Tumenye ibyerekeye inama nkuru (Concile) ya Chalcedoine (8 ukwakira 451)

Yezu Kristu, Imana rwose n’Umuntu rwose: TUMENYE IBYEREKEYE INAMA NKURU (CONCILE) YA CHALCEDOINE (8 Ukwakira 451)

Kuri iyi tariki ya 8 Ukwakira 451 niho hatangiye imirimo y’inama nkuru ya Kiliziya ya kane ya Chalcedoine (yabereye i Chalcedoine, ni muri Turukiya yubu). Yatumijwe n’umwami w’abami Marcien. Barwanyaga ubuyobe bwa Eutyches wigishaga ko Yezu yasigaranye Kamere imwe nyuma yo kwigira umuntu (Monophysisme). Iyi nama yagombaga gukuraho imyanzuro y’inama yabereye Efezi muri 449 itaremewe na Kiliziya. Imyanzuro y’inama nkuru ya Chalcedoine ikubiye muri aya mahame y’ukwemera, yemeza  kamere Mana na kamere muntu muri Yezu Kristu:

Igifaransa

Suivant donc les saints Pères, nous enseignons tous unanimement que nous confessons un seul et même Fils, notre Seigneur Jésus-Christ, le même parfait en divinité, et le même parfait en humanité, le même vraiment Dieu et vraiment homme (composé) d’une âme raisonnable et d’un corps, consubstantiel au Père selon la divinité et le même consubstantiel à nous selon l’humanité, en tout semblable à nous sauf le péché, avant les siècles engendré du Père selon la divinité, et aux derniers jours le même (engendré) pour nous et pour notre salut de la Vierge Marie, Mère de Dieu selon l’humanité, un seul même Christ, Fils du Seigneur, l’unique engendré, reconnu en deux natures, sans confusion, sans changement, sans division et sans séparation, la différence des deux natures n’étant nullement supprimée à cause de l’union, la propriété de l’une et l’autre nature étant bien plutôt sauvegardée et concourant à une seule personne et une seule hypostase, un Christ ne se fractionnant ni se divisant en deux personnes, mais en un seul et même Fils, unique engendré, Dieu Verbe, Seigneur Jésus-Christ.

Ikigereki

Ἑπόμενοι τοίνυν τοῖς ἁγίοις πατράσιν ἕνα καὶ τὸν αὐτὸν ὁμολογεῖν υἱὸν τὸν κύριον ἡμῶν Ἰησοῦν Χριστὸν συμφώνως ἅπαντες ἐκδιδάσκομεν, τέλειον τὸν αὐτὸν ἐν θεότητι καὶ τέλειον τὸν αὐτὸν ἐν ἀνθρωπότητι, θεὸν ἀληθῶς καὶ ἄνθρωπον ἀληθῶς τὸν αὐτὸν, ἐκ ψυχῆς λογικῆς καὶ σώματος, ὁμοούσιον τῷ πατρὶ κατὰ τὴν θεότητα, καὶ ὁμοούσιον τὸν αὐτὸν ἡμῖν κατὰ τὴν ἀνθρωπότητα, κατὰ πάντα ὅμοιον ἡμῖν χωρὶς ἁμαρτίας• πρὸ αἰώνων μὲν ἐκ τοῦ πατρὸς γεννηθέντα κατὰ τὴν θεότητα, ἐπ᾽ ἐσχάτων δὲ τῶν ἡμερῶν τὸν αὐτὸν δἰ ἡμᾶς καὶ διὰ τὴν ἡμετέραν σωτηρίαν ἐκ Μαρίας τῆς παρθένου τῆς θεοτόκου κατὰ τὴν ἀνθρωπότητα, ἕνα καὶ τὸν αὐτὸν Χριστόν, υἱόν, κύριον, μονογενῆ, ἐν δύο φύσεσιν, ἀσυγχύτως, ἀτρέπτως, ἀδιαιρέτως, ἀχωρίστως γνωριζόμενον• οὐδαμοῦ τῆς τῶν φύσεων διαφορᾶς ἀνῃρημένης διὰ τὴν ἕνωσιν, σωζομένης δὲ μᾶλλον τῆς ἰδιότητος ἑκατέρας φύσεως καὶ εἰς ἓν πρόσωπον καὶ μίαν ὑπὸστασιν συντρεχούσης, οὐκ εἰς δύο πρόσωπα μεριζόμενον ἢ διαιρούμενον, ἀλλ᾽ ἕνα καὶ τὸν αὐτὸν υἱὸν καὶ μονογενῆ, θεὸν λόγον, κύριον Ἰησοῦν Χριστόν• καθάπερ ἄνωθεν οἱ προφῆται περὶ αὐτοῦ καὶ αὐτὸς ἡμᾶς ὁ κύριος Ιησοῦς Χριστὸς ἐξεπαίδευσε καὶ τὸ τῶν πατέρων ἡμῖν παραδέδωκε σύμβολον.

Iyo tuvuze inama nkuru ya Kiliziya mu gifaransa ni icyo bita Concile. Iyi nama nkuru ihuza abepiskopi bose ndetse n’abahanga mu by’ukwemera bayobowe na papa kugira ngo bigire hamwe ikibazo iki n’iki cyangwa se bagira ngo bagire ibyo baha umurongo mu kwemera. Kuva ku nama ya mbere ya bereye i Nicee muri 325 kugeza ku nama iheruka yabereye i Vatikani (1962-1965), hamaze kuba inama nkuru za Kiliziya (Conciles) 21. 4 za mbere muri izo 21, Kiliziya Gatolika  izihuriyeho n’abaporotestanti. Izo 4 ni izi zikurikira:

  1. Nicee (325): Yatumijwe n’umwami w’abami Constantin I. Yigaga ku buyobe bwa Arius, wigishaga ko Yezu Atari Imana ahubwo ko ari ikiremwa kiri hagati y’Imana n’umuntu. Muri iyi nama ya mbere niho havuye indangakwemera tuzi kw’izina rya Credo de Nicée. Muri iyi nama kandi niho bashyizeho itariki umunsi mukuru wa pasika uzajya uhimbarizwaho

N.B : Amateka y’ubukristu atwerekako inama nkuru ya mbere yabereye Iyeruzalemu, mu myaka ya 50. Iyi nama yahuje intumwa za Yezu ndetse n’abakuru ba za Kiliziya bayobowe na Petero na Yakobo. Iyi nama yigaga ku kibazo cy’isano iri hagati y’ubukristu bwari bukivuka ndetse n’idini rya Kiyahudi n’imigenzo yaryo yasaga naho inangamiye abakristu batari abayahudi (Int 15,2-29). Gusa Inama yabereye i Nicee niyo yafashwe nk’inama nkuru ya mbere muri Kiliziya.

2.Constantinople I (381), iyi nama yatumijwe n’umwami w’abami Theodose I. Aha niho havutsemo ihame ry’ukwemera ry’Ubutatu butagatifu. Kiliziya ihakana inyigisho z’abavugaga ko Roho Mutagatifu atari Imana (les pneumatomaques). Aha niho havuye indangakwemera yuzuza iya Nicée, dukoresha muri Kiliziya yitwa iya Nicée-Constantinople. Muri iyi nama bongeye guhamya ko inyigisho za Arius n’abayoboke be ari ubuyobe.

3. Ephese (431): yatumijwe n’umwami w’abami Theodose II. Barwanyaga ubuyobe bwa Nestorius. Uyu ntiyemeraga ko Yezu Kristu ari Imana rwose akaba n’umuntu rwose. Muri iyi nama rero bemeje ihame ryuko Yezu Kristu ari Imana rwose akaba n’umuntu rwose. Muri iyo nama kandi bemeje ko Bikira Mariya ari Nyina w’Imana “Mere de Dieu”. Iyi nama kandi yahagaritse Nestorius ku mirimo ye ndetse yamagana inyigisho ze.

4. Chalcedoine (451), yatumijwe n’umwami w’abami Marcien. Barwanyaga ubuyobe bwa Eutyches wigishaga ko Yezu yasigaranye Kamere imwe nyuma yo kwigira umuntu (Monophysisme). Iyi nama yagombaga gukuraho imyanzuro y’inama yabereye Efezi muri 449 itaremewe na Kiliziya.

N.B: Izi nama zitwa amazina hakurikijwe aho zigenda zibera

Urutonde rw’Inama Nkuru 21

  1. Nicée 325
  2. Constantinople 380-381
  3. Éphèse 431
  4. Chalcédoine 451
  5. Constantinople II 553
  6. Constantinople III 680-681
  7. Nicée II 787
  8. Constantinople IV 869
  9. Latran I 1123
  10. Latran II 1139
  11. Latran III 1179
  12. Latran IV 1215
  13. Lyon I 1245
  14. Lyon II 1274
  15. Vienne 1311-1312
  16. Constance 1414-1418
  17. Florence 1438-1439
  18. Latran V 1512-1517
  19. Trente 1545-1563
  1. Vatican I 1869-1870
  2. Vatican II 1962-1965

 

Padiri Phocas BANAMWANA

Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali

Leave a Reply