Bakristu bavandimwe nshuti mwese mbifurije umwaka mushya muhire wa 2022. Iyo dusoje umwaka tuba dufite impamvu yo kwishima no gushimira Imana kuko umwaka tuwurangije neza. Tuba tumeze nk’umuntu wurira umusozi akaba ageze mu mpinga yawo. Turashimira Imana yatubaye hafi. Wari umwaka ugoye kubera icyorezo cya COVID-19 ariko turashimira Imana ko nubwo byatugoye twakomeje kubaho no gukora ubutumwa bwacu.
Turashimira Imana, uyu mwaka Nyirubutungane Papa Fransisko yawugize umwaka wa Mt Yozefu umukuru w’Urugo Rutagatifu rw’ I Nazareti akaba icyetegererezo cy’ingo akaba n’umurinzi w’ingo. Yawugize umwaka w’umuryango, urugo. Turishimira ko n’inyandiko ya Papa Amoris Laetitia, Ibyishimo by’urukundo mu rugo ubu twashoboye kuyishyira mu Kinyarwanda kugirango mwese mushobore kuyisoma no kuyifashisha kuko ikubiye inama n’ubuhanga bwinshi mu kubaka urugo rwizihiye Imana n’abantu. Mu bibazo twahuye nabyo Kiliziya zifunze turi muri Guma mu Rugo, Kiliziya yasigaye ikorera mu rugo ariho yimukiye mu rugo ariho ikorera byose: liturujiya no guhimbaza ijambo ry’Imana, ubwigishwa, uburezi, Caritas, Ubutabera n’amahoro n’ibindi byose. Twabonye uruhare rukomeye rwa Kiliziya ntoya yo mu rugo.
Turashimira Imana ingo nshya zashinzwe uyu mwaka kandi turihanganisha abasore n’inkumi bari barateganyije gushinga urugo uyu mwaka bikaba bitarabashobokeye kubera iki cyorezo, Mukomeze mwitegure muture urugo rwanyu Nyagasani wa munsi Imana yabateganyirije kubahuza mukaba umwe uzagera mugire ukwiziera mwegucika intege.
Turashimira Imana abasaserdoti bashya babuhawe, ababikira n’abafurere basezeranye. Ni amaboko Kiliziya yacu yabonye twishimira kandi dukeneye mu murima wa Nyagasani kuko Imyaka ireze ariko abasaruzi ni bakeya. Dusabe Nyirimyaka yohereze abasaruzi.
Uyu Mwaka kandi turashimira Imana Paruwasi nshya twashoboye gushinga kugirango abakristu bashobore kubona servisi kuburyo bubari hafi.
Twishimiye cyane uko Ikoraniro ry’Ukaristiya ku rwego rwa Arkidiyosezi no ku rwego rw’Igihugu ryagenze cyane umutambagiro w’Isakramentu mu mugi wa Kigali byatanze kandi biracyatanga imbuto nyinshi z’ukwemera no kugarukira Imana.
Turishimira urugendo rwa Sinode twatangiye tuzasoza muri uyu mwaka dutangiye wa 2022.
Uyu ni n’umwanya rero wo gusaba Imana ngo ikomeze iduherekeze no muri uyu mwaka dutangiye uzatubere uw’amahoro. Nkuko Nyirubutungane Papa Fransisko avuga mu butumwa bw’Umwaka mushya yatwoherereje kubagezaho agira ati,
“Amahoro ni impano iva mu ijuru akaba n’imbuto z’ibyo abantu biyemeje gusangira…Buri muntu ashobora kugira uruhare mu kubaka isi ifite amahoro kurushaho, ahereye mu mutima we bwite n’ubusabane mu muryango, hanyuma muri sosiyete ndetse n’ibidukikije, kugera ku busabane hagati y’abaturage ndetse no hagati y’ibihugu.”
Nyirubutungane Papa aratwereka uburyo bugeze kuri butatu bwokubaka amahoro muri iki gihe cyacu.
- Umushyikirano hagati ’ibisekuru nk’umusingi w’amahoro abakuru bagaha abato umurage w’indangaciro n’ubuhanga abato bagakomeza izo ndangagaciro bubakiraho sosiyete yejo.
- Uburezi n’inkingi ikomeye y’amahoro yejo
- Guhanga imirimo ishobora kubeshaho abantu kubaka igihugu kandi yizihiye umuntu mu mpano ze n’agaciro k’umuntu.
Muri uyu mwaka “Uhoraho abahe umugisha, Uhoraho abarebane impuhwe kandi abasesekazeho inema ze, Abiteho kandi abahe amahoro”.
Mugire Umwaka mushya muhire.
