Kuri icyi cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2023, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA , uri mu rugendo rwa gitumwa mu gihugu cy’Ubutaliyani hamwe n’itsinda ry’abapadiri bamuherekeje, ndetse bari kumwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vito Angiuli, umwepiskopi wa Ugento, yasomeye missa abakristu muri kiliziya ya paruwasi S.Salvatore iri ahitwa Alessano ahakomoka umugaragu w’ Imana Tonino Bello. Iyo paruwasi kandi Arkiyepiskopi wa Kigali afitanye nayo amateka yihariye kuko yahakoreye ibiruhuko ubwo yigaga i Roma mu 1993. Nyuma ya missa basuye imva ye baherekejwe n’abayobozi banyuranye bo muri komine Alessano.
Ku mugoroba wo kuri icyi icyumweru kandi abapadiri baherekeje Arkiyepiskopi wa Kigali bari kumwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vito Angiuli , umwepiskopi wa Ugento santa Maria di Leuca, abapadiri hamwe n abakristu, basuye imva ya don Tito mu irimbi riri ahitwa Taurisano, baramusabira, nyuma y’iryo sengesho, berekeje muri Kiliziya ya Paruwasi Saint Charles Borromée, aho Tito yabaye Padiri mukuru igihe kinini. Muri iyo mihango abapadiri baherekeje Arkiyepiskopi wa Kigali batanze ubuhamya bagaragaza ko Don Tito ari impano y’Imana kuko yabaye mu Rwanda mu gihe gikwiye kandi akenewe, yafashije abari mu kaga, yabaye impamvu y’amizero kuri benshi by’ umwihariko abaseminari babanye nawe mu bihe bikomeye bya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Mu buhamya bwabo kandi bashimiye abafashije donTito mu bikorwa yakoze, n’ abakomeje gushyigikira abamisiyoneri.
Padiri Phocas BANAMWANA