Tuzirikane amasomo yo ku cyumweru taliki 27 Kamena 2021, icyumweru cya 13 gisanzwe, B
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga Buh 1, 13-15; 2, 23-24
13 Imana si yo yaremye urupfu,
ntinashimishwa n’ukurimbuka kw’ibiriho.
14Ahubwo yaremye byose ngo bikomeze kubaho,
kandi ibyaremwe byo mu isi bigenerwa gutanga ubuzima;
nta burozi bwica bubirangwamo,
n’ububasha bw’Ukuzimu ntibutegeka ku isi,
15kuko ubutabera budashobora gupfa.
23Koko rero, Imana yaremeye muntu kudashanguka,
imurema ari ishusho ryayo bwite;
24nyamara kubera ishyari rya Sekibi, urupfu rwinjiye mu isi,
bityo rwigarurira abamuyoboka!
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI Zab 30 (29), 3-4, 5-6ab, 6cd.12,13
Inyik/ Ndakurata Uhoraho, kuko wampaye kwegura umutwe.
Uhoraho, Mana yanjye, naragutakiye, maze urankiza;
Uhoraho, wanzamuye ikuzimu,
maze ungarurira kure nenda gupfa.
Nimucurangire Uhoraho, mwebwe abayoboke be,
mumwogeze muririmba ubutungane bwe;
kuko uburakari bwe butamara akanya,
naho ubutoneshe bwe bugahoraho iteka.
Ijoro ryose riba amarira gusa,
ariko igitondo kigatangaza impundu z’ibyishimo.
Nuko amaganya yanjye uherako uyahindura imbyino,
ikigunira nari nambaye ugisimbuza imyenda y’ibirori.
Ni yo mpamvu umutima wanjye uzakuririmba ubudatuza,
Uhoraho Mana yanjye, nzagusingiza iteka ryose.
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorenti 2 Kor 8, 7.9.13-15
Bavandimwe, 7ubwo musanganywe ubukungahazwe muri byose, haba mu kwemera no mu kuvuga neza, mu bumenyi n’ishyaka muri byose, ndetse no mu rukundo twabatoje, nimukataze no muri iyo ngabire yo kugira ubuntu. 9Musanzwe muzi ubugiraneza bw’Umwami wacu Yezu Kristu, We mukire wemeye kwigira umukene, ari mwe abigirira, ngo abakungaharishe ubukene bwe. 13Si ukuvuga ko mugomba kwikokora ngo murarwana ku bandi, ahubwo muharanire kuringaniza. 14Kuri ubwo buryo, icyo akarusho mutunze kizatabarure abari mu bwinazi; maze umunsi umwe icyo na bo bazabarusha kizabatabare mu bukene bwanyu, mukomeze mutyo kuba magirirane. 15Koko byaranditswe ngo «Uwayoye byinshi nta cyo yarengejeho, n’uwayoye bike nta cyo yabuzeho.»
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI 2 Tim 1, 10
Alleluya, Alleluya
Yezu Kristu Umukiza wacu yatsinze urupfu;
maze atangaza ubugingo abigirishije Inkuru Nziza.
Alleluya
IVANJILI (Isomo rirerire)
+Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko Mk 5, 21-43
Muri icyo gihe, 21Yezu ngo amare kugera ku nkombe yo hakurya ari mu bwato, ikivunge cy’abantu kimuhombokaho bamusanga aho yari ahagaze ku nkombe y’inyanja. 22Ubwo rero haza umwe mu batware b’isengero, akitwa Yayiro. Abonye Yezu, apfukama imbere ye, 23amutakambira akomeje ati «Umukobwa wanjye yarembye cyane; ngwino, umuramburireho ibiganza, akire, abeho.» 24Yezu ajyana na we, na cya kivunge cy’abantu kiramukurikira, kimubyiganaho.
25Ubwo rero hakaba umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso, ayimaranye imyaka cumi n’ibiri. 26Yari yarahababariye cyane kubera abavuzi benshi, ahamarira ibintu bye byose, ariko ntibyagira icyo bimumarira, ahubwo akarushaho kumererwa nabi. 27Uwo mugore rero yari yarumvise ibyo bavugaga kuri Yezu, aturuka inyuma ye mu kivunge cy’abantu, nuko akora ku myambaro ya Yezu. 28Yaribwiraga ati «Byibuze ninkora ku myambaro ye, ndakira.» 29Akiyikoraho, isoko y’amaraso irakama, maze yumva mu mubiri we akize icyo yari arwaye. 30Ako kanya Yezu yumva ko ububasha bumuvuyemo. Arahindukira abaza ikivunge cy’abantu ati «Ni nde ukoze ku myambaro yanjye?» 31Abigishwa be baramubwira bati «Urabona iki kivunge cy’abantu bakubyiga impande zose, maze ukavuga ngo ’Ni nde unkozeho?’» 32Nuko areba impande zose ngo amenye uwakoze ibyo. 33Umugore rero wari uzi ibyamubayeho, aza afite ubwoba kandi ahinda umushyitsi, amupfukama imbere, amubwiza ukuri kose. 34Yezu aramubwira ati «Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije. Genda amahoro, kandi ukire indwara yawe.»
35Mu gihe akivuga ibyo, haza abantu bavuye kwa wa mutware w’isengero, baramubwira bati «Umukobwa wawe amaze guca. Uraruhiriza iki kandi Umwigisha?» 36Yezu aba yabumvise, abwira umutware w’isengero ati «Witinya! Upfa kwemera gusa!» 37Nuko ntiyareka hagira undi umukurikira, uretse Petero na Yakobo, na Yohani murumuna wa Yakobo. 38Bageze mu rugo rw’umutware w’isengero, Yezu ahasanga urusaku rw’abantu bariraga, bacura imiborogo. 39Ngo yinjire, arababwira ati «Urwo rusaku n’ayo marira ni iby’iki? Umwana ntiyapfuye, ahubwo arasinziriye.» 40Nuko baramuseka. Amaze guheza bose, ajyana na se na nyina b’umwana, n’abari kumwe na we, maze yinjira aho umwana yari ari. 41Nuko afata umwana ukuboko, aramubwira ati «Talita kumi», bigasobanura ngo «Mukobwa, ndabikubwiye: haguruka!» 42Ako kanya umukobwa arahaguruka, atangira kugenda, kuko yari afite imyaka cumi n’ibiri. Nuko ubwoba bwinshi burabataha bose. 43Abihanangiriza akomeje ngo ntihagire umuntu ubimenya, maze arababwira ngo bamugaburire.
Iyo ni Ivanjili ntagatifu
IVANJILI (Isomo rigufi)
+Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko Mk 5, 21-24.35-43
Muri icyo gihe, 21Yezu ngo amare kugera ku nkombe yo hakurya ari mu bwato, ikivunge cy’abantu kimuhombokaho bamusanga aho yari ahagaze ku nkombe y’inyanja. 22Ubwo rero haza umwe mu batware b’isengero, akitwa Yayiro. Abonye Yezu, apfukama imbere ye, 23amutakambira akomeje ati «Umukobwa wanjye yarembye cyane; ngwino, umuramburireho ibiganza, akire, abeho.» 24Yezu ajyana na we, na cya kivunge cy’abantu kiramukurikira, kimubyiganaho.
35Nuko haza abantu bavuye kwa wa mutware w’isengero, baramubwira bati «Umukobwa wawe amaze guca. Uraruhiriza iki kandi Umwigisha?» 36Yezu aba yabumvise, abwira umutware w’isengero ati «Witinya! Upfa kwemera gusa!» 37Nuko ntiyareka hagira undi umukurikira, uretse Petero na Yakobo, na Yohani murumuna wa Yakobo. 38Bageze mu rugo rw’umutware w’isengero, Yezu ahasanga urusaku rw’abantu bariraga, bacura imiborogo. 39Ngo yinjire, arababwira ati «Urwo rusaku n’ayo marira ni iby’iki? Umwana ntiyapfuye, ahubwo arasinziriye.» 40Nuko baramuseka. Amaze guheza bose, ajyana na se na nyina b’umwana, n’abari kumwe na we, maze yinjira aho umwana yari ari. 41Nuko afata umwana ukuboko, aramubwira ati «Talita kumi», bigasobanura ngo «Mukobwa, ndabikubwiye: haguruka!» 42Ako kanya umukobwa arahaguruka, atangira kugenda, kuko yari afite imyaka cumi n’ibiri. Nuko ubwoba bwinshi burabataha bose. 43Abihanangiriza akomeje ngo ntihagire umuntu ubimenya, maze arababwira ngo bamugaburire.
Iyo ni Ivanjili ntagatifu
KUZIRIKANA
Ubuzima buri muri Kristu Yezu
Ijambo ry’Imana kuri iki cyumweru cya 13 gisanzwe riragaruka ku buzima butangwa n’Imana. Kimwe n’Igitabo cy’Intangiriro, Igitabo cy’Ubuhanga kiragaragaza ko Imana yaremye byose ngo bikomeze kubaho, maze ibyo iremye na byo bikomeze gutanga ubuzima. Kirerekana ko urupfu rutaremwe n’Imana, ahubwo ari ingaruka z’icyaha cya muntu wemeye kuba “ingaruzwamuheto” n’ishyari rya Sekibi. Imana yaremeye umuntu kudashanguka, ni ukuvuga ubuzima bw’iteka. Twibuke ko n’igihe muntu yikuruririye ibyago by’urupfu, Imana yongeye kurema bundi bushya mu rupfu rwa Yezu n’izuka rye, maze urupfu rugahinduka umuryango w’Ubugingo bw’iteka dukesha iryo zuka. Urukundo n’ubutabera by’Imana ntibishobora gupfa. Twebwe abemera, duhamagariwe kurangamira ubwo buzima kandi tukabwakira buri munsi. Tukayoborwa n’Imana maze ibyacu bikerekera ku buzima bw’iteka.
Mu Ivanjili, Yezu Kristu aragana ku nkombe yo hakurya y’inyanja, mu Bapagani, ni ukuvuga abanyamahanga bataramenya Imana y’ukuri, Imana ya Israheli. Yezu arahakiriza abantu babiri, kugira ngo abantu bemere kandi bagane amasoko y’ubuzima muri we.
Yezu arakiza umugore wari umaranye indwara ikomeye imyaka cumi n’ibiri. Iyo ndwara yari yaramujujubije. Nyamara ukwemera kwe kwatumye akora ku gishura cya Yezu, kuko yumvaga icyo cyonyine gihagije kugira ngo akire. Uko ni ukwemera. Cyane ko indwara yari arwaye yamugiraga uwahumanye mu myumvire y’abayahudi, akaba atari yemerewe gusabana n’abandi uko bikwiye. Yari arwaye kandi afite ipfunwe. Ukwemera kwe ariko kwatumye asenya inkuta zose zimubuza guhura na Yezu, maze aramusanga. Uko kwemera kwatumye ashobora ibisa n’ibitarashobokaga. Yezu yabajije ukoze ku mwambaro we, atari uko amuyobewe, ahubwo kuko ashaka gukorana urugendo na we, ngo amushyigikire kandi amukomeze mu kwemera. Ndetse igihe uwo mugore yigaragaje, Yezu yaramuhumurije, amumara ubwoba, amwifuriza amahoro, ni ukuvuga ko yayamuhaye mu mutima. Uwo mugore yahawe kongera gusubira mu bantu, yisanzuye. Yezu yamubwiye ko ukwemera kwe kumukijije. Ntabwo ari ugukira ku mubiri gusa, ahubwo cyane cyane mu mutima no mu buzima bwe bwose. Natwe dusenye ibidutandukanya na Yezu, tumusange, ni we mahoro yacu, ni we buzima nyabwo. Ubuzima n’umutekano nyabwo ntabwo bitangwa n’amafranga, ubutware cyangwa intwaro, n’ubwo na byo ntacyo bitwaye, iyo bikoreshejwe neza. Ubuzima n’umutekano nyabyo biva ku Mana, tubihabwa n’Umwana wayo Yezu Kristu uza adusanga ngo tubeho.
Yezu arazura umukobwa w’umwe mu batware b’isengero witwa Yayiro. Yezu arasaba uwo mubyeyi kugira ukwemera gushyitse. Aranahamagarira abo asanze mu rugo kwirinda amarira nk’ay’abatemera batagira ukwizera. Kuko kuri we, icyo dukwiye gutinya, ari urupfu rw’iteka. Ni yo mpamvu Yezu agira ati: “umwana ntiyapfuye ahubwo arasinziriye”. Yezu yabwiye umwana wari wapfuye ati: “haguruka”. Guhaguruka mu mvugo ya Bibiliya bivuga kuzuka. Yezu ni we soko y’ubuzima, ni we ubutanga. Tumurangamire, atuvane mu nzara za Sekibi, “Seshyari”, atugobotore ku ngoyi y’icyaha.
Muri iki gihe, hari abatari bake baremerewe n’ibibazo byo ku isi: indwara, ubukene, inzangano, ishyari, ubuhemu n’ibindi. Yezu arabahamagarira kumurangamira bafite ukwemera n’ukwizera, arashaka ko bamukoraho kuko na we ashaka kubafata ikiganza ngo abahagurutse, bemarare, babone urumuri rumuturukaho. Natwe twese kandi twemere amafunguro duhabwa na Yezu Kristu. Yezu amaze kuzura umwana, yasabye ko bamugaburira. Yego koko umwana yari akeneye imbaraga zituma asubira mu buzima busanzwe, akomeye. Ariko uko “kugaburirwa”, ayo “mafunguro”, bitume dutekereza ku mafunguro Kristu aduha, ni ukuvuga Ijambo rye, amasakramentu, cyane cyane Ukaristiya, ngo dukomere ku rugendo turiho tugana mu ijuru. Dukomere, dukore icyiza kidusanisha n’Imana, kuko abitoza gusa na yo ari bo bazabana na yo mu Bugingo bw’iteka. Icyo cyiza tugomba gukora, ni ukugikorera abandi. Ni yo mpamvu Pawulo Mutagatifu ashishikariza abanyakorenti (natwe kandi biratureba) kugirira ubuntu abavandimwe. Ubwo buntu bushingiye mu gusangira ibyiza Imana yahaye abantu. Abantu dusangiye byose, nta watindahara, nta wabura iby’ibanze umuntu wese akenera hano ku isi. Twitoze gusangira mu ngo zacu, mu miryango yacu, aho dutuye, mu kazi n’ahandi. Duhe buri muntu wese ikimugenewe. Twitoje gusangira kandi uko gusangira kukajyana no kunyurwa, intambara zahosha kuri iyi si. Ubuzima bwasagamba. Ubuzima muri Yezu Kristu bwaganza. Dushimire Roho w’Imana uduha kubyumva, akadufasha mu rugamba rwacu rwo kwirukana urupfu no kwakira ubuzima duhabwa n’Imana. Buri wese naririmbe mu mutima we no mu buzima bwe nk’umuririmbyi wa Zaburi ugira uti: “ndakurata Uhoraho, kuko wampaye kwegura umutwe”.
AMEN
Padri Jean-Pierre RUSHIGAJIKI