Ku wa gatatu tariki ya 04 Ukwakira 2023, intumwa ziri kumwe na Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, mu rugendo rwa gitumwa ari kugirira mu gihugu cy’UButaliyani, basuye Musenyeli Domenico Gianuzzi umuhuzabikowa w’iyogezabutumwa muri Diosezi ya Altamura-Gravina-Acquaviva delle Fonti akaba na Padiri mukuru wa Concattedrale ya Acquaviva delle Fonti akaba n’umuyobozi wa CARITAS muri diyosezi. Nyuma yo gusura bimwe mu bikorwa bya CARITAS muri zone ya Acquaviva, baganiriye ku bufatanye mu ngeri zinyuranye byumwihariko kukubaka ubushobozi bw’abakozi byumwihariko mu gice cy’ubuvuzi ndetse hakagira aboherezwa kwiga cyangwa kwihugura mu Butaliyani; mu iyogezabutumwa ry’urubyiruko no muri za serivisi za CARITAS n’ubutabera n’amahoro.
Kuri uyu wa kane, tariki ya 5 Ukwakira 2023 itsinda riyobowe na Arkiyepiskopi wa Kigali basuye ibitaro bikomeye bya Kiliziya byitwa Ospedale Regionale F. Miulli. Ni ibitaro binini bifite abakozi barenga 1500, bikagira n ibitanda by abarwayi 600, bifite service nyinshi kandi zo mu rwego rwo hejuru kubera ibikoresho bigezweho ubunararibonye n’ubuhanga bw’ abakozi babyo. Gusura ibi bitaro byahaye abari mu rugendo mu Butaliyani, ishusho y’ ivuriro rigezweho uko ryakagombye kuba rimeze no gufata amakuru y’icyakorwa ngo harahurwe ubumenyi ndetse hanubakwe umubano wagirira akamaro amavuriro yacu mu Rwanda.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2023 Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda n’intumwa bari kumwe basuye iseminari nkuru ya Molfetta itegurirwamo abapadiri bo mu madiyosezi 19 yo mu gace ya Puglia. Baganirije abaseminari n’abarezi ku iyogezabutumwa. Basuye kandi Musenyeri Domenico Cornachia umwepiskopi wa Molfetta, baganira ku butumwa n’iyogezabutumwa muri Kiliziya.
Ku mugoroba itsinda riyobowe na Arkiyepiskopi wa Kigali basoje urugendo bagiriraga mu gitaramo cy’umugoroba w’ amasengesho muri Katedrali ya ALTAMURA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba yatanzemo ubuhamya ku iyogezabutumwa ryakozwe n’abamisiyoneri by’ umwihariko mu Rwanda n’ahandi ababwira n’imbuto zarumbutseho.Kuri uyu wa gatandatu Arkiyepiskopi wa Kigali ari kumwe n’umushumba wa diyosezi ya Ugento-Santa Maria di Leuca bayoboye igitaramo cy’amasengesho yo gusabira Iyogezabutumwa cyitabiriwe n’imbaga y’abakristu benshi. Muri icyo gitaramo cyabereye mu kigo cya diyosezi ya Ugento kiri ahitwa Alessano, Kardinali Antoni Kambanda yatanzemo ubuhamya bwakoze benshi ku mutima ku byerekeye umurimo utoroshye wakozwe n’ abogezabutumwa bazanye Ivanjili mu Rwanda no mu bihugu duturanye. Ukwemera gukomeye kwabaranze ndetse n’urukundo nibyo byabaye umusemburo wo kwakira Ivanjili no kwemera kuba abakristu. Muri icyo gitaramo kandi diyosezi ya Ugento Santa-Maria di Leuca yatangije ku mugaragaro umwaka w’ikenurabushyo mushya.
Padiri Phocas BANAMWANA