….mukomeze mutyo kuba magirirane…(2Kor 8,14) : Uruzinduko rwa Arkiyepiskopi wa Kigali mu gihugu cy’Ubutaliyani

Kuva kuwa gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA ari mu ruzinduko rwa gitumwa mu gihugu cy’ubutaliyani aherekejwe na padiri Donatien TWIZEYUMUREMYI,Ukuriye Komisiyo ya Caritas muri Arkidiyosezi ya Kigali na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro , padiri Consolateur Innocent, padiri mukuru wa paruwasi Katedrali Saint Michel akaba n’intumwa y’Arkiyepiskopi mu karere k’ikenurabushyo ka Saint Michel na padiri Gakindi  Jean Marie Vianney, umupadiri bwite wa Arkidiyosezi ya Kigali uri mu masomo mu Butaliyan. Dore bimwe mu bimaze kuranga urwo ruzinduko :

Ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Nzeri 2023, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA, yitabiriye umuhango w’iyimikwa ry’abakaridinali bashya 21, aribo :

  1. Mgr Robert Francis PREVOST, o.s.a. (préfet du Dicastère pour les évêques)
  2. Mgr Claudio GUGEROTTI, (préfet du Dicastère pour les Églises orientales)
  3. Mgr Víctor Manuel FERNÁNDEZ, (préfet du Dicastère pour la Doctrine de la foi)
  4. Mgr Emil Paul TSCHERRIG, (nonce apostolique en Italie)
  5. Mgr Christophe Louis Yves Georges PIERRE, (nonce apostolique aux États-Unis)
  6. Pierbattista PIZZABALLA, patriarche latin de Jérusalem
  7. Mgr Stephen BRISLIN, archevêque du Cap (Kaapstad) (Afrique du Sud)
  8. Mgr Ángel Sixto ROSSI, sj., (archevêque de Córdoba (Argentine)
  9. Mgr Luis José RUEDA APARICIO, archevêque de Bogotá (Colombie)
  10. Mgr Grzegorz RYŚ, archevêque de Łódź (Pologne)
  11. Mgr Stephen Ameyu Martin MULLA, archevêque de Juba (Soudan du Sud)
  12. Mgr José COBO CANO, archevêque de Madrid (Espagne)
  13. Mgr Protase RUGAMBWA, archevêque coadjuteur de Tabora (Tanzanie)
  14. Mgr Sebastian FRANCIS, évêque de Penang (Malaisie)
  15. Mgr Stephen CHOW SAU-YAN, sj., (évêque de Hong Kong)
  16. Mgr François-Xavier BUSTILLO, o.f.m. conv., évêque d’Ajaccio (France)
  17. Mgr Américo Manuel ALVES AGUIAR, évêque auxiliaire de Lisbonne (Portugal)
  18. Padre Ángel FERNÁNDEZ ARTIME, sdb., recteur majeur des Salésiens
  19. Mgr Agostino MARCHETTO, nonce apostolique
  20. Mgr Diego Rafael PADRÓN SÁNCHEZ, archevêque de Cumaná (Venezuela)
  21. Padre Luis Pascual DRI, o.f.m. cap., confesseur du sanctuaire de Notre-Dame de Pompei, Buenos Aires (Argentine)
Nyirubutungane Papa Fransisiko yimika abakaridinali bashya ku wa gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023, i Vatikani

Ku cyumweru taliki ya 1 Ukwakira 2023, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA yasomeye misa muri Katedarali ya Diyosezi ya Altamura Graviba Acquavira delle Fonti, ari kumwe na mugenzi we Mgr Arkiyepiskopi Giovani Ricchiuti. Bishimiye gutangiza ukwezi kw’iyogezabutumwa banatangiza umubano hagati ya Diyosezi zombi.

Ku wa mbere tariki ya 2 Ukwakira Nyiricyubahiro Antoine Karidinali KAMBANDA ari kumwe n’abamuherekeje : Padiri JMV Gakindi, Twizeyumuremyi Donatien na padiri Innocent Consolateur bagiranye ibiganiro n’abakristu bo muri Paruwasi San Sepolcro Altamura. Baganiriye ku iyogezabutumwa muri Diyosezi zabo zombi no kubishobora gushingirwaho umubano wazo.

Kuri uwo munsi kandi intumwa za Nyiricyubahiro Antoni  Karidinali  KAMBANDA: Padiri Donatien Twizeyumuremyi,Padiri Consolateur Innocent na Padiri JMV Gakindi basuye uruganda rwa Maiullari Haier rukora ibikoni bigezwe bijyana na technology igezweho,banaha umugisha uruganda n’abarukoreramo ndetse n’abaruhahiramo.Baganiriye kucyakorwa ngo ibyo bikoresho bigere no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Muri gahunda y’uruzinduko rwe rwa gitumwa mu gihugu cy’Ubutaliyani,ejo ku wa kabiri taliki ya 03 Ukwakira 2023,Nyiricyubahiro Antoni Karidinali  KAMBANDA yagiranye ibiganiro na mugenzi we Nyiricyubahiro Mgr Giuseppe Satriano, Arikiyepiskopi wa Bari Bitonto.Abashumba bombi baganiriye ku butumwa bw’icyenurabushyo muri Diyosezi zabo zombi ndetse n’aho izi Diyosezi zasangira ubunararibonye kugira ngo Inkuru nziza irusheho kwera imbuto nyinshi kandi nziza. Baganiriye kandi ku bijyanye no gutegura neza abapadiri  n’ ubufatanye mu kubafasha  kwihugura no  kunguka ubumenyi.

Urugendo mu gihugu cy’ubutaliyani ruracyakomeza……..

 

Padiri Phocas BANAMWANA

Umunyamabanga

Leave a Reply