Uyu munsi kuwa gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021 kuva saa tanu kugeza saa cyenda z’amanywa, mu ishuri rya Ndama TVET school , mu kagali ka Kampeka, Umurenge wa Kamabuye, Akarere ka Bugesera, Kiliziya k’ubufatanye na Leta /Akarere ka Bugesera, ryatanze impamyabumenyi /Certificat, ku banyeshuri 100 b’abakobwa babyariye mu rugo iwabo, barangije amasomo y’igihe gito cy’amezi atandatu. Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, Igisonga cy’Arkiyepiskopi wa Kigali.

Ishuli rya NDAMA TVET ryatangiye tariki ya 18/10/2021. Iri shuri ryigisha imyuga y’ubudozi n’ubuvuzi bw’amatungo. Abahiga baba baratsinze amashuri y’icyiciro rusange cy’amashuri y’isumbuye.

Kugeza ubu, abanyeshuli bo muri NDAMA TVET biga bataha ariko nkuko akarere kabisabye karyegurira Kiliziya ni uko ryaba ishuli ry’ikitegererezo (ecole d’excellence/Internat) kuko ubutaka burahari.
Uyu muhango witabiriwe na Musenyeri Casimir UWUMUKIZA waje ahagarariye Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA. Hari kandi na padiri Onesphore NTIVUGURUZWA, Ushinzwe uburezi Gatolika muri Arkidiyosezi ya Kigali. Hari kandi na padiri MUSEMAKWELI Elivinus, padiri mukuru wa paruwasi Ruhuha ndetse na padiri KIBANGUKA Andre. Inzego bwite za Leta zahagarariwe n’ushinzwe imiyoborerere myiza mu karere ka Bugersera Sebatware Magellan.
Muri uyu muhango hasuwe kandi ibikoresho byatanzwe n’Akarere ka Bugesera bizifashishwa mu mashami y’ubudozi n’ubuvuzi bw’amatungo.



Umuyobozi w’ishuri NDAMA TVET









Ushinzwe Amashuri Gatolika muri Arkidiyosezi ya Kigali
Umwanditsi
Padiri Eulade NIMURAGIRE
Umuyobozi w’Ishuri NDAMA TVET
Amafoto
Jean Claude TUYISENGE