“Uko nabasamye sinkuzi; si jye wabagabiye umwuka n’ubugingo, si nanjye watunganyije ingingo za buri wese muri mwe. Ni cyo gituma Umuremyi w’isi, we wahanze muntu akaba n’inkomoko y’ibintu byose,azabagirira impuhwe akabasubiza umwuka n’ubugingo,ubwo mwiyanze ubwanyu kubera urukundo mufitiye amategeko Ye”(2Mak7,22-23).
Iyi nyandiko ntigamije kuvuga ibishya ahubwo igamije kwibutsa ibyo Kiliziya yemera kandi yigisha nkuko yabibwirijwe na Nyagasani utabasha kuyoba cyangwa kutuyobya. Ibyo tugiye kuvuga muri iyi nyandiko biramurikirwa n’inyandiko z’abayobozi ba Kiliziya bavuze cyane kugaciro k’ubuzima nk’impano y’Imana. Turibanda cyane k’urumuri duhabwa n’Ibyanditswe Bitagatifu mukurushaho kumva neza ko ubuzima ari impano y’Imana kandi ko nta mpamvu umuntu yakitwaza ngo ashake kubwangiza. Muri izo nyandiko twahisemo kwibanda cyane kuri izi eshatu z’ingenzi: Turifashisha inyandiko ya Papa Pawulo wa VI « HUMANAE VITAE » ku gushyingirwa no kuboneza urubyaro, yasohotse tariki ya 25 Nyakanga 1968. Turanifashisha Inyandiko ya CONGREGATION POUR LA DOCTRINE DE LA FOI “DONUM VITAE”, igaruka cyane kukubaha ubuzima bwa muntu na mbere yuko avuka n’icyubahiro cyo kubyara. Iyi nyandiko yasohotse tariki ya 22 Gashyantare 1987. Turanifashisha cyane kandi inyandiko “Evangelium Vitae” igaruka cyane ku gaciro no kudahutaza ubuzima ya Mutagatifu papa Yohani Pawulo wa kabiri yasohotse tariki ya 25 Werurwe 1995
- Agaciro ntagereranywa k’ubuzima bwa muntu: Ikuzo ry’Imana rigaragara mu ishusho ya muntu
Ubuzima iteka ni ingabire y’Imana. Kuba ari ingabire y’Imana bisaba muntu kumva agaciro kabwo no kubwitaho. Iri hame ry’ibanze niryo rigomba kuyobora ibitekerezo byose ndetse n’ubushakashatsi mugushaka ibisubizo by’ibibazo bigenda bivuka birebana n’ubuzima bw’umuntu utaravuka . Ubushakashatsi bugera kuri byinshi byiza birengera ubuzima nyamara hari nibyo ubwo bushakashatsi bugeraho bigaragara ko bigenda bihutaza ubuzima. Kuburyo ubwo bushakashatsi bukwiye kugira umurongo ntarengwa k’ubuzima bw’umuntu. Ubuzima Imana yahaye muntu butandukanye n’ubwibindi biremwa kuko yaremwe mu ishusho ry’Imana kandi akaba yifitemo ubuzima bw’Imana: “Imana iravuga iti: Noneho duhange Muntu mu ishusho ryacu,mu misusire yacu,maze ategeke ifi zo mu Nyanja, ibiguruka byo mu kirere,inyamaswa zitungwa n’izo mu ishyamba, n’intondagizi zose! Nuko Imana irema Muntu mu ishusho ryayo, imurema mu ishusho ry’Imana; ibarema ari umugabo n’umugore. Imana ibaha umugisha, irababwira iti: Nimwororoke, mugwire, mukwire isi yose, muyitegeke. Mugenge ifi zo mu Nyanja n’ibiguruka byo mu mu kirere, n’ikizima cyose kikurura ku butaka!”(Intg1,26-28).
Agaciro k’ubuzima tukumva neza iyo tuzirikanye ko muntu yaremwe mu ishusho no mu misusire y’Imana (Reba Intg1, 26). Mu mutwe wa kabiri w’igitabo cy’intangiriro batubwira ko Imana imaze kurema muntu mu ibumba rivuye mu gitaka yamuhushye mu mazuru umwuka w’ubuzima nuko muntu aba muzima (reba Intg2,7). Ibi biratwumvisha ko ubuzima bwose buturuka ku Mana. Imana yashyize muri muntu umwuka wayo. Muntu yigiramo ubuzima bw’Imana (Par ce souffle de Dieu l’homme devient un être spirituel à l’image de Dieu) kuko Imana ari Roho : « Imana ni Roho, bityo abasenga bajye bayisengera by’ukuri, bayobowe na Roho » (Yh4,24). Muntu yifitemo ubudapfa abikesha umwaka w’Imana umurirmo.
Kuva igihe umuntu asamwe, ubuzima bwe rero bugomba kubahwa no kubungabungwa kuko abayifitemo ubuzima bw’Imana igihe imushyizemo roho wayo. Ubuzima bwa muntu rero burihariye kandi bukwiye kubahwa kuko kuva ku ntangiriro yabwo buba ari igikorwa cy’ibiganza by’Imana kandi bugakomeza kugirana isano yihariye n’Umuremyi wabwo, ari nawe bugana. Imana rero niyo mugenga w’ubuzima kuva kuntangiriro kugeza ku mpera zabwo.. Nta muntu ku mpamvu iyo ariyo yose, ushobora kumva ko afite uburenganzira bwo kwica ubuzima bw’ikiremwamuntu niyo yaba ataravuka .
Ububasha muntu yahawe ku byaremwe ni ubwo kubyitaho si ubwo kubisenya akurikije amarangamutima ye. Muntu yahawe ubutumwa bwo kuyobora ibyaremwe
- Kandi amaraso yanyu, arimo ubuzima bwanyu, sinzabura kuyahorera (Intg 9,5):
Ubuzima bwa muntu buturuka ku Mana, ni ingabire yayo, ni ishusho yayo kandi muntu yifitemo umwuka w’Imana nkuko twabivuze. Imana niyo yonyine mugenga w’ubuzima . Umuntu ntashobora kwigira umugenga wabwo ngo abukoreshe uko ashaka cyangwa
ngo abwangize uko ashaka kuko muntu yifitemo ubuzima bw’Imana nkuko Imana yabibwiye Nowa nyuma y’umwuzure: “Kandi amaraso yanyu, arimo ubuzima bwanyu, sinzabura kuyahorera. Ari inyamaswa, ari umuntu uzaba yayamennye, nzayamuryoza. Buri muntu wese azishyura ubuzima bwa mugenzi we. Usheshe amaraso y’umuntu, aye azaseswa n’undi muntu, kuko Imana yaremye umuntu imwishushanyije” (Intg 9,5-7).
Kubera iyo mpamvu rero ubuzima n’urupfu bya muntu biri mu biganza by’Imana yonyine, niyo ibifiteho ububasha, niyo mugenga wabyo :Ni we uhagaritse ikinyabuzima cyose, akabumbatira ubugingo bw’abantu (Yb 12,10). Koko Uhoraho niwe wica kandi akabeshaho, ni we wohereza ikuzimu kandi akavanayo(reba 1Sm2,6). Uhoraho ni we wenyine ufite ububasha bwo kuvuga ngo “Ni jye wica kandi nkabeshaho”(Ivug 32, 39).
- Wakoze ibiki ?
Ubuzima ni impano ikomeye kandi ikwiye kubahwa na buri wese. Ibi tubibona kuva mu ntangiriro y’ibyanditswe bitagatifu. Ikibazo Imana yabajije Gahini amaze kwica murumuna we kigaragaza agaciro k’ubuzima bwa muntu:”Amaraso ya murumuna wawe wamennye, ngaha arantabariza mu gitaka” (Intg 4,10) kandi kikibutsa buri wese ko ubuzima ari impano y’Imana igomba kubahwa .
Uhoraho ati:”amaraso ya murumuna wawe wamennye, ngaha arantabariza mu gitaka (Intg 4,10). Kugeza nubu kandi ubuzima bwabatagira kirengera buhutazwa buratabaza kugira ngo burengerwe. Kenshi kimwe na Gahini twica amatwi tukanga gusubiza ikibazo cy’Imana itubaza ngo wakoze ibiki, igihe cyose tugira uruhare mu kwangiza ubuzima. Bityo tukirengagiza umutimanama wacu uducira urubanza rw’ikibi twakoze, tukibwira ko ubuzima bwabo bato batakira Imana butatureba. Rimwe na rimwe ndetse tukabishakira andi mazina abyoroshya kugira ngo tutiyumvisha uburemere bwabyo. Aha naho Umuhanuzi Izayi aradushinja igihe cyose dufata ikibi tukacyita ikiza, ikiza tukakita ikibi:”Baragowe! Abita icyiza ikibi, ikibi bakacyita icyiza. Umwijima bawugira urumuri, urumuri rukaba umwijima,ibisharira babyita ibiryohera, naho ibiryohera bakabyita ibisharira” (Iz5,20).
Nyamara ikibazo cy’Uhoraho kiduhoraho igihe cyose twangiza ubuzima bwayo yadushyizemo:”Wakoze ibiki”?Ubundi kandi tukitwaza ko ari uburyo bwo gushaka ibisubizo by’ibibazo biriho. Ese warengera ubuzima wica ubuzima?
Ntibikwiye ko abantu batagaguza ubushobozi n’igihe cyabo bashaka uburyo bworoshye bwo kwica ubuzima aho gushaka icyaburengera . Ubushakashatsi nabwo usanga bushishikajwe no kubona uburyo bworoshye kandi bwihuse bwo kwica ubuzima aho kubukiza! Imigirire nkiyo ntaho itaniye niya Farawo wababajwe kandi akanaterwa ubwoba nubwiyongere bw’Umuryango wa Isiraheli nuko agahitamo kuzajya yica abana bose b’abahungu bavutse mu muryango wa Isiraheli . Muri ik’igihe usanga aho kugira ngo hashakishwe ibisubizo bikwiye kandi bihesha agaciro ubuzima kubibazo byugarije muntu, benshi mu bakomeye b’isi bahitamo inzira zibangamira ubuzima. Rimwe na rimwe ugasanga imfashanyo zitangwa zitwa ngo zirafasha umuntu kubungabunga ubuzima ziba zinaherekejwe n’amabwiriza abubangamira kandi aburwanya kuburyo buhishe. Muri ik’ibi bihe turimo ba Gahini bashaka kwica ubuzima bwaba Abeli babaye benshi .
Iyo myumvire irwanya ubuzima igenda ivuka buhoro buhoro inaterwa no kuba umuntu agenda ahunga Imana buhoro buhoro, ayirukana mu buzima bwe:”Numvise ijwi ryawe mu busitani, ngira ubwoba kuko nambaye ubusa, ndihisha”(Intg3,10). Uwatakaje rero urukundo rw’Imana agenda anatakaza urukundo rwa muntu ndetse n’igitinyiro afiteye ubuzima .
Icyubahiro n’agaciro k’ubuzima kandi tubibonera mu buryo Uhoraho abigarukaho mu mategeko yahaye Umuryango we ku musozi wa Sinayi. Uhoraho yabanje kwihanangiriza umuryango we awubuza icyaha cyo kwica:”Ntuzice umuntu” (Iyim 20,23). Ahandi Uhoraho abihanangiriza kumena amaraso y’intungane:”Ntuzice umuntu utacumuye n’intungane (Iyim 23,7). Iri tegeko ryo kutica kandi rishimangira urukundo duhamagarirwa gukunda bagenzi bacu cyane cyane abanyantege nke.
Igihe cyose twangiza cyangwa twice ubuzima bwabo bato badashobora kwivuganira tujye tuzirikana ko ari ubuzima bw’Imana twangiza, ni Yezu ubwe tuba tugirira nabi. Nawe umunsi umwe azatubwira ati: “Ndababwira ukuri:ibyo mwagiriye umwe muri aba bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye (Mt 25,40).
Kurengera no kubaha ubuzima rero ni ubutumwa Imana iha buri muntu wifitemo ishusho yayo. Kuba Imana isaba muntu kugwira no kororoka ni ukugira ngo akomeze agaragaze muri we iryo kuzo ry’Imana yaremanywe.
- Agaciro k’ubuzima bw’umwana utaravuka ndetse n’ukiri urusoro
“Ni wowe waremye ingingo zanjye,umbumbabumbira mu nda ya mama.
Amagufwa yanjye ntiyakwikinze,igihe naremerwaga mu ibanga,
Nkaremwaremwa mu nda ya mama.
Nkiri n’urusoro, amaso yawe yarambonaga;
Iminsi wangeneye yose yari isanzwe yanditse mu gitabo cyawe,
na mbere yuko umwe muri yo utangira kubaho” Zb139(138),13-16
Iyi mirongo ya Zaburi iratwumvisha neza ko ubuzima duhabwa binyuze ku babyeyi bacu bufite inkomoko nyayo mu Mana na mbere yuko umuntu avuka. Imana niyo soko y’ubuzima kuva umuntu agisamwa, mu gihe nyina amutwise kugeza avutse. Muntu nta burenganzira afite rero bwo gushaka kuburizamo umugambi w’Imana. Imana niyo mugenga w’ubuzima bw’abariho, bw’abataravuka ndetse ni nayo iduha icyizere cy’ubuzima buzahoraho iteka nkuko tubibwirwa na nyina waba basore barindwi b’Abamakabe: “Uko nabasamye sinkuzi; si jye wabagabiye umwuka n’ubugingo, si nanjye watunganyije ingingo za buri wese muri mwe. Ni cyo gituma Umuremyi w’isi, we wahanze muntu akaba n’inkomoko y’ibintu byose,azabagirira impuhwe akabasubiza umwuka n’ubugingo,ubwo mwiyanze ubwanyu kubera urukundo mufitiye amategeko ye”(2Mak7,22-23).
Ubuzima bwa muntu kuva mu ntangiriro yabwo buri mu mugambi w’Imana ndetse na mbere yuko asamwa :”Ntarakuremera mu nda ya nyoko , nari nkuzi;nakwitoreye utaravuka , nkugira umuhanuzi w’amahanga” (Yer1,5)
Yobu mu kababaro ke gakomeye yitegereje ukuntu Imana yamuremye mu nda ya nyina kuburyo butangaje akuramo impamvu yo kwizera Imana nuko akuramo imbaraga zo kugirira icyizere umugambi w’Imana ku buzima bwe:”Ibiganza byawe ni byo byandemye, none se washimishwa no kunkuraho!Wibuke ko wandemye unkura mu gitaka, kandi ko uzakinsubizamo. Wambuganije mu nda ya mama nk’uko babuganiza amata,umbumbabumbiramo nk’uko babumba isoro ry’amavuta. Wanyambitse umubiri n’inyama, kandi unsobekamo amagufa n’imitsi.Wampaye ubuzima urantonesha, kandi kubera ineza yawe, urinda ubugingo bwanjye”(Yb10,8-12).
No mu Isezerano rishya tubonamo kuva mu ntangiriro agaciro k’ubuzima kuva muntu agisamwa. Ibi nibyo twumvana umukecuru Elizabeti ubona mu mwana amaze gusama igisubizo cy’ibibazo yarafite: “Dore ibyo Nyagasani yangiriye, yarangobotse ankiza icyankozaga isoni mu bantu”(Lk1, 25). Agaciro k’ubuzima kuva umwana agisamwa kagaragara cyane igihe Bikira Mariya ahuye na Elizabeti no hagati y’abana babiri bari batwite. Yohani wari ukiri munda yishimiye guhura n’Umukiza w’isi nuko yisimbizanya ibyishimo mu nda ya nyina (reba Lk1, 39-56).
Umusozo:Inkuru Nziza y’ukuvuka k’umwana
Isezerano rishya ritangirana nitangazwa ry’Inkuru Nziza yukuvuka k’umwna , uzatera ibyishimo umuryango wose: “ Mwigira ubwoba, kuko mbazaniye inkuru ikomeye cyane, izashimisha umuryango wose. None, mu mugi wa Dawudi, mwavukishije Umukiza ari we Kristu Nyagasani(Lk 2,10-11). Ibyo byishimo by’ukuvuka k’Umukiza nibyo shingiro ry’ibyishimo by’ukuvuka kwa buri mwana[1]:”Umugore iyo agiye kubyara, arababara, ariko yamara kubyara umwana, ntabe akibuka bwa bubabare, kubera ibyishimo by’uko havutse umuntu ku isi(Yh 16,21).
Inkuru Nziza y’ubuzima ni ipfundo ry’ubutumwa bwa Yezu:”Jye rero nazanywe no kugira ngo intama zigire ubugingo, kandi zibugire busagambye”(Yh 10,10). Yezu yaje atuzaniye ubuzima bushya kandi buhoraho ari naho ubuzima bwa muntu bwose bubonera igisobanuro cyuzuye. Iyo Nkuru Nziza yakirwa na Kiliziya buri munsi kandi ikayamamazanya ubutwara n’ubudahemuka nk’Inkuru Nziza mu bantu b’ibihe byose no mu mico yose.
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali