Dushimangire ubumwe n’ubuvandimwe bwacu: Inama ya Komite Nyobozi y’Inama y’Abepiskopi y’ACEAC
Kuva tariki ya 4 kugeza tariki ya 8 Ukwakira i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hateraniye inama ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe rihuza Inama z’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (ACEAC). Kiliziya Gatolika mu Rwanda yahagarariwe muri iyo nama n’Abepiskopi babiri: Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIgali na Nyiricyubahiro Philippe RUKAMBA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Bajyanye kandi n’Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda,padiri Martin NIZIGIYIMANA.
Mu ijambo yagejeje kubitabiriye inama, Nyiricyubahiro Fridolin Cardinal Ambongo, Arkiyepiskopi wa Kinshasa yavuze ko igihe turimo kiri kurangwamo ubwiyongere bw’amatwara anyuranye ngenderwaho adaha agaciro ikiremwa muntu, yaba ari muri politiki, yaba ari mubijyanye n’imibereho y’abantu.
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali