Paruwasi ya Nkanga mu byishimo by’isabukuru y’imyaka 9 imaze ishinzwe

Paruwasi ya Nkanga mu byishimo by’isabukuru y’imyaka 9 imaze ishinzwe

Kuri uyu munsi tariki ya 29 Ugushyingo 2021, Paroisse NKANGA yaragijwe BIKIRA MARIA, Mwamikazi wa Kibeho , yahimbaje isabukuru y’imyaka 9 Paroisse NKANGA imaze ishinzwe.

Ibyo birori byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe  n’igisonga cy’umwepiskopi w’Arkidiyosezi ya Kigali Musenyeri  Casimir Uwumukiza.

Mu birori byateguwe n’iyo Paruwasi harimo :

* KWIMIKA ISHUSHO YA BIKIRA MARIA MWAMIKAZI WA KIBEHO NO GUHA UMUGISHA IYO NGORO YITIRIWE NYINA WA JAMBO.

 

*GUHA UBUTUMWA ABAHEREZA B’INGOBOKA B’ UKARISTIYA 24.

Ubutumwa bwatanzwe ni uko abakristu bibukijwe agaciro k’ishusho ya BIKIRA MARIYA,isengesho rya Rozari,n’ubutumwa bwatangiwe i Kibeho hashize imyaka 40.

Twazirikanye kandi n’inyigisho kuri Ukaristiya, inyigisho yadufashije kumva ubutumwa bw’ abahereza B’UKARISTIYA, ubumwe bw’abahabwa Yezu mw ukaristiya n’ubutumwa dusangira nk’abagize umubiri umwe.

Ibi birori byasojwe n’ubusabane bwabereye mu nzu mbera byombi ya Paroisse NKANGA BIKIRA MARIA MWAMIKAZI WA KIBEHO.

Ubusabane

Musenyeri Casimir UWUMUKIZA yasuye kandi n’ inyubako ya Centrale Kivusha

Inyubako ya santrali KIVUSHA

Yasuye kandi n’urugo rushya rw’ababikira ba Maria Madalina, bifuza kuzaturamo muri Paroisse NKANGA

 

Umwanditsi

Padiri Didier NIWENSHUTI

Padiri Mukuru wa Paruwasi Nkanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *