Ubutumwa bwa Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda bugenewe Abakristu mu gihe cya Sinodi dusangiye na Kiliziya yose.
Tugendere hamwe na Kiliziya yose mu rugendo rugamije kunoza ubumwe, ubufatanye n’ubutumwa.
- Basaserdoti, Bihayimana, Bakristu bavandimwe namwe Nshuti, “Amahoro ya Kristu naganze mu mitima yanyu, kuko ariyo mwahamagariwe ngo mube umubiri umwe. (Col 3,15).
- Bavandimwe mu mwaka wa 2015, ubwo Kiliziya yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 urwego rwa Sinode rushyizweho, Nyirubutungane Papa Fransisiko yahamagariye Kiliziya kurushaho gushimangira ubufatanye mu nzego zose z’ubutumwa kugira ngo buri mukiristu agire uruhare rufatika mu mibereho ya Kiliziya no mu butumwa bwayo.
- Ku itariki ya 9 na 10 Ukwakira i Roma, Nyirubutungane Papa Fransisiko yatangije ku mugaragaro ibikorwa bya sinodi mu Kiliziya ku isi yose. Sinodi ni amagambo y’ikigereki asobanura “kugendera hamwe” no “gukorera hamwe” nk’abagize umuryango w’abana b’Imana. Sinodi rero ni urugendo rukorwa n’abafite icyerecyezo kimwe n’intego imwe aribyo, ubutungane bw’abana b’Imana, mu moko, mu ndimi, mu mico n’ibihugu bitandukanye.
- Nyirubutungane Papa Fransisko yahaye iyi sinodi insanganyamatsiko igira iti: “Ubumwe, Ubufatanye, Ubutumwa”. Uyu ni umwanya wo kureba uko duhagaze mu buzima bwa buri mukiristu, no muri Kiliziya yose muri rusange.
- Muri za diyosezi zose ku isi, sinode yatangijwe ku Cyumweru tariki ya 17/10/2021. Muri Arikidiyosezi ya Kigali twayitangiye turi no mu gikorwa cyo gushinga Paruwasi nshya Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa-Rusasa. Muri diyosezi yacu kimwe no mu zindi diyosezi zose dufite amezi atandatu yo kwiga ku ngingo z’iyi sinodi, imyanzuro ikazahurizwa hamwe igashyikirizwa Inama y’Abepiskopi mu Rwanda. Hamwe na Kiliziya yose urwo rugendo rwa Kiliziya ruzasozwa na Sinodi y’Abepiskopi i Roma mu Ukwakira 2023. Iyi ni sinodi Nyirubutungane Papa atumizamo Abepiskopi bahagarariye abandi bavuye mu bihugu byose ku isi.
Bakristu bavandimwe ni umwanya mwiza wo kuzirikana no kungurana ibitekerezo kugira ngo tugere ku myanzuro n’ingamba. Ibi bizadufashe kurushaho kunga ubumwe no gufatanya mu murimo wo kwamamaza ivanjili kandi tukarushaho kuvugurura imiyoboro yose y’ubutumwa bwa Kiliziya kugira ngo ibikorwa byose by’ikenurabushyo bishobore kwera imbuto z’ubutungane mbese nk’uko Yezu yabisabye, buri wese aharanire kuba intungane nk’uko Data wo mu ijuru ari intungane (Mt 5,48). Muri Arkidiyosezi ya Kigali tugendeye kuri iyi nsangamatsiko tuzazirikana kuri Kiliziya yunze ubumwe, ifatanya kandi iharanira gusohoza ubutumwa uko bikwiye.
Ku ngingo yo “Kunga ubumwe”, tuzazirikana ko Imana mu rukundo rwayo, ari Yo iduhuriza mu bumwe bw’ukwemera kumwe mu budasa bwacu. Kunga ubumwe ni umurage w’urukundo n’ubumwe bw’Ubutatu Butagatifu. Kristu niwe utwunga na Data, akaduhuriza hamwe muri Roho Mutagatifu, tumurikiwe n’Ijambo ry’Imana n’inyigisho za Kiliziya, tukarema umryango umwe w’abagenerwamurage. Tuzazirikane ku buryo bwihariye uko tugomba gukomeza gukumira ibintu byose byadutatanya nk’abanyarwanda n’abakristu, duharanire ibiduhuza kandi bidufitiye akamaro aho guta igihe mu bidutanya kandi nabyo bidafashije.
Ku ngingo y’“Ubufatanye” butwibutsa ko buri wese mu babatijwe ahamagariwe kugira uruhare rufatika mu butumwa bwa Kiliziya. Buri wese, akurikije ingabire za Roho Mutagatifu yahawe ahamagarirwa kuzikoresha yubaka Umuryango mugari w’Imana ari wo Kiliziya. Ubufatanye tuzabugeraho duhuriza hamwe mu isengesho. Mu isengesho buri wese Roho Mutagatifu aramumurikira none twahuriza hamwe icyo Roho Mutagatifu atubwiriza tukarushaho kubona neza icyo Imana ishaka mu rugero rw’Intumwa muri sinodi ya mbere aho bagira bati tumaze kubonako “byanogeye Roho Mutagatifu kimwe natwe…” dufashe icyemezo. (Intu 15,28)
Ku ngingo y’“Ubutumwa” turazirikana ko Kiliziya ibereyeho kwamamaza Inkuru Nziza y’urukundo rw’Imana ikunda abantu. Uru rugendo rero ruzafasha Kiliziya kurushaho kwigisha iyi Inkuru Nziza no guhamya urukundo rw’Imana mu bantu cyane cyane dusanga abari “kure ya Kiliziya”, ab’intamenyekana batuye mu bice bititaweho n’abataramenya Imana n’umukiro wayo. Imana iyobore imitima yanyu kugira ngo urumuri rw’ivanjili rushobore kugera kuri benshi bashoboka.
