Tuzirikane amasomo yo ku cyumweru cya gatatu cy’Igisibo, Umwaka B. Ni amasomo yo ku cyumweru taliki 07 Werurwe 2021

Tuzirikane amasomo yo ku cyumweru cya gatatu cy’Igisibo, Umwaka B. Ni amasomo yo ku cyumweru taliki 07 Werurwe 2021

ISOMO RYA MBERE   (Isomo rirerire)

Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri            Iyim 20, 1-17

Ku musozi wa Sinayi, Imana ivuga aya magambo yose, iti «Ni jyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara: Nta mana zindi uzagira kereka jyewe. Ntuzikorere ishusho ry’iribazanyo cyangwa se ikindi kibonetse cyose; cyaba gisa n’ibiri hejuru mu kirere cyangwa n’ibiri hasi ku isi cyangwa se n’ibiri mu mazi akikije isi. Ntuzapfukame imbere y’ibyo bigirwamana kandi ntuzabiyoboke; kuko Imana yawe ari jyewe Uhoraho, nkaba Imana ifuha, ihanira icyaha cy’ababyeyi mu bana babo, kugeza mu gisekuruza cya gatatu no mu cya kane cy’abanyanga, nyamara abankunda bagakurikiza amategeko yanjye, mbagaragariza ubudahemuka bwanjye ingoma ibihumbi. Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu bintu by’amanjwe, kuko Uhoraho atazareka guhana uzaba yavuze izina rye mu bintu by’amanjwe. Urajye wibuka umunsi w’isabato, uwegurire Imana. Uzakore imirimo yawe yose mu minsi itandatu, naho uwa karindwi ni isabato y’Uhoraho Imana yawe; ntuzagire umurimo n’umwe ukora: ari wowe, ari umuhungu wawe, ari umugaragu wawe, ari umuja wawe, ari itungo ryawe, ari n’umusuhuke waje iwanyu. Kuko mu minsi itandatu Uhoraho yahanze ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose, maze akaruhuka ku munsi wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uhoraho aha umugisha umunsi w’isabato, akawiyegurira.

Wubahe so na nyoko, kugira ngo uzarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.

Ntuzice umuntu.

Ntuzasambane.

Ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu.

Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mugenzi wawe.

Ntuzararikire inzu ya mugenzi wawe, ntuzararikire umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, mbese ikintu cya mugenzi wawe icyo ari cyo cyose.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana

 

ISOMO RYA MBERE  (Isomo rigufi)                    Iyim 20, 1-3. 7-8. 12-17

Ku musozi wa Sinayi, Imana ivuga aya magambo yose, iti «Ni jyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara: Nta mana zindi uzagira kereka jyewe. Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu bintu by’amanjwe, kuko Uhoraho atazareka guhana uzaba yavuze izina rye mu bintu by’amanjwe. Urajye wibuka umunsi w’isabato, uwegurire Imana.

Wubahe so na nyoko, kugira ngo uzarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.

Ntuzice umuntu.

Ntuzasambane.

Ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu.

Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mugenzi wawe.

Ntuzararikire inzu ya mugenzi wawe, ntuzararikire umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, mbese ikintu cya mugenzi wawe icyo ari cyo cyose.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana

 

ZABURI    Zab 19(18), 8, 9, 10, 11

Inyik/ Nyagasani, ni wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka

Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,

abacisha make akabungura ubwenge.

 

Amateka y’Uhoraho araboneye,

akanezereza umutima;

amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

akamurikira umuntu.

 

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,

kigahoraho iteka ryose.

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

byose biba bitunganye.

 

Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu,

kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye;

biryohereye kurusha ubuki,

kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu!

 

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti                 1 Kor 1, 22-25

Bavandimwe, mu gihe Abayahudi bigomba ibitangaza, naho Abagereki bashimikiriye iby’ubuhanga, twebweho twamamaza Kristu wabambwe ku musaraba, bigashengura Abayahudi, kandi bikitwa ibisazi ku Bagereki. Naho ku batowe, baba Abayahudi cyangwa Abagereki, Kristu uwo ni we bubasha bw’Imana n’ubuhanga bwayo. Kuko icyakwitwa ibisazi ariko giturutse ku Mana gitambutse kure ubuhanga bw’abantu, kandi icyakwitwa intege nke giturutse ku Mana gisumbye imbaraga z’abantu.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI               Yh 2, 9

Uragasingizwa Kristu, wowe Buhanga buhoraho bw’Imana Nzima.

Uragasingizwa Nyagasani.

