Ubutumwa bugenewe abana mu guhimbaza umunsi mukuru wa Noheli 2021
“Mbazaniye inkuru ikomeye cyane izashimisha umuryango wose” (Lk 2,10)
Bana bacu nshuti, nimugire amahoro.
Mu guhimbaza Noheli y’uyu mwaka ndifuza kubabwira amagambo Malayika yabwiye abashumba igihe Yezu avukiye i Betelehemu. “Muri ako karere hari abashumba barariraga amatungo yabo ku gasozi. Nuko umumalayika wa Nyagasani abahagarara iruhande ikuzo rya Nyagasani ribasesekazaho urumuri maze bashya ubwoba. Malayika arababwira ati mwigira Ubwoba kuko mbazaniye inkuru ikomeye cyane izashimisha umuryango wose. None mu mugi wa Dawudi mwavukishije umukiza ari we Kristu Nyagasani” (Lk 2, 8-11).
Umumalayika wa Nyagasani yaje amenyesha abashumba inkuru y’ibyishimo y’uko havutse umukiza. Noheli ni umunsi w’ibyishimo kuko duhimbaza ko twabonye umucunguzi. Bana rero kuri iyi Noheli ndabifuriza ibyishimo mu mitima yanyu, ibyishimo mu miryango yanyu, mu nshuti zanyu no mu baturanyi. Noheli itwereka urukundo Imana yadukunze ikemera guca bugufi kugira ngo ibane natwe. Bana nshuti ndabifuriza gukundana nk’uko Yezu yadukunze akemera kwigira umuntu. Iyi Noheli ibigishe kurushaho gukunda Imana no gukundana mwitangira abandi bana bagenzi banyu, mwitoza gufashanya mu masomo yanyu, mu gufasha abakene, abakecuru n’abasaza, abarwayi n’abamugaye. Mwumvire ababyeyi n’ababarera bose.
Ibyishimo bya Noheli kandi biba byiza iyo tubisangiye n’abandi. Ba bashumba b’i Betelehemu bamaze kubona Yezu bagiye kumenyesha ibyo bari babwiwe kuri We kandi biboneye (reba Lk 2, 17). Bana rero ndabashishikariza namwe kujya mwamamaza Yezu Kristu. Mujye mu miryango ya Agisiyo Gatolika y’Abana, amakorali y’abana (pueri cantores), n’andi matsinda y’abana bato kugira ngo mukuze ukwemera kwanyu kandi mube abahamya ba Yezu Kristu. Mushishikarire kwiga gatigisimu neza kandi muhabwe neza amasakaramentu, mu kunde by’umwihariko isakaramentu ry’Ukarisitiya na penetensiya. Murabizi ko mu Ukarisitiya Yezu atubera inshuti tubana kandi aduha ifunguro. Muharanire kumuhabwa neza kandi mwitabire misa cyangwa umuhimbazo ku cyumweru.
Bana nshuti, iyi ni inshuro ya kabiri mwitegura guhimbaza Noheli turi kumwe, ariko ntibishoboke kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Insangamatsiko y’iyi myaka ibiri mu ikenurabushyo ry’abana igira iti “nimureke abana bansange”(Mt19,14), iratwereka uburyo Yezu akunda abana kandi agashimishwa n’uko bamwegera mu isengesho, bakamutura ubuzima bwabo, ubw’imiryango yabo, inshuti zabo ndetse n’abantu bose. Bana rero Yezu arabakunda kandi yumva isengesho ryanyu. Kuba bitadukundira rero ntibivuga ko Yezu atabakunda kandi mwihanganire ko nanone bitadukundiye. Yezu kandi mu Ivanjili abatangaho urugero agaragaza ko abazinjira ijuru ari abameze nkamwe. Muri ishema rya Kiliziya kuko tubareberaho ukwiyoroshya no guca bugufi ndetse no kugirira Imana icyizere, muri ishema ry’Igihugu kandi kuko ari mwe muzagiteza imbere mu myaka iri imbere. Nk’uko bariya bashumba bamaze kumenya ko Yezu yavutse bihuse bakajya kumureba, namwe mujye mwihuta mujya gusenga buri cyumeru ntimugasibe misa cyanwa umuhimbazo nta mpamvu ikomeye. Kandi n’ibikorwa byose mukoze mubanze musenge mbere yo gutangira amasomo, mbere yo kuryama n’igihe mubyutse mbere yo kujya kumeza no gushimira muvuye ku meza. Mbese mu buzima bwanyu bwose musenge.
Babyeyi, barezi, mu guhimbaza iyi Noheli, tuzirikane ko muri Yezu Kristu Imana yigize umuntu, ikemera kujya mubiganza by’Umubyeyi Bikira Mariya. Yezu Kristu wavukiye I Betelehemu mu muryango, Yozefu akamwakirana urukundo akamubera umubyeyi. Bikira Mariya amubera umubyeyi wizihiye guheka, bituma akura anyuze Imana n’abantu. Muri uyu mwanya by’umwihariko ndabashishikariza guha abana banyu umwanya no kubatega amatwi. Mubature Imana nka Anna atura Samuel na Bikira Maria atura umwana mw’ihekaru kandi mubafashe gukura mu kwemera. Uko bakeneye gukura mu gihagararo no mu gutyaza ubwenge n’ubumenyi ni nako bakeneye gukura no gukomera mu kwemera. Ni ngombwa kubabonera umwanya wo gusengana na bo mu rugo no gusomera hamwe Ijambo ry’Imana; kubabonera umwanya wo kujya kwigira no gutegurirwa amasakaramentu; kubafasha guhimbaza icyumweru umunsi w’Imana; umwanya wo gukorana na bo ibikorwa by’urukundo no kubibatoza; umwanya w’ikiruhuko kiri ngombwa ndetse n’igihe cyo gusabana no kumenyana n’abandi.
Mugusoza nongeye kubifuriza Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire Umwana Yezu yatuvukiye Aleluya!!!
Mbaragije Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho, watubyariye Yezu Kristu Umucunguzi wacu.
Antoni Karidinali Kambanda,
Arkiyepiskopi wa Kigali