Umunsi mwiza wa Bazina Mutagatifu kuri Nyiricyubahiro Cardinal KAMBANDA
Kuri uyu wa 13 Kamena 2021, Kiliziya Umubyeyi wacu irahimbaza Mutagatifu Antoni wa Paduwa. Nyiricyubahiro Antoine cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, ni we afiteho Bazina we Mutagatifu!
Mutagatifu Antoni wa Paduwa ni muntu ki?
Mutagatifu Antoni wa Paduwa yavukiye i Lisbone muri Porutigali ahagana mu mwaka wa 1195. Izina rye rya Batisimu ni Fernando, na ho irindi yarifashe amaze kwiyegurira Imana. Afite imyaka 15 yinjiye mu Bihayimana, mu muryango w’Abamonaki ba Mutagatifu Agustini, aba ari na ho aherwa ubusaseridoti.
Urupfu rw’Abafaransiskani ba mbere bahowe Imana muri Maroke, rwamuteye ishavu ryinshi, bituma asaba kwinjira mu Bafaransiskani kugira ngo azashobore kujya kwamamaza Ivanjili muri Afurika ya ruguru, ahiganje abayisilamu. Aho agereyeyo, amagara ye yaramutengushye ntiyahatinda. Mu nzira ahindukiye, byabaye ngombwa ko ubwato buyoba bugana iy’Ubutaliyani kubera umuhengeri, aba ariho aguma.
Mu mwaka wa 1221, yaherekeje Mutagatifu Fransisko mu nama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Asizi. Nyuma yabwo yagiye kwigisha hirya no hino mu Bufaransa no mu Butaliyani, aba icyamamare kubera inyigisho ze zari zihanitse mu bwenge, zuje ubuhanga kandi zinyuze umutima, zatangazaga bitavugwa abantu bose, ku buryo n’aho ari Roho Mutagatifu ubwe wamuvugiragamo. Kuva ubwo bamuha kwigisha muri Kaminuza za Monpeliye, Tuluze, Bolonye na Paduwa. Mutagatifu Antoni wa Paduwa yitabye Imana, ari ahitwa Paduwa, ku itariki ya 13 Kamena 1231, afite imyaka 36. Papa Gerigori wa IX ni we wamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu kuwa 30 Gicurasi 1232, nyuma y’amezi 11 gusa.
Mutagatifu Antoni wa Paduwa yaranzwe kandi n’urukundo ruhebuje yagiriraga abakene, bikaba byaratumye amenyekana hose. Iteka bamushushanya ahagatiye Umwana Yezu, kuko Umwana Yezu yigeze kumubonekera akamumanukira mu maboko. Byongeye, abakristu bakunda kwambaza Mutagatifu Antoni wa Paduwa kugira ngo abafashe kubona ibintu byabuze. Papa Piyo wa XII yamugize umwarimu wa Kiliziya mu mwaka wa 1946.
Abakristu bahagarariye abandi bifurije Nyiricyubahiro Cardinal umunsi mwiza
Abakristu bahagarariye abandi, bakuriwe na Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, Igisonga cy’Umwepiskopi muri Kigali, bifurije Nyricyubahiro Cardinal umunsi mwiza, ubuzima bwiza n’imbaraga ahabwa na Roho Mutagatifu mu butumwa bwe. Kurikira kuri Chaîne ya Youtube ya Arkidiyosezi ya Kigali ubwo butumwa bwabo.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA! Umuryango w’Imana muri Arkidiyosezi ya Kigali, tukwifurije umunsi mwiza wa Mutagatifu Antoni wa Paduwa. Akubonere ku Mana ingabire y’ubuhanga, ubushishozi bigufasha kuyobora abo ushinzwe kandi bizakugeze ku Butagatifu