Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 18 Mutarama 2022, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA yatangije kumugaragaro icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abakristu. Uyu muhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri Katedrali Mutagatifu Mikayile saa sita z’amanywa.
Icyumweru cy’Amasengesho yo gusabira ubumwe bw’abemera Kristo mu bihugu byo mu majyaruguru y’isi gitangira tariki ya 18 kugeza ku wa 25 Mutarama. Aya matariki yagenwe na Pawulo Wattson mu mwaka w’1908, ayahuza n’igihe kiri hagati y’iminsi mikuru y’abatagatifu Petero na Pawulo. Mu bihugu byo mu majyepho y’isi, aho ukwezi kwa Mutarama guhurirana n’ibiruhuko by’igihe cy’ubushyuhe, bahisemo gufata indi tariki, mbese nko hafi ya Pentekosti (bagiriwe inama na Komisiyo ishinzwe”Ukwemera n’inzego ziyigize” mu w’1926), itariki na none ifite icyo ishushanya mu byerekeranye n’ubumwe bw’umuryango w’abemera Kristo( The Bible Society of Rwanda, Igitabo cy’Amasengesho yo gusabira ubumwe bw’abakristo bushingiye kuri Bibiliya.Umwaka wa 2022,p.2).
“Twabonye Inyenyeri ye turi iburasirazuba , none twari tuje kumuramya”(Mt 2,2)
Insanganyamatsiko y’icyumweru cy’amasengesho yo gusabira ubumwe bw’Abakristo bushingiye kuri Bibiliya, umwaka wa 2022 igira iti: “Twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none twari tuje kumuramya” (Mt 2,2).
Nkuko tubisanga mu gatabo gakubiyemo amasengesho yo gusabira ubumwe bw’Abakristo, umwaka wa 2022, inyenyeri tubwirwa na Matayo Mutagatifu mu Ivanjili ni ikimenyetso cy’amizero cyategerejwe kuva kera, kiyobora Abahanga mu by’inyenyeri, ndetse n’abatuye isi bose kibaganisha aho umwami nyawe n’Umukiza yigaragarije. Iyi nyenyeri ni impano, yerekana ko Imana yuje urukundo ituye mu bantu. Kuri bariya bahanga mu by’inyenyeri yari ikimenyetso cy’uko havutse umwami. Ku bw’imirase yayo, iganisha ikiremwa muntu ku rumuri rwinshi, ari rwo Yezu, We rumuri rushya rumurikira buri muntu wese kandi rutuyobora mu ikuzo rya Data no mu bwiza bw’urumuri rwe. Yezu ni urumuri rwinjiye mu mwijima wacu igihe abyawe na Bikira Mariya ku bwa Mwuka Muziranenge, akaba umuntu. Yezu ni urumuri rwahuranyije umwijima wari ubundikiye isi,igihe, ku bwacu no ku gakiza kacu, yihinduye ubusa maze yumvira kugeza ku gupfa. Yabikoze kugira ngo amurikire inzira yacu igana kwa Data, kugira ngo tumenye Data kandi tumenye urukundo adukunda, We watanze Umwana we w’ikinege ku bwacu,kugira ngo umwizera wese adapfa burundu ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho(p.4).
Naho aba bahanga batatu babonye inyenyeri maze bakayikurikira, abasobanura Ijambo ry’Imana babona muri bo ikimenyetso cyerekana ubudasa bw’abantu bari bazwi icyo gihe, n’ikimenyetso cyerekana ko abantu bose bahamagawe n’Imana bigaragarira mu rumuri rw’inyenyeri imurika iva iburasirazuba . Babona kandi mu bushishikare mu gushaka umwami wavutse kw’aba bahanga mu by’inyenyeri, inzara y’ukuri, y’icyiza n’ubwiza y’abatuye isi bose. Abantu bifuje cyane Imana kuva isi yaremwa kugira ngo bayiramye(p.4).
Aba bahanga kandi baduhishurira ubumwe bw’amahanga yose bwifuzwa n’Imana. Bakora urugendo bava mu bihugu bya kure, kandi bahagarariye imico itandukanye,nyamara bayobowe n’inzara imwe yo kubona no kumenya umwami umaze iminsi mike avutse, nuko binjira mu kararo i Betelehemu kugira ngo bamuramye kandi banamuhe impano zabo. Abakristo bahamagariwe kubera isi Imana yaremye ikimenyetso kugira ngo bagere kuri ubwo bumwe yifuza. Naho bakomoka mu mico itandukanye, amoko n’indimi zitandukanye, abakristo basangiye gushakisha Kristo n’icyifuzo kimwe cyo kumuramya. Inshingano y’abakristo rero, ni ukuba ikimenyetso nk’inyenyeri, kuyobora ikiremwamuntu mu nzara ifitiye Imana, kuyobora bose kuri Kristo, no kuba inzira Imana inyuzamo ubumwe bw’abantu bose(p.5).
Nyuma yo guhura n’Umukiza no kumuramiriza hamwe ba bahanga mu by’inyenyeri basubiye mu bihugu byabo banyuze indi nzira , nkuko bari babiburiwe mu nzozi . Mu buryo nk’ubwo, gusangira isengesho kwacu bigomba kudutera imbaraga zo gusubira mu buzima bwacu, amatorero yacu ndetse n’isi tunyuze mu yindi nzira . Kunyura mu nzira nshya bivuze kwihana no kwivugurura mu buzima bwacu bwite, mu matorero yacu no mu miryango yacu. Gukurikira Kristo ni ko nzira yacu nshya, kandi mu isi itari hamwe, ihora ihinduka, abakristo bagomba gukomeza gushikama kandi biyemeje nk’inyenyeri n’imibumbe irabagirana (p.5)
Gukorera ubutumwa Bwiza muri iki gihe bisaba ubwitange mu kurengera icyubahiro cya muntu, cyane cyane abakene, abanyantege nke ndetse n’abasigajwe inyuma. Bisaba amatorero gukorera mu mucyo no mu kuba azi ibyo akora mu mibanire yayo n’isi ndetse no hagati yayo ubwayo. Ibi bivuze ko gutabara abababaye, kwakira abimuwe, kubavana mu kababaro no kubaka umuryango utabera kandi w’inyangamugayo bisaba ubufatanye hagati y’amatorero. Amatorero arahamagarirwa gukorera hamwe kugira ngo urubyiruko rushobore kubaka ejo hazaza Imana yifuza, ejo hazaza abantu bose bashobora kubona ubuzima, amahoro, ubutabera , n’urukundo. Ku matorero, iyi nzira nshya ni iy’ubumwe bugaragara tugomba gushakana ubwitange n’umurava n’ubutwari kugira ngo umunsi ku wundi,”Imana ibe byose muri bose”(1Kor 15,28). (p.7)
Muri icy’icyumweru rero abakristu bose bahamagariwe gusabira ubumwe bwabo, bakarenga ibibatanya ahubwo bakarangamira ikibahuza: “Kristu”, We nyenyeri iyobora abari mu mwijima.
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali