Umunsi wa mbere w’Ikoraniro ry’Ukaristiya wabimburiwe n’isengesho rya mugitondo rya yobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali.Mu nyigisho ye, Arkiyepiskopi yibukije umwanya wa zaburi muri liturujiya ndetse anashimira Komisiyo ya Liturujiya yashyize mu Kinyarwanda igitabo cy’amasengesho ya zaburi( Breviyari).
Nyuma y’isengesho hakurikiyeho inyigisho ku mateka y’Amakoraniro y’Ukaristiya yatanzwe na Nyiricyubahiro Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Ruhengeri.Mgr Vincent HAROLIMANA, yavuze ko Ikoraniro ry’Ukaristiya ari umwanya wo kuzirikana umwanya Yezu afite mu buzima bwa Kiliziya no mu buzima bw’abakristu.

Intego y’Ikoraniro ry’Ukaristiya rya mbere yari “Ukaristiya ikiza isi”.
Hari abantu bari batangiye kurwanya Kiliziya n’Inyigisho zayo. Nuko uwitwa Emilier Tamisier atangiza Ikoraniro ry’Ukaristiya. Mu makoraniro y’Ukaristiya habagamo umwanya w’ubuhamya ku bitangaza by’Ukaristiya, bagakora umutambagiro w’Isakramentu ry’Ukaristiya ndetse no gushengerera. Ibyo ntibyagombaga kubura mu makoraniro y’Ukaristiya.
Musenyeri yasobanuriye abitabiriye Ikoraniro ry’Ukaristiya amateka y’Amakoraniro y’Ukaristiya kuva ku Ikoraniro ry’Ukaristiya rya mbere kugeza ku rya 52 yibanda cyane cyane kuri atanu ya mbere.
Musenyeri yabwiye abitabiriye Ikoraniro ry’Ukaristiya ko atari byiza guhitamo ibyo umuntu azitabira, avugako mu Ikoraniro ry’Ukaristiya byose ari ingenzi kandi byuzuzanya.Ikoraniro ry’Ukaristiya rya 52 ryari rifite intego igira it:”Ni Wowe Soko y’imigisha yacu yose”, ryabereye i Budapesti muri Hongriya. Naho iritaha rya 53 rizabera muri Equateur. Ikoraniro ry’Ukaristiya rya mbere mu Rwanda rifite intego igira iti’Ukaristiya, isoko y’ubuzima, impuhwe n’ubwiyunge.
Musenyeri yibukije ko ibizakorwa byose mu Ikoraniro ry’Ukaristiya muri iy’iminsi ari imbuto zavuye mu Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya ryabereye i Budapesti muri Hongriya. Kiliziya mu Rwanda yari yahagarariwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali na Nyiricyubahiro Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Ruhengeri. Kugera muri 2018 amakoraniro y’igihugu yari 250. Ntawundi ugena Ikoraniro ry’Ukaristiya muri Diyosezi usibye Umwepiskopi . Ni nawe ugena uburyo rizagenda.
Musenyeri yashimiye Imana kubera ko iduhaye guhimbaza Ikoraniro ry’Ukaristiya ku rwego rw’Igihugu.Ukaristiya ihuza abavandimwe, ikaduha kwivugurura mu kwemera. Ikaduha kurushaho kumva ukwemera kwacu cyane cyane Yezu uri mu Isakramentu ry’Ukaristiya, Ukaristiya mu butumwa bwa Kiliziya ndetse no mu buzima bw’abakristu.
Ukaristiya duhabwa ni isoko y’ubuzima, urukundo ndengakamere ndetse n’ubumwe bw’abemera.Nyuma y’inyigisho ya Musenyeri Vincent HAROLIMANA, hakurikiyeho inyigisho kuri Ukaristiya mu byanditswe bitagatifu no mu Nyigisho za Kiliziya yatanzwe na Theodose MWITEGERE, umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo.
Padiri yavuze ko Ibyanditswe bitagatifu n’uruhererekane rwa Kiliziya ari impande ebyiri zibumbatiye amateka y’ugucungurwa kwa muntu. Ayo mateka ari mu bice bitatu. Kuva ku iremwa ry’ibiriho byose kugeza kw’ivuka rya Yezu (Isezerano rya kera ). Kuva Yezu avutse kugeza asubiye mu Ijuru(Isezerano rishya). Kuva Yezu asubiye mu Ijuru kugeza igihe azagarukira(uruhererekane rwa Kiliziya)
Isezerano rya kera rigenura Isezerano rishya. Ikimenyetso cya mbere gishushanya Ukaristiya mu Isezerano rya Kera ni “Manu”.Ikimenyetso cya kabiri ni cya gitambo cya Malekisedeki, ushushanya Umwana w’Imana. Ikimenyetso cya gatatu ni igitambo cya Izaki, gishushanya Igitambo cy’Umwana w’Imana.Ikimenyetso cyigenura ku buryo bw’umwihariko Ukaristiya mu Isezerano rya Kera ni Pasika Abisiraheli baririye mu misiri.
Yezu mu Isezerano rishya yaremye Ukaristiya. Ayirema mu mpera z’ubuzima bwe hano ku isi. Gusa mu butumwa bwe yabanje kuyitegura yifashishije ibitangaza byo gutubura imigati, ahindura amazi divayi ndetse no mu nyigisho ze.
Yezu yaremye Ukaristiya asangira n’intumwa ze bwa nyuma, yifashisha ibimenyetso byo mu Isezerano rya Kera, ayirema yitegura gusubira mu Ijuru. Ayirema mu gihe cya pasika. Ukaristiya yaremwe nk’igitangaza mu mwanya udasanzwe. Yezu ayirema nkuko yakoraga ibindi bitangaza gusa cyiba igitangaza cyihariye kiterekeza aho ibindi byerekezaga. Igitangaza cy’Ukarustiya ntikigenewe amaso y’umubiri nk’ibindi bitangaza. Igitangaza cy’Ukaristiya kigenewe amaso y’ukwemera.
Ukaristiya ni urwibutso rw’urupfu n’izuka rya Kristu. Kuwa Kane mutagatifu Yezu yaritanze ku buryo budasesa amaraso naho kuwa gatanu Yezu aritangana ku buryo busesa amaraso.
Ukaristiya ni Isakramentu n’ impano y’urukundo nkuko inshuti zihana impano. Utanga impano asa n’uyitanzemo. Yezu nawe yatwihaye muri Ukaristiya nk’ikimenyetso cy’urukundo ndengakamere.
Ukaristiya ibumbatiye imimerere ya Yezu, we ugira umutima utuza kandi akoroshya. Ukaristiya rero ni ikimenyetso gihebuje cy’ubwiyiroshye. Ubwiyoroshye niyo nzira Yezu yahisemo kunyuramo mu butumwa bwe bwo gucungura bene muntu. Yezu yaje kubohora imbohe, kubwira abakene Inkuru Nziza y’Umukiro. Yezu yaciye bugufi yishyira mu murongo w’abanyabyaha ajya kubatizwa. Ubwiyoroshye rero si ububwa cyangwa ubugwari ni ububasha butandukanye n’imbaraga. Imana rero byombi irabifite. Yezu yaciye bugufi yemera kujya mu gisa n’umugati.
Iyo dusangira Ukaristiya tuba tugamije guhinduka uwo duhawe. Ukaristiya ni Yezu ubwe mu bimenyetso by’umugati na divayi . Iyo tuyihawe rero tuba twifuza guhinduka uwo duhawe.
Gutegereza ihindukira rya Nyagasani byihishe mu Isakramentu ry’Ukaristiya. Dutegereje kuzabona imbona nkubone uwo turangamira mu kwemera muri Ukaristiya.
Padiri Théodose yashoje yibutsa amagambo y’Inama Nkuru ya Vatikani ya II itwibutsa ko Ukaristiya ari isoko n’indunduro y’ubuzima bwose bwa gikristu.
Igice cya nyuma cy’umunsi cyashojwe n’ubuhamya kuri Ukaristiya bwatanzwe n’abantu banyuranye barimo padiri Cyriaque Shumbusho ndetse n’urugo rw’abakristu rwatoranyijwe.
Twibutse ko nyuma ya saa sita hari isengesho ryo gushengerera ndetse n’Igitambo cy’Ukaristiya gifungura Ikoraniro ry’Ukaristiya rya mbere mu Rwanda.

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA yatangije ikoraniro ry’Ukaristiya ku rwego rw’Igihugu muri Paruwasi Regina Pacis/Remera

Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri

Musenyeri Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali
Amafoto ns Video: Jean Claude TUYISENGE