Umwaka w’ umuryango watangijwe muri Paruwasi ya Karenge.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 20 Werurwe 2021, Nyakubahwa Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, igisonga cya Arikiyepiskopi wa Kigali, yatangije umwaka w’ “umuryango: ibyishimo by’urukundo” muri Paruwasi ya Karenge. Uwo munsi waranzwe n’ibikorwa bibiri by’ingenzi.
- Ikiganiro cyahawe abakristu 69 bahagariye abandi.
Ikiganiro cyibanze ku ibaruwa ya gishumba ya Nyirubutungane Papa Fransisko “Amoris Laetitia” (Ibyishimo by’urukundo). Musenyeri Casimir yerekanye amavu n’amavuko y’iyo baruwa, agaragaza ubutumwa bw’ingenzi buyikubiyemo, yibanda cyane ku nkingi z’ugushyingirwa gutagatifu: amategeko y’igihugu, imiryango ihana abageni, isakramentu ritagatifuza abarihanye. Yerekanye inkingi z’ikenurabushyo mu muryango ari zo kugira inzego zifatika zikurikirana kandi zikitangira ikenurabushyo ry’umuryango, ubusugire bw’ingo, gutega amatwi ababikeneye, guherekeza no kunga ingo zifite ingorane.
Asubira mu magambo ya Papa kandi yisunze ibyatangajwe n’abari bitabiriye ikiganiro, yerekanye ko imiryango ijya igira ibibazo ariko ko umuryango ubwawo atari ikibazo, kuko buri wese yifuza kuvukira mu muryango, kurererwamo, gukurira, kuruhukira no gusazira mu muryango. Umuryango ntugomba gukorerwa cyangwa gutamikwa byose, ahubwo ugomba kuba igisubizo ubwawo, ugomba kwishakamo ibisubizo umurikiwe n’ubwunganizi bw’abawuherekeje. Kugira ngo ibyo bisubizo biboneke, ni ngombwa guhanga udushya mu ikenurabushyo ryawo.
Yifashishije inyandiko ya Papa “Amoris Laetitia”, Musenyeri Casimir yerekanye ko umuryango ugomba guhabwa agaciro kawukwiriye kugira ngo ushobore kwishakamo bya bisubizo tumaze kuvuga, ugomba gutegurwa neza hibandwa ku gufasha abashaka kurushinga kumenyana byimbitse, abamaze ku rushinga na bo bagaherekezwa mu buzima bwabo, abana bakitabwaho bakiri bato kandi abasheshe akanguhe ntibahabwe akato.
Mu gusoza, abitabiriye ikiganiro bifuje ko muri Paruwasi ya Karenge hashyirwa imbaraga zihagije mu ikenurabushyo ry’abana kuva bakiri bato, guhera mu ngo, bagashishikarizwa kwitabira utugoroba twabo, kugana imiryango ya Agisiyo Gatolika, kugira ngo hategurwe urubyiruko rwizewe. Icya kabiri cyashyirwamo imbaraga ni ugutega amatwi, guherekeza no kunga ingo zifite ibibazo, kuko hari byinshi bituma zigenda ziyongera. Ikindi ni ugutegura abashaka kurushinga igihe gihagije kitari munsi y’amezi atandatu (6), kugira ngo bamenyane kurushaho kandi babone inyigisho z’abantu b’ingeri zinyuranye, bo mu nzego zitandukanye z’ubuzima. Mu gusoza bakagenerwa isuzumabumenyi, utsinzwe agasubiramo amasomo. Ibi bikazemezwa n’Inama Nkuru y’Ikenurabushyo ya Paruwasi.
2. Igitambo cya Missa
Igikorwa cya kabiri cyaranze uyu munsi ni Igitambo cya Misa, hizihizwa uwa Gatandatu w’icyumweru cya kane cy’Igisibo, ari na ho hatangajwe ku mugaragaro ko umwaka w’ “umuryango:ibyishimo by’urukundo” utangijwe.
Abitabiriye iki gikorwa batashye biyemeje gushyikiriza abandi inyigisho bahawe mu matsinda mato mato kandi bubahiriza amahame yo kwirinda COVID-19.
Padiri NKUNDIMANA Théophile, Padri mukuru wa Paruwasi
KARENGE