Kuri uyu wa mbere, tariki ya 27 Ukuboza 2021, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA yayoboye Igitambo cya Misa cyaturiwe muri paruwasi Umubyeyi Ugira Ibambe /Rutongo. Iyi misa yabereyemo amasezerano ya mbere n’amasezerano ya Burundu y’Ababikira bo mu muryango “Inshuti z’Abakene”. Yari Misa kandi yo gushimira Imana kubera imyaka 35 Umuryango “Inshuti z’Abakene” umaze ushinzwe ndetse n’imyaka 10 ubutumwa bw’Umuryango Inshyuti z’Abakene bwemewe ku mugaragaro na Kiliziya.

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali
Ibi birori byitabiriwe n’abasaseridoti benshi baturutse muri za paruwasi ababikira bakoze amasezerano bavukamo cyangwa bakoreramo ubutumwa. Hari kandi n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo
Abanovisi bakoze amasezerano ya mbere
Novisi Alphonsine UWIMANA Paruwase ya Kibirizi / Butare
Novisi Christine DUSENGIMANA Paruwase ya Munyana/ Kigali
Novisi Clemantine UWAMARIYA Paruwasi ya Shyorongi/Kigali
Novisi Florence MUKANSANGA Paruwasi ya Mbogo/Kigali
Novisi Jeanne d’Arc UMUHOZA Paruwasi ya Mbogo / Kigali
Novisi Léontine TWIZEYEMARIYA Paruwasi ya Nyarurema / Byumba
Novisi Lucie MUKAMURANGIRA Paruwasi ya Rukira/Kibungo
Novisi Marie Louise UWAYEZU Paruwasi Kabgayi/ Kabgayi.
Ababikira bakoze amasezerano ya burundu
Mama Alice NIYONSABA Paruwasi Kabgayi/ Kabgayi
Mama Alphonsine MUKAMANA Paruwasi Ruli / Kigali
Mama Appolinarie MUKANSANGA Paruwasi Ruli / Ruhengeli
Mama Christine NYIRANDIKUBWAYO Paruwasi Nemba /Ruhengeli
Mama Denise MUSABYIMANA Paruwasi Zaza /Kibungo
Mama Francine MUKANYONGA Paruwasi Nyamiyaga/Butare
Arkiyepiskopi wa Kigali mu nyigisho yatanze yibukije ko umuhamagaro w’umuntu utangirira kure n’igihe umuntu ataravuka ndetse na mbere yuko umuntu aremwa akiri mu gitekerezo cy’Imana. Nibyo Uhoraho yabwiye Yeremiya igihe yaragiye kumutuma k’Umuryango wa Isiraheli:
“Uhoraho yambwiye iri Jambo, agira ati » Ntarakuremera mu nda ya nyoko ,nari nkuzi; nakwitoreye utaravuka, nkugira umuhanuzi w’amahanga. »ubwo nanjye ndatakamba nti « Rwose Nyagasani Mana, sinashobora kuvuga,dore ndacyari muto! » Ni uko Uhoraho arambwira ati ». Wivuga ngo ndacyari muto, kuko aho nkohereza hose uzajyayo, kandi n’ibyo ngutuma byose,ukazabivuga. Ntugire umuntu utinya, humura turi kumwe,ndagutabara. Uwo ni Uhoraho ubivuze” ( Yer 1,4 –8).
Uko umuntu agenda amenya ubwenge agenda abona ibimenyetso Nyagasani amwereka ndetse n’abayobozi ba roho bakagenda bamufasha gushishoza kugira ngo amenye umuhamagaro Imana imuhamagarira ndetse n’umugambi Imana imufitiye.Imana ikomeza guherekeza umuntu kugeza ku munsi ageze kucyo yamuhamagariye.
Arkiyepiskopi yavuze ko kujya kwiha Imana atari imugambi w’ umuntu ku giti cye. Ahubwo umuntu abanza kureba niba ariwo muhamagaro Imana imuhamagarira hanyuma umuntu akabihuza n’icyifuzo cyimurimo. Hari igihe umuntu ashidikanya k’umuhamagaro ariko Nyagasani uhamagara agenda amuhumuriza. Uko umuntu agenda amenya urukundo rw’Imana niko agenda anamenya umugambi w’Imana mu buzima bwe ndetse n’umuhamagaro imwifuzamo. Umuntu rero agenda yiyaka ibimuzitira kugirango abashe kubaho neza mumuhamagaro Imana imuhamagarramo.
Mu butumwa yagejeje kubitabiriye Misa y’amasezerano, Mayor w’Akarere Ka Rulindo yongeye gushimangira ubufatanye buranga Kiliziya na Leta ndetse anasaba ko bwarushaho gushinga imizi. Yagarutse cyane k’uburere n’uburezi bitangirwa mu bigo by’Abihayimana, asaba ko hakongerwa imbaraga kugirango uburezi bukomeze kugira ireme.
Umwanditsi
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali
Amafoto
Jean Claude TUYISENGE