- Ikibazo shingiro gishamikiyeho ibindi tuzasuzumira hamwe mu gusangira ibitekerezo mu matsinda anyuranye n’ibyiciro by’urungano ni iki: Kiliziya mu rugendo rwo kwamamaza Inkuru Nziza. Ese aho iwanyu iyi ntero yo “kugendera hamwe” ihagaze ite? Yakirwa ite? Ikorwa ite? Musanga ari izihe ntambwe Roho Mutagatifu adusaba gutera kugira ngo turusheho gukura muri urwo rugendo rwo gukorera hamwe, gutekerereza hamwe kunga ubumwe mu butumwa bwa Kiliziya?
- Bakristu muri uru rugendo rwa sinodi, tuzagira umwanya wo kwicara hamwe mu matsinda mato anyuranye: mu ngo iwacu, mu miryangoremezo, mu masantrali, mu nama nkuru ya paruwasi, mu miryango y’agisiyo gatolika, mu matsinda y’abasenga, mu ngo z’abihayimana, mu mashuri, n’ahandi duhurira mu butumwa. Tumurikiwe n’Ijambo ry’Imana kandi dushyigikiwe n’imbaraga za Roho Mutagatifu tuzarebera hamwe inshingano z’uwabatijwe mu kubaka Kiliziya, ibibazo duhura na byo, dufate n’ingamba zadufasha kwivugurura mu kugendera hamwe nk’abagize umubiri umwe wa Kristu.
- Basaserdoti, Bihayimana, Bakristu bavandimwe namwe Nshuti, ndabasaba gushyiraho inzego zizabafasha gukora neza uru rugendo.
Dore ingengabihe y’urugendo rwacu :
- Bimwe mu bikorwa by’ingenzi byakozwe:
- Gushyiraho akanama gashinzwe gukurikirana imirimo ya Sinodi ndetse n’ibiro bihoraho bya Sinodi (12/10/2021),
- Ihugurwa ry’abahuzabikorwa ba Sinodi mu rwego rw’amaparuwasi: Abapadiri bakuru ba paruwasi, abahuzabikorwa ba Sinodi mu rwego rwa Paruwasi, Abagize Komite y’ imiryango ya Agisiyo Gatorika n’imiryango mishya ikora ubutumwa muri Kiliziya, abahagarariye komite y’abakayiki – CDAL: (8/11/2021),
- Noveni ya Roho Mutagatifu hagamijwe gusabira imirimo ya Sinodi (13-20/11/2021),
- Ibikorwa biteganyijwe mu mezi ari imbere:
- Kuva tariki ya 1 Ukuboza 2021 kugera ku ya 30 Mata 2022: Ibiganiro mu matsinda atandukanya y’abakristu: mu miryangoremezo, mu miryango ya Agisiyo Gatolika n’imiryango mishya ikora ubutumwa muri Kiliziya, mu ngo z’abihayimana, mu mashuri, no mu yandi matsinda yihariye ahuriramo abakristu;
- Kuva ku itariki ya 7 kugera ku ya 30 Gicurasi 2022: Buri paruwasi izaba ikora icyegeranyo cy’ibyavuye muri Sinodi. Icyo cyegeranyo kizashyikirizwa ibiro bihoraho bya Sinodi bya Arkidiyosezi bitarenze tariki ya 30/5/2022;
- Kuva tariki ya 1 Kanama 2022 kugera ku ya 30 Nyakanga 2022: Hazaba hakorwa icyegeranyo cya Diyosezi.
- Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2022: Ihuriro rusange rya Sinodi mu rwego rwa Arkidiyosezi. Umwepiskopi azamurika icyegeranyo cy’umusaruro wa Sinodi.
- 14/08/2022: Gushyikiriza icyegeranyo cya Sinodi Inama Nkuru y’Abepiskopi.
- Muri uru rugendo rwa sinodi, buri teraniro rizajya ritangizwa n’isengesho “Tuje imbere yawe Roho Mutagatifu” (Adsumus Sancte Spiritus). Ndasaba abapadiri, abihayimana, abayobozi b’amatsinda anyuranye, abayobozi b’amashuri, inzego zose z’ikenurabushyo za Arikidiyosezi, gushyiraho inzego zikurikirana ibikorwa by’iyi sinodi hakurikijwe ingengabihe mugejejweho.
- Basaserdoti, Bihayimana, Bakristu bavandimwe namwe Nshuti, nshoje ubu butumwa mbaragiza umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo, we wakoranye urugendo na Yezu kugera ku musaraba atubere urugero muri uru rugendo dutangiye.
Bikorewe i Kigali ku wa 20 Ugushyingo 2021
+Antoni Karidinali KAMBANDA
Arkiyepiskopi wa Kigali