Sainte Famille Hotel yafunguye ku mugaragaro Chapelle yanahawe umugisha na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda

Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Nyakanga 2021, mu masaha ya mugitondo nibwo Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yahaye umugisha Chapelle ya Sainte Famille Hotel. Iyi Chapelle ikazafasha abagana iyi Hotel guhura na Yezu maze bakahavana umugisha.

Nyiricyubahiro Karidinali yavuze ko uyu uri umugisha ukomeye kubashyitsi bakunze gucumbika muri iyi Hotel kuko bazajya babona umwanya wo kuganira na Yezu uri m’Ukaristiya.

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yafunguye kumugaragaro Chapelle ya Hotel Sainte Famille ayiha umugisha

Yagize ati: “Twishimiye kwegurira Nyagasani iyi Chapelle. Ni icyumba cye muri iyi Hoteli. Ibiro bye yakiriramo abagenzi baza batugana. Mujye mubabwira ko hari Nyirurugo, wakira abatugana, maze bamusange bakire ineza n’umugisha w’Imana”.

Mu ijambo rye, Padiri Simon yavuze ko kuba iyi hotel sainte Famille yeguriwe Nyagasani, ari ikimenyecyo cy’uko Kristu aturimo rwagati.

Padiri Kandi akomeza agira ati: “Iyi Hotel si Hoteli nk’izindi, kuko ituye Kristu ubwe. Ubu Sainte Famille Hotel ituwe na Yezu ku buryo bugaragara. Uzaza ntazakirwa n’abantu gusa, ahubwo azakirwa na Yezu ubwe”.

Sainte Famille Hotel yubatswe mu buryo bugezweho kandi bunogeye ijisho iherereye mu gikari cya Paruwasi Sainte-Famille mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali. Ifite ibyumba 67, birimo ibinini bishobora kwakira abantu babiri cyangwa umuryango. Ifite kandi ibyumba bibiri byagenewe abanyacyubahiro. Sainte Famille Hotel, iri ahantu hanini kandi hisanzuye, ifite ubusitani, n’icyumba cy’inama kinini.

 

Leave a Reply