Kiliziya Gatolika igira uruhare rukomeye mu mibereho ya muntu mu mpande zose z’ubuzima. Iyo mibereho myiza kenshi ihungabanywa n’ibura ry’amahoro ndetse no kwangiza ibidukikije, bifite uruhare mu gufasha umuntu kugira ubuzima bwiza. Kiliziya rero ihamagarirwa kuba umusemburo w’amahoro muri sosiyete. Uruhare rw’uburezi Gatolika muri ubwo butumwa rero ni ingenzi cyane.
Kiliziya ifite ubutumwa bwo kurengera ubuzima bwa muntu, iharanira ko buri wese agerwaho n’ibyiza Imana yahaye muntu igihe imurema, igasaba abantu ko bidakwiye ko hagira abikubira byose nyamara abandi bamerewe nabi.
Ni muri urwo rwego, kuva tariki ya 3 kugeza tariki ya 6 Ugushyingo 2021 i Yaoundé mu gihugu cya Kameruni, hateraniye inama yo kwigira hamwe uruhare rw’uburezi Gatolika muri Afurika, mu kubaka umuco w’amahoro no kurengera ibidukikije.
Iyi nama yateguwe na « Fondation International Religions et Sociétés » ifatanyije na Universite Catholique d’Afrique Centrale ».
Iyi nama mpuzamahanga yitabiriwe n’abepiskopi banyuranye barimo na Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA, wanagize umwanya wo gutanga ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti: “ U Rwanda:Ubwiyunge n’uburyo bwo gusangira akababaro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”. Arkiyepiskopi wa Kigali yari yajyanye kandi na Nyiricyubahiro Philippe RUKAMBA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Iyi nama yitabiriwe kandi na Nyiricyubahiro Karidinali Fridolin Ambongo, Arkiyepiskopi wa Kinshasa; Musenyeri Juliot Murat, Intumwa ya Papa muri Kameruni no muri Guinée Equatoriale. Hari kandi na Nyiricyubahiro Musenyeri Jean MBARGA, Arkiyepiskopi wa Yaoundé, ari nawe wasomye misa ifungura inama.
Muri iyi nama kandi hatangiwemo ibiganiro binyuranye birimo: umwanya w’isomo ry’iyobokamana mu kubaka amahoro; Amacakubiri muri Afurika: ikimenyetso cy’uburezi budashinze imizi; Kubana nyuma y’ibitero bya Boko Haram cyatanzwe na Musenyeri Barthelemy YAOUDA, Umwepiskopi wa Yagoua muri Kameruni; u Burundi mu macakubiri y’igihe cyirekire(Ikiganiro cyatanzwe na Musenyeri Joachim NTAHONDEREYE,Umwepiskopi wa Muyinga) uburyo bwo kuganira mu nzira yo kubaka amahoro (Ikiganiro cyatanzwe na Amadou wo muri Universite Catholique de l’Afrique de l’Ouest muri Mali). Ibi byose biganisha k’uruhare rw’Uburezi Gatolika mu kubaka umuco w’amahoro no kurengera ibidukikije muri Afurika.
Kuwa gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, yayoboye igitambo cya misa gisoza inama . Iyo misa yabereye muri Bazilika ya Bikira Mariya, Umwamikazi w’Intumwa ya Mvolyé muri Arkidiyosezi ya Yaoundé.
Kanda hano urebe indi nkuru wasoma bijyanye
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali