Icyumweru cya mbere cya Noheli, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru w’urugo rutagatifu rw’i Nazareti. Ni umwanya mwiza wo kuzirikana ubutumwa bw’urugo rwa gikristu. Kuri icy’icyumweru tariki ya 26 Ukuboza 2021, muri Arkidiyosezi ya Kigali, umunsi w’Urugo rutagatifu rw’i Nazareti wizihirijwe muri paruwasi ya Sainte Famille (paruwasi y’Umuryango Mutagatifu). Igitambo cya misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali. Muri iyi misa hari kandi na padiri Ezechiel RUKIMBIRA, padiri mukuru wa paruwasi Sainte Famille ndetse na padiri Phocas BANAMWANA, Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali.
Insanganyamatsiko y’uy’umwaka muguhimbaza umunsi mukuru w’urugo rutagatifu rw’i Nazareti iragira iti:” Ugushyingirwa Gikristu: Umuhamagaro n’inzira y’ubutagatifu”. Ubutumwa Komisiyo y’Umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ari nabwo Arkiyepiskopi wa Kigali yagarutseho cyane mu nyigisho yatanze, bugaruka cyane ku isakramentu ry’Ugushyingirwa nk’inzira umuntu ashobora kunyuramo ikamugeza k’ubutagatifu. Muri iyo nzira cyangwa uwo muhamagaro, urugo rutagatifu rw’i Nazareti ni icyitegererezo: Ab’i Nazareti bitoje hakiri kare kwikuzamo imigenzo nyobokamana n’indangagaciro mbonezamubano, babonera Imana igihe kandi bita ku mirimo yo mu rugo. Iyo baburaga Yezu, barahangayikaga, bamubona bakishimira ko ahugiye mu by’Imana kubera umukiro wa benshi (reba Ubutumwa bwo ku munsi w’urugo rutagatifu rw’i Nazareti ku Cyumweru tariki ya 26 Ukuboza 2021: Ugushyingirwa Gikristu: Umuhamagaro n’inzira y’Ubutagatifu, n.1).
Ubutumwa bw’umunsi bwongeye gushimangira ko umuhamagaro wo gushinga urugo ugomba gusigasirwa kuko “ ukomoka ku bumwe busendereye bw’Ubutatu Butagatifu bwa Kristu na Kiliziya ye, ku muryango mwiza ariwo Urugo rw’i Nazareti n’ubuvandimwe buzira amakemwa buhuza abatagatifu bo mu ijuru (n.2).
Kubera ibibazo byugarije umuryango, hari abasigaye batinya cyangwa batinda kurushinga . Bamwe batinya ko ari amasezerano ya burundu, n’urugendo rw’ubuzima bwose. Aba babona gushyingirwa bisa no kwiboha. Hari nabahitamo kwibanira by’igerageza ngo barebe niba bazashobokana, kuko babona ingo zimwe na zimwe zihora mu makimbirane cyangwa ntizitere kabiri. Hari kandi abatinya uburemere bw’inkwano n’ubwinshi bw’ibishyingiranwa, akayabo kagenda ku isaba, gukwa n’ibirori by’ubukwe,bakibanira nta sezerano (reba Ubutumwa bwo ku munsi w’urugo rutagatifu rw’i Nazareti ku Cyumweru tariki ya 26 Ukuboza 2021: Ugushyingirwa Gikristu: Umuhamagaro n’inzira y’Ubutagatifu,n.3).
Ubutumwa bw’umunsi bwongeye kugaruka kukuba abashakanye,bamurikiwe n’ibanga rya Pasika, bagenda bumva gahoro gahoro ko mu gushyingirwa gikristu, hazingiyemo ukwigomwa, ukwiyegurira uwo mwashakanye wenyine no kubana akaramata, kandi ko Nyagasani atabatererana. Niyo bahuye n’ingorane, bazibamo bunze ubumwe n’Umusaraba wa Nyagasani maze kuwakira bigatuma bahangana n’ibihe bikomeye (n.7).
Muri ik’igitambo cya misa habayemo kandi kuvugurura amasezerano y’abashakanye, by’umwihariko abamaze imyaka 5,10,15,20…. Harimo kandi nabagize yubile y’Isakramentu ry’Ugushyingirwa, bamaranye imyaka 25. Hari abapfakazi bakomeye ku isezerano ryabo nk’abageni ba Kristu nabo bongeye gusubira mu isezerano ryabo.
Mu butumwa umukristu uhagarariye Abakristu ba paruwasi y’Umuryango Mutagatifu, yagejeje kubitabiriye Igitambo cy’Ukaristiya cyo guhimbaza umunsi mukuru w’Urugo Rutagatifu rw’i Nazareti yibukije ko Kiliziya yahisemo guhimbaza uyu munsi mu rwego rwo kwibutsa ingo z’abashakanye kugaruka ku isoko. Yagize ati: tuba abakristu nyabo n’abasangiramurage na Kristu iyo twitoje kumutega amatwi, aho atubwirira hose(mu Ijambo rye, mu isengesho no mu masakramentu).
Urugo rwahawe umwanya wo gutanga ubuhamya rwashimangiye ko isoko y’urugo rwiza nta yindi uretse kubakira urugo ku Mana. Imana niyo rukundo, niyo rero itwigisha gukunda by’ukuri.
Umwanditsi:
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali
Amafoto:
Jean Claude TUYISENGE