Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08 Mutarama 2022, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, yifatanyije n’Abakristu mu kwibuka Padiri Ubald RUGIRANGO umaze umwaka umwe atabarutse, n’umuhango wabereye muri Diyosezi ya Cyangugu kuri CENTRE IBANGA RY’AMAHORO.
Padiri Ubald yitabye Imana ku wa 7 Mutarama 2021 nyuma y’igihe yari amaze arwariye COVID-19 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urupfu rwe rwaturutse ku bibazo by’ubuzima yasigiwe n’iki cyorezo.
Imbere y’imbaga y’Abakristu baringaniye kubera Impamvu zo kwirinda ikwirakwira ry’Icyorezo cya Coronavirus, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yagize ati: “Bavandimwe, guhura nkuku nguku, ngo twibuke kandi dusabire umuvandimwe watuvuyemo,ni ukubera y’uko dufite ukwizera n’ukwemera ko umuntu adaheranwa n’urupfu; kuko twemera ko ubuzima bukomeza nanyuma y’urupfu, ko umuntu akomeza kubaho muri Nyagasani. Abacu bavuye muri ubu buzima, bakomeza kubaho muri Nyagasani, niwe ubakira munzu ya Data.”

Padiri Ubald RUGIRANGOGA yitabye Imana kuya 07 Mutarama 2021
Nyiricyubahiro karidinali kandi akomeza avuga ko; Iyo twibuka abacu bapfuye no kugira icyo tubakorera, intashyo tubaha tuzinyuza kuri Nyagasani. Amateka akomeye y’ukwemera kwacu ni ko kwaduhuje kugirango twibuke umuvandimwe wacu cyane cyane ko nawe yakurwaniye ishyaka.
Uyu muhango wo kwibuka Padiri Ubald, igitambo cya Misa cyabimburiye n’Amasengesho y’Abakristu batandukanye barimo aba diyosezi ya Cyangugu ndetse n’abandi baturutse hirya no hino muri Diyosezi zigize Kiliziya Gatolika mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu.
Hashize umwaka Padiri #Ubald yitabye Imana. Yafashije benshi kwiyunga n'Imana kwiyunga n'amateka yabo no kwiyunga n'abandi. Imana imwakire mu mahoro kandi uwo murage tuwukomeze. pic.twitter.com/4Idzm6UgNb
— Antoine Cardinal Kambanda (@KambandaAntoine) January 7, 2022
Twakwibutsa ko, Centre Ibanga ry’Amahoro, ari agasozi gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25 ndetse hari ibikorwa yagizemo uruhare.
Ibikorwa byo gusengera abarwayi bagakira indwara zitandukanye zirimo ibyorezo n’izindi zabaga zarabaye akarande, Padiri Ubald ntabwo yabikoreraga mu Rwanda gusa kuko n’umunsi yandura Coronavirus ari nayo yaje kugeza ku rupfu rwe yari amaze iminsi muri Amerika mu bikorwa by’amasengesho.
Uretse muri Amerika, Padiri Ubald yatumirwaga henshi mu bihugu by’amahanga mu bikorwa byo gusengera abarwayi no kubibutsa ko abantu bose ari bene mugabo umwe bakwiye kubana mu mahoro n’urukundo.
Amafoto: Pacis TV twitter
Jean Claude TUYISENGE

Centre Ibanga ry’Amahoro
