Noveni yo gutegura sinodi muri Arkidiyosezi ya Kigali

Kiliziya mu rugendo: ubumwe,ubufatanye ,ubutumwa

 

Ijambo ry’ibanze:

 

Bakristu bavandimwe,muri uyu mwaka,Nyirubutungane Papa Fransisko yifuje ko muri za diyosezi zose zo ku isi, twese abakrisitu twatangira urugendo rwa Sinodi. Ubundi iri jambo Sinodi ubwaryo rivuga “Kugendera hamwe”. Muri uru rugendo, tuzazirikana ku ngingo zimwe na zimwe zadufasha kugendera hamwe mu bwuzuzanye bw’imihamagaro yose n’ibyiciro byose by’ubuzima ntawe uhejwe.

 

Iri sengesho rya noveni rizatubere umwanya wo gufungurira imitima yacu Roho Mutagatifu kugira ngo buri wese yumve uruhare rwe mu kubaka Kiliziya, maze isi dutuye irusheho kuba umwanya wo gukora icyo Imana idushakaho.

 

Uko Noveni ikorwa

 

Ikimenyetso cy’Umusaraba

Isengesho ryo kwicuza ibyaha

Indirimbo ya Roho Mutagatifu

Ijambo ry’Imana ryo kurizirikana

Isengesho ryo kwiyambaza Roho Mutagatifu

 

Gusoza n’indirimbo ya Bikira Mariya

 

UMUNSI WA MBERE: 12 Ugushyingo 2021

 

Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.

Isengesho ryo kwicuza ibyaha:……………………..

Indirimbo ya Roho Mutagatifu

Ijambo ry’Imana :

Nk’uko umubiri ari umwe na Roho akaba umwe, ni na ko mwahamagariwe gusangira ukwizera kumwe. Nyagasani ni umwe, batisimu ni imwe, ukwemera ni kumwe ; n’Imana ni imwe, Yo Mubyeyi wa bose, kandi agatura muri bose. Buri wese muri twe yahawe ingabire ye bwite, uko Kristu yayimugeneye. …Ni na We wahaye bamwe kuba intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi abaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abashumba cyangwa se abigisha.” (Ef 4, 4-7. 11)

 

TWISUZUME

 

Dusabwa gukora uruhe rugendo nk’abakristu kugira ngo twuzuzanye mu ngabire zacu zinyuranye, duhereye iwacu mu muryango remezo no mu itsinda ryacu, ari wo kiliziya ntoya tubarizwamo ?

 

Isengesho ryo gusaba ingabire za Roho Mutagatifu (Veni Sancte Spiritus) reba p.8

Gusoza n’indirimbo ya Bikira Mariya.

 

UMUNSI WA KABIRI: 13 Ugushyingo 2021

 

Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.

Isengesho ryo kwicuza ibyaha:…………………..

Indirimbo ya Roho Mutagatifu.

Ijambo ry’Imana :

Mbahaye itegeko rishya : nimukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze. Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye. » (Yh 13, 34-35)

 

DUSABE

 

Uyu munsi mu rugendo rwacu dusabire paruwasi yacu by’umwihariko, Umuryango remezo tubarizwamo, abashinzwe ku yobora abandi mu butumwa, bose batahirize umugozi umwe nk’abavandimwe kandi babe abahamya b’urukundo aho batuye.

 

Isengesho ryo gusaba ingabire za Roho Mutagatifu (Veni Sancte Spiritus) reba p.8

Gusoza n’indirimbo ya Bikira Mariya.

 

UMUNSI WA GATATU: 14 Ugushyingo 2021

 

Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.

Isengesho ryo kwicuza ibyaha: …………………….

Indirimbo ya Roho Mutagatifu: Guhitamo indirimbo imwe muri izi:

Ngwino, Muhoza, ngwino utuyobore (Igitabo cy’umukristu, p. 331)

Roho w’Imana Muremyi (Igitabo cy’umukristu, p. 332).

