Tuzirikane amasomo yo ku cyumweru taliki 28 Gashyantare 2021, icyumweru cya kabiri cy’Igisibo, Umwaka B.
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Intagiriro Intg 22, 1-2. 9a. 10-13.15-18
Muri iyo minsi, Imana igerageza Abrahamu, iramubwira iti «Abrahamu!» Arayisubiza ati «Ndi hano.». Imana iti «Fata umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, Izaki; ujye mu karere ka Moriya. Nuhagera uzamutambeho igitambo gitwikwa, ku musozi nzakwereka.» Bageze aho Imana yari yaramweretse, Abrahamu abangura ukuboko, afata icyuma ngo atambe umwana we. Ubwo Malayika w’Uhoraho amuhamagarira mu ijuru ati «Abrahamu! Abrahamu!» Undi ati «Ndi hano.» Malayika w’Uhoraho ati «Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana! Ntugire icyo umutwara, kuko ubu ngubu menye ko wubaha Imana, ukaba utanyimye umwana wawe w’ikinege.» Abrahamu ngo yubure amaso, abona inyuma ye imfizi y’intama; amahembe yayo yari yafatiwe mu gihuru. Abrahamu aragenda, arayifata, ayituraho igitambo gitwikwa mu kigwi cy’umwana we. Malayika w’Uhoraho ahamagarira Abrahamu mu ijuru ubwa kabiri, aramubwira ati «Ndahiye mu izina ryanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ubwo wangenjereje utyo, ntunyime umwana wawe w’ikinege, nzaguha umugisha; abazagukomokaho nzabaha kororoka nk’inyenyeri zo mu kirere, n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, maze bazigarurire amarembo y’abanzi babo. Kandi urubyaro rwawe, ni rwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI Zab 116 (114-115), 10.15, 16AC-17, 18-19
Inyik/ Nzakomeza gutunganira Uhoraho ku isi y’abazima
Nagumanye icyizere, ndetse n’igihe navugaga nti
«Ndi umunyabyago bikabije!»
Koko Uhoraho ababazwa n’urupfu rw’abayoboke be!
None rero, Uhoraho, wagiriye ko ndi umugaragu wawe,
maze umbohora ku ngoyi!
Nzagutura igitambo cy’ishimwe,
kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho.
Nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho,
imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose,
mu ngombe z’Ingoro y’Uhoraho,
muri wowe nyirizina, Yeruzalemu!
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma Rom 8, 31b-34
Bavandimwe, niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara? Yo itimanye ndetse n’Umwana wayo, ahubwo ikamudutangira twese, yabura ite kandi kutugabira byose kumwe na We? Ni nde wagira icyo ashinja intore z’Imana? Ko Imana iziha kuba intungane. Ni nde uzazicira urubanza? Ko Kristu Yezu yapfuye, ndetse ko yazutse, We uri iburyo bw’Imana, akaba anadutakambira.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI
Uragasingizwa Kristu, wowe Jambo rihoraho ry’Imana Nzima.
Uragasingizwa Nyagasani.
Ijwi ry’Imana Data ryumvikaniye mu gihu kibengerana riti “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira; nimumwumve!”
Uragasingizwa Kristu, wowe Jambo rihoraho ry’Imana Nzima.
Uragasingizwa Nyagasani.
IVANJILI
+Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko Mk 9, 2-10
Muri icyo gihe, Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure. Nuko yihindura ukundi mu maso yabo. Imyambaro ye irererana, irabengerana bitambutse kure uburyo umumeshi wo ku isi yashobora kuyeza. Ubwo Eliya arababonekera hamwe na Musa, baganira na Yezu. Petero ni ko guterura abwira Yezu ati «Mwigisha, kwibera hano nta ko bisa; reka tuhace ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya.» Yari yabuze icyo avuga, kuko bari bahiye ubwoba. Nuko igicu kirabatwikira, maze muri icyo gicu haturukamo ijwi riti «Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve!» Ako kanya, barebye hirya no hino, ntibagira undi wundi bongera kubona, uretse Yezu wenyine wari kumwe na bo.
Mu gihe bamanukaga umusozi, Yezu abategeka kutazagira uwo batekerereza ibyo bari bamaze kubona, kugera igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye. Bakomeza kuzirikana iryo jambo, ariko banabazanya bati «Kuzuka mu bapfuye bivuga iki?»
Iyo ni Ivanjili ntagatifu
KUZIRIKANA
Kuba indahemuka no kubaha Imana iteka
Imana yagerageje Abrahamu. Ni byo tubona mu isomo rya mbere. Imusaba kumuturaho umwana we ho igitambo gitwika. Abrahamu twibuke ko yari yarahawe n’Imana isezerano ryo kuba umubyeyi w’abantu benshi, kandi muri icyo gihe akaba yari afite umwana umwe akunda, Izaki. Abrahamu ntiyaburanyije Imana, yarayumviye kuko ayikunda kandi ayirutisha byose. Abrahamu yizeraga ko Imana ifite uburyo yigeneye bwo kuzuza isezerano ryayo. Arayumvira. Ajya gutura igitambo yasabwe, ku musozi Imana izamwereka. Iteka ahitamo kuba aho Imana ishaka ko aba, agakora icyo Imana ishaka ko akora. Muri ubwo budahemuka no kumvira, yahaboneye igisubizo. Imana yaramushimye cyane ikoresheje Malayika wayo. Abrahamu atura imfizi y’intama Imana yari yamuteguriye. (Aha nta wabura no kuvuga ko Imana yakosoye imyumvire y’abantu byo mu bice byegereye hariya Abrahamu yari ari, kuko baturagaho abantu ibitambo. Imana igaragaje ko bidakwiye, itabishaka, itigeze inabishaka). Imana ishaka ko Izaki abaho, nkuko natwe idushakira ubuzima.
Imana yongeye kwibutsa Abrahamu isezerano ryayo. Imana irakomeza mu kwemera Abrahamu, imuhamagarira gukomeza kuyizera. Izamuha umugisha, kandi abazamukomokaho bazaba abantu batabarika. Urubyaro rwe, ni rwo amahanga yose azifurizanyamo umugisha, kuko Abrahamu yumviye icyo Imana imubwiye.
Urwo ni rubyaro, ni twe, kuko Abrahamu ari umukurambere wacu mu kwemera. Natwe tugomba kuba indahemuka imbere y’Imana, tukayumvira iteka, ntidushake kwiharurira amayira yacu. Kuko kunyura iruhande rw’ugushaka kw’Imana ari uguhitamo urupfu rw’iteka. Buri wese muri muri twe yagombye kugira aye aya magambo y’umuririmbyi wazaburi kuri iki cyumweru, we ugira ati: “Nzakomeza gutunganira Uhoraho ku isi y’abazima. Nagumanye icyizere, ndetse n’igihe navugaga nti «Ndi umunyabyago bikabije!» Koko Uhoraho ababazwa n’urupfu rw’abayoboke be!”
Kuba kandi Izaki yarajyanye na se ku musozi ari butangirweho igitambo, nyamara ntapfe, ahubwo akagumana na se ari muzima, birashushanya ukuntu nyuma y’igihe kinini, Yezu azapfa, ariko ntaheranwe n’urupfu, akazuka. Abrahamu yabonye imfizi y’intama, aba ari yo atura. Ntama w’Imana, Yezu Kristu, ni we uzatanga ubuzima bwe, kugira ngo dukire. Izuka rye ni ryo pfundo ry’ukwemera kwacu, Imana ikaba yaraduteguye igihe kinini, kugira ngo tuzaryakire, turibemo, tubeshweho na ryo.
Mu Ivanjili, Yezu Kristu turamubona ajyana na Petero, Yakobo na Yohani mu mpinga y’umusozi muremure. Umusozi muri Bibiliya ushushanya ibintu byinshi, kimwe muri byo kikaba kwegera Imana, Muntu akumva Imana asohotse mu rusaku rw’isi. Ku musozi, Yezu yeretse ziriya ntumwa eshatu ikintu gikomeye: “Nuko yihindura ukundi mu maso yabo. Imyambaro ye irererana, irabengerana bitambutse kure uburyo umumeshi wo ku isi yashobora kuyeza”. Yezu Kristu yashatse kubereka ikuzo yahoranye kandi azasubirana namara kuzuka. Yagira ngo abakomeze mu kwemera, batazacika intege igihe azafatwa, akagirirwa nabi, agacibwa urubanza kandi akicwa. Yagira ngo abasongongeze ku izuka rye. Yagira ngo nanone abereke ko ari we ndunduro ya byose. Ni yo mpamvu babonekewe na Musa na Eliya, baganira na Yezu. Musa arashushanya amategeko yayoboye umuryango wa Israheli, Eliya na we ahagarariye ubuhanuzi. Yezu Kristu rero, ni we wuzuza amategeko n’ibyo abahanuzi bavuze. Ni yo mpamvu Imana yivugira iti: «Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve!» . Yezu Kristu ni Umwana w’Imana uyizihira, uyumvira iteka. Yezu ni we ukwiye kubahwa no gukurikirwa, akadutoza ubudahemuka no kumvira Imana. Yabigaragaje ku musaraba, igihe yerekanye ko ibye byose biri mu biganza bya Se.
Yezu ni we ukwiye gukurikirwa, ni we ukwiye kwizerwa, Muntu akamukurikiza. Ni yo mpamvu Petero, Yakobo na Yohani bagize batya bakabona basigaranye na Yezu gusa. Na we akabasaba kuzavuga ibyo babonye amaze kuzuka, kuko ni bwo na bo ubwabo bazabyumva neza.
Muri Yezu Kristu, ntacyo tubuze, dufite byose. Nta cyadutera ubwoba, n’ubwo ibidukanga byo bitabuze muri iyi si. N’ibi bihe turimo, tumazemo igihe kitari gito, ibihe bya COVID-19, Nyagasani Yezu arabidutsindira, kuko aduha kubinyuramo twemye, mu budahemuka kandi twumvira Imana. Kuko aduha kubinyuramo dufatanyiriza hamwe maze tugatsinda iki cyago n’ingaruka zacyo, mu rukundo.
Kuba nta gikwiye gutera ubwoba uwa Kristu, ni byo Pawulo Mutagatifu abwira abanyaroma bari barayobotse ukwemera kwa gikristu nyamara bagutoterezwa. Pawulo arabereka ko Imana ari Urukundo kandi itazabatererana. Arabibutsa ko itimanye Umwana wayo, akitanga ku musaraba. Uko Umwana w’Imana yapfuye kandi akazuka, natwe tuzatsindana na we, kuko n’ubu adutakambira. Dupfa kuba indahemuka kandi tukubaha Imana iteka, aho twaba turi n’uko ibihe byaba bimeze kose. Iteka duhitemo kuba aho Imana ishaka ko tuba, dukore icyo Imana ishaka ko dukora. AMEN