Nimusingize Kristu Nyagasani:

Kuko ari We ubusendere bwose bwa kameremana butuyemo

mu buryo bw’umubiri.

Uragasingizwa Kristu, wowe Buhanga buhoraho bw’Imana Nzima.

Uragasingizwa Nyagasani.

 

IVANJILI

+Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Yohani      Yh 2, 13-25

Muri icyo gihe, Pasika y’Abayahudi yari yegereje; Yezu azamuka ajya i Yeruzalemu. Asanga mu Ngoro y’Imana hari abantu bahagurira ibimasa, n’intama, n’inuma, n’abicaye bavunja ibiceri. Nuko aboha imigozi mo ikiboko bakubitisha, bose abasuka hanze y’Ingoro, yirukanamo n’intama, n’ibimasa; anyanyagiza ibiceri by’abavunjaga, ahirika n’ameza yabo. Abwira abacuruzaga inuma, ati «Nimuzikure aha ngaha; inzu ya Data mwiyigira inzu y’ubucuruzi!» Nuko abigishwa be bibuka ko handitswe ngo «Ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya.»

Nuko Abayahudi baramubaza bati «Utanze kimenyetso ki gitumye wiha kugira utyo?» Yezu arabasubiza ati «Nimusenye iyi Ngoro y’Imana, mu minsi itatu nzaba nongeye kuyubaka.» Abayahudi baramubwira bati «Kubaka iyi Ngoro y’Imana byamaze imyaka mirongo ine n’itandatu, none wowe ngo wayihagarika mu minsi itatu?» Iyo Ngoro y’Imana Yezu yavugaga, yari umubiri we. Amaze kuzuka, ava mu bapfuye, abigishwa be bibutse ko yari yarabivuze, nuko bemera Ibyanditswe, bemera n’ijambo Yezu yari yaravuze.

Igihe yari i Yeruzalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso yatangaga, bemera izina rye. Nyamara Yezu ubwe ntiyabizeraga, kuko yari abazi bose, kandi ntiyari akeneye umuntu wo kumubwira ikiri muri muntu, kuko ubwe asanzwe azi imigambi ya buri muntu.

Iyo ni Ivanjili ntagatifu

 

*Bashobora no guhitamo Ivanjili ndetse n’andi masomo y’Icyumweru cya 3 cy’Igisibo “Umwaka A”, cyane cyane mu makoraniro arimo abigishwa bakuru bitegura Batisimu. Reba “Umwaka A” ku rupapuro rwa 64

 

KUZIRIKANA

Imana idusukura, idukiza

Mu isomo rya mbere turahasanga Imana iha umuryango wayo amategeko yayo. Ayo mategeko arimo ibice bibiri. Igice cya mbere kirimo kwirinda kugira icyo dusumbisha Imana. Ni yo Mana y’ukuri. Ni yo yonyine tugomba kwerekeraho. Igice cya kabiri kijyanye no kubana neza no kubanira abavandimwe. Aya mategeko yaje mu mugambi wo gukiza umuryango wayo, iwuvana mu bucakara bwa Misiri, iwujyana mu Gihugu cy’isezerano. Imana yigaragaje nk’Imana idutambutse, ariko itwiha ku buryo bw’ingabire.

Aya mategeko, ntabwo agomba kuba umuzigo ku muntu. Ahubwo ni ubuzima. Ni yo twakiriramo ingabire y’Imana. Ni urumuri rumurikira Muntu, ngo adahaba. Imana yashatse kuyasukuriramo umuryango wayo, ikawukiza. Ayo mategeko agaragaza urukundo Imana ikunda muntu. Ntishaka ko azimira. Zaburi y’iki cyumweru iraza nk’igisubizo cy’uwemera, maze akakirana ubwuzu ayo mategeko. Iragira iti: “Nyagasani, ni wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka. Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa, rikaramira umutima. Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri, abacisha make akabungura ubwenge”

Mu Ivanjili, Yezu aragaragaza ko Imana gomba kubahwa hose, by’umwihariko mu ngoro yayo. Yasanze mu ngoro yayo hari abantu bahacururiza ibimasa, intama, inuma n’abicaye bavunja amafranga, nuko abirukana mu ngoro, arayisukura. Yagize ati: “inzu ya Data mwiyigira inzu y’ubucuruzi!” N’uyu munsi Nyagasani arashaka gusukura ingoro ye. Ingoro ye ni ubuzima bwacu, ni roho n’imibiri byacu, ni umwanya dupfusha ubusