Kiliziya Gatolika ku isonga muguteza imbere uburezi : Ishuri rya NDAMA TVET/Bugesera ryatanze impamyabumenyi  kubanyeshuri 100 bashoje amasomo

 

Uyu munsi kuwa gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021  kuva saa tanu  kugeza  saa cyenda z’amanywa, mu ishuri rya  Ndama TVET school , mu kagali ka Kampeka,  Umurenge wa Kamabuye, Akarere ka Bugesera, Kiliziya k’ubufatanye na Leta /Akarere ka Bugesera, ryatanze impamyabumenyi /Certificat,  ku banyeshuri  100 b’abakobwa babyariye mu rugo iwabo,   barangije amasomo y’igihe gito cy’amezi atandatu. Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, Igisonga cy’Arkiyepiskopi wa Kigali.

Musenyeri Casimir UWUMUKIZA

Ishuli  rya NDAMA TVET ryatangiye  tariki ya 18/10/2021. Iri shuri ryigisha imyuga y’ubudozi n’ubuvuzi bw’amatungo.   Abahiga baba baratsinze amashuri y’icyiciro rusange cy’amashuri y’isumbuye.

Abanyeshuri bashoje amasomo

Kugeza ubu, abanyeshuli bo muri NDAMA TVET biga bataha ariko nkuko akarere kabisabye karyegurira Kiliziya ni uko ryaba ishuli ry’ikitegererezo (ecole d’excellence/Internat) kuko ubutaka burahari.

Uyu muhango witabiriwe na Musenyeri Casimir UWUMUKIZA waje ahagarariye Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA. Hari kandi na padiri Onesphore NTIVUGURUZWA, Ushinzwe uburezi Gatolika muri Arkidiyosezi ya Kigali. Hari kandi na padiri MUSEMAKWELI Elivinus, padiri mukuru wa paruwasi Ruhuha ndetse na padiri KIBANGUKA Andre. Inzego bwite za Leta zahagarariwe n’ushinzwe imiyoborerere myiza mu karere ka Bugersera Sebatware Magellan.

Muri uyu muhango hasuwe kandi  ibikoresho byatanzwe n’Akarere ka Bugesera bizifashishwa mu mashami y’ubudozi n’ubuvuzi bw’amatungo.

 

Musenyeri Casimir UWUMUKIZA atanga impamyabumenyi
Imashini zifashishwa mu masomo y’ubudozi

Padiri Eulade NIMURAGIRE
Umuyobozi w’ishuri NDAMA TVET
Umuyobozi wahagarariye inzego bwite za Leta
Abanyeshuri ba NDAMA TVET mu byishimo byo gusoza amasomo

 

Umuhanzi BAJYAGAHE nawe yasusurukije abitabiriye ibirori
Ababyeyi bitabiriye Igitambo cya Misa

Padiri Andre KIBANGUKA atanga impamyabumenyi

Abakristu ba Santrali KAMABUYE bitabiriye Misa

Musenyeri Casimir UWUMUKIZA yamurikiwe ibikoresho abanyeshuri bifashisha mu masomo
Impamyabumenyi zahawe Abanyeshuri ba NDAMA TVET

Padiri Onesphore NTIVUGURUZWA
Ushinzwe Amashuri Gatolika muri Arkidiyosezi ya Kigali

Umwanditsi

Padiri Eulade NIMURAGIRE

Umuyobozi w’Ishuri NDAMA TVET

Amafoto

Jean Claude TUYISENGE 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *