Papa Fransisko muri uku kwezi kwa Mutarama 2022 arifuza ko Kiliziya isabira abakorerwa itotezwa rishingiye ku idini

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yageneye isengesho rye rya mbere muri 2022 kurwanya ivangura n’itotezwa rishingiye ku idini, yibutsa ko ubwisanzure bw’amadini butagarukira gusa ku bwisanzure bwo gusenga, ahubwo ko bufitanye isano n’ubuvandimwe.

Akoresheje videwo, Papa Fransisko yagaragaje icyo yifuza gusabira muri uku kwezi kwa Mutarama 2022, agira ati “Ni gute dushobora kwemerera ko muri iyi sosiyete ijijutse, habaho abantu batotezwa bazira gusa ko bahamya ukwemera kwabo ?Bishoboka bite ko muri iki gihe amadini mato menshi akorerwa ivangura cyangwa itotezwa ?”

Iyi videwo igaragaza icyo Papa yifuza gusabira muri uku kwezi kwa Mutarama, itangije umwaka wa karindwi Papa Fransisko akoresha videwo mu kunga ubumwe n’isi yose mu isengesho.

Mu butumwa bwe bwasohotse ku wa kabiri, Nyirubutungane Papa Fransisko avuga ko gutoteza abantu kubera gusa ko bahamya ukwemera kwabo mu ruhame ari ukubura ubumuntu no kudashyira mu gaciro.

Ni ikintu cyogeye ku isi

Umuryango ufasha Kiliziya witwa “Aid to the Church in Need” (ACN) ushyigikiye uyu mugambi w’isengesho ry’uku kwezi, wanditse muri raporo yawo ngarukamwaka yitwa “Ubwisanzure bw’amadini ku isi” uvuga ko ku isi hose, mu gihugu kimwe muri buri bihugu bitatu, bibarizwamo bibiri bya gatatu by’abatuye isi bose, ubwisanzure ku idini buhonyorwa.

ACN itangaza ko abakristu barenga miliyoni 646 batuye mu bihugu bitubahiriza ubwisanzure ku myemerere.

Kwemera abandi nk’abavandimwe

Papa Fransisiko ashimangira ko ubwisanzure bw’amadini butagarukira gusa ku bwisanzure bwo gusenga, ahubwo ko bugomba no gutuma twemera abandi mu budasa natwe bwabo kandi tukumva ko ari abavandimwe bacu. Yungamo kandi ko ndetse n’itandukaniro rinini, nk’itandukaniro ry’amadini, ritagomba guhindanya ubumwe bukomeye bwo kuba turi abavandimwe. Ati “Nimureke duhitemo inzira ya kivandimwe, nibitaba ibyo twese turakorera mu gihombo”.

Muri uku kwezi kwa mbere kwa 2022, Papa Fransisko araduhamagarira gusabira abakorerwa ivangura n’itotetzwa bishingiye ku idini, ngo uburenganzira bwabo n’icyubahiro bakesha ubuvandimwe dusangiye nk’abantu byubahwe muri sosiyete.

Papa muri uku kwezi kwa Mutarama 2022 arifuza ko Kiliziya isabira abakorerwa itotezwa rishingiye ku idini

Byavuye: https://www.vaticannews.va/en.html

DOCICO/CEPR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *