paruwasi ya Muhondo ku mpamvu yuko ariho padiri Bernard MUHAWENIMANA, uherutse kwitaba Imana (9 Nzeri 2021) ariho avuka. Twibutse kandi ko ejo ku cyumweru tariki ya 14 Ugushyingo 2021, Umuryango uhuza abapadiri bwite b’Arkidiyosezi ya Kigali (CENACULUM), ufatanyije na paruwasi Muhondo, wasuye umuryango padiri Bernard MUHAWENIMANA avukamo.
Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali. Hari kandi n’abapadiri barenga mirongo itanu ba Arkidiyosezi ya Kigali, bahuriye mu muryango wa CENACULUM.
Urutonde rw’abapadiri ba Arkidiyosezi ya Kigali basabiwe
- Musenyeri Vincent NSENGIYUMVA
- Musenyeri Felix KABAYIZA
- Musenyeri Callixte TWAGIRAYEZU
- Padiri Claver NYIRINGONDO
- Padiri Gaspard SIMPENZWE
- Padiri Fidèle NYIRIMPUNGA
- Padiri Boniface BIKINO
- Padiri Paulin MUNYAZIKWIYE
- Padiri Raphael GASHUGI
- Padiri Emmanuel GASANA
- Padiri Laurent KARIBUSHI
- Padiri Jean Damascène GAKIRAGE
- Padiri Canisius NDEKEZI
- Padiri Juvenal BUKUBIYE
- Padiri Alexandre NGEZE
- Padiri Joseph HARERIMANA
- Padiri Ananie RUGASIRA
- Padiri Protais SAFI
- Padiri Déogratias GAKUBA TUYISENGE
- Padiri Bernard MUHAWENIMANA
Nyagasani bahe iruhuko ridashira, ubiyereke iteka baruhukire mu mahoro
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali
Nyiricyubahiri Tadeyo Arkiyepiskopi uri mu kiruhuko cy'izabukuru, afatanyije na Mgr Casmir igisonga cy'Arkiyepiskopi wa Kigali, Aba Padiri n'Abihayimana, harekeje Padiri Bernard, umupadiri bwite w’Arkidiyosezi ya Kigali,yitabye Imana tariki ya 9 Nzeri 2021 afite 41 y’amavuko. pic.twitter.com/MN53XUUz86
— Archdiocese Of Kigali (@ArchKigali) September 17, 2021