Ijambo ry’Imana :

Ingabire ziranyuranye, ariko Roho ni umwe ; muri Kiliziya kwitangira abandi biri kwinshi, ariko Nyagasani ni umwe ; uburyo bwo gukora buri kwinshi, ariko Imana ni Yo itunganya byose muri bose. Koko rero, buri wese ahabwa kugaragaza ibyo Roho w’Imana amukoreramo, ngo bigirire akamaro bose.» (1Kor 12, 4-7)

 

DUSABE

 

Dusabire imiryango y’agisiyo gatolika, imiryango iharanira kwitagatifuza, ibigo by’amashuli n’aho abantu bakorera imirimo yabo ya buri munsi. Bose baharanire kuzuzanya mu ngabire za buri wese.

 

Isengesho ryo gusaba ingabire za Roho Mutagatifu (Veni Sancte Spiritus) reba p.8

Gusoza n’indirimbo ya Bikira Mariya.

 

UMUNSI WA KANE: 15 Ugushyingo 2021

 

Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.

Isengesho ryo kwicuza ibyaha: ………………………

Indirimbo ya Roho Mutagatifu

Ijambo ry’Imana :

 

« Ingoma y’ijuru imeze nk’umusemburo umugore yavanze n’incuro eshatu z’ifu, kugeza igihe byose bitutumbye. » (Mt 13,33)

 

TUZIRIKANE

 

Uyu munsi turazirikana abakristu bitangira imirimo ya gitumwa: abakateshisti, abasomyi, abahereza bato ba Misa, abaririmbyi, abagabuzi b’ingoboka muri Kiliziya, abakorerabushake, n’abandi bitangira iyogezabutumwa rishyira imbere inyigisho z’Ivanjili.

 

Isengesho ryo gusaba ingabire za Roho Mutagatifu (Veni Sancte Spiritus) reba p.8

Gusoza n’indirimbo ya Bikira Mariya.

 

UMUNSI WA GATANU: 16 Ugushyingo 2021

 

Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.

Isengesho ryo kwicuza ibyaha: ………………………..

Indirimbo ya Roho Mutagatifu

Ijambo ry’Imana :

Muri umunyu w’isi. Ariko se umunyu wakayutse, mwawusubirishamo iki uburyohe ? Nta kandi kamaro kawo, kereka kujunywa hanze, ugakandagirwa n’abantu.

 

Muri urumuri rw’isi. Ikigo cyubatse mu mpinga y’umusozi ntikihishira. Kandi ntawe ucana itara ngo aryubikeho ikibo, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo aho rimurikira abari mu nzu bose. Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurizeho gusingiza So uri mu ijuru. » (Mt 5,13-16)

 

Kuri uyu munsi wa gatanu mu rugendo rwacu, turazirikana abakristu bakora mu nzego bwite za Leta, barimo abafata ibyemezo n’abo mu nzego z’umutekano, ndetse n’abikorera n’abo mu itangazamakuru; kugira ngo aho bari babe umunyu n’urumuri rw’abo bakorana cyangwa bakoresha.

 

Isengesho ryo gusaba ingabire za Roho Mutagatifu (Veni Sancte Spiritus) reba p.8

Gusoza n’indirimbo ya Bikira Mariya.

 

UMUNSI WA GATANDATU: 17 Ugushyingo 2021

 

Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.

Isengesho ryo kwicuza ibyaha: ……………………..

Indirimbo ya Roho Mutagatifu

 

4.Ijambo ry’Imana :

 

Ibi mbibabwiye ngira ngo muhore munkesha amahoro.Hano mu nsi muzahagirira amakuba, ariko nimukomere:isi narayitsinze.” (Yh 16,33)

 

DUSABE

 

Dusabire abakene ndetse n’abafite ibibazo binyuranye: abashakisha ubuzima bibagoye n’abagowe no gushakisha ubuzima, abana bo mu muhanda, abafunzwe, abiheza n’abahezwa.

 

Isengesho ryo gusaba ingabire za Roho Mutagatifu (Veni Sancte Spiritus) reba p.8

Gusoza n’indirimbo ya Bikira Mariya.

 

UMUNSI WA KARINDWI: 18 Ugushyingo 2021

 

Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.

Isengesho ryo kwicuza ibyaha: ……………………….

Indirimbo ya Roho Mutagatifu.

Ijambo ry’Imana :

Abaherezabitambo, ari bo bashinzwe imirimo y’Uhoraho, nibaririre hagati y’umuryango w’Ingoro n’urutambiro ; nibatakambe bagira bati « Uhoraho babarira imbaga yawe ; wikoza isoni umurage wawe, ngo amahanga awuhindure urw’amenyo. » (Yow 2, 17).

 

DUSABE

 

Dusabire abihayimana : Arkiyepiskopi wacu, abasaserdoti n’abiyeguriye Imana mu nzego zose za Kiliziya.

 

Isengesho ryo gusaba ingabire za Roho Mutagatifu (Veni Sancte Spiritus) reba p.8

Gusoza n’indirimbo ya Bikira Mariya.

 

UMUNSI WA MUNANI: 19 Ugushyingo 2021

 

Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.

Isengesho ryo kwicuza ibyaha: ………………………..

Indirimbo ya Roho Mutagatifu

Ijambo ry’Imana :

 

Amagambo Paulo Mutagatifu yabwiye Abanyafilipi n’uyu munsi aratubwirwa :« Ngaho nimunsenderezemo ibyishimo, mutekereza kimwe, muhuje urukundo, muhuje n’umutima, murangamiye bimwe. » (Fil 2,2).

 

DUSABE

 

Twisabire twese abakora uru rugendo rwa Sinodi uyu mwanya utubere impamvu yo guhuza ingabire zacu mu byiciro byose by’ubukristu: Abasaseridoti, Abihayimana, Abarayiki, Urubyiruko n’Abana.

 

Isengesho ryo gusaba ingabire za Roho Mutagatifu (Veni Sancte Spiritus) reba p.8

 

Gusoza n’indirimbo ya Bikira Mariya

 

UMUNSI WA CYENDA: 20 Ugushyingo 2021

 

Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.

Isengesho ryo kwicuza ibyaha: ………………………….

Indirimbo ya Roho Mutagatifu.

Ijambo ry’Imana :

Nitwikomezemo amizero yacu tudacogora, kuko Uwatugiriye amasezerano ari indahemuka. Bamwe bajye bita ku bandi, duterana umwete mu rukundo no mu bikorwa byiza. » (Heb 10, 23-24)

 

DUSABE

 

Abakristu twakoze iyi Sinodi, twese tuje iwawe Nyagasani, tuje twese twitabye, twakereye ubutumwa. Twiyemeje kugendera hamwe ntawe usigaye inyuma.

 

Isengesho ryo gusaba ingabire za Roho Mutagatifu (Veni Sancte Spiritus) reba p.8

Gusoza n’indirimbo ya Bikira Mariya.

 

Isengesho ryo gusaba ingabire za Roho

 

Mutagatifu (Veni Sancte Spiritus)

 

Ngwino Roho Mutagatifu

 

Ngwino udutoze umuco wo mu ijuru

 

Ngwino Mubyeyi w’abakene

 

Ngwino Soko y’ibyiza

 

Ngwino Rumuri rw’imitima.

 

Uri Umuhoza usumba byose

 

Mbera Umushyitsi muhire

 

Uhumurize umutima wanjye.

 

Ni wowe buruhukiro bw’abarushye

 

Ni wowe umara inyota abayifite

 

Ni wowe uhoza abarira

 

Ni wowe uhabura abahabye

 

Ni wowe Rumuri ruhire

 

Rwuzuze mu mitima y’abakwemera.

 

Nta cyo twashobora udahari

 

Nta n’icyiza twagira

 

Sukura ibyanduye

 

Sukira ibyumiranye

 

Omora ibyakomeretse

 

Oroshya imitima ikomeye

 

Susurutsa imitima ikonje

 

Garura imitima y’abahabye.

 

Abawe bakwemera, bakwizera

 

Bahe ingabire zawe uko ari indwi

 

Ubahe n’igihembo cy’ibyiza bakoze

 

Ubabere iherezo mu buhire bwawe

 

Uzabahe n’ibyishimo bidashira.

 

Amen.

Noveni yo gutegura sinodi muri Arkidiyosezi ya Kigali

 

Leave a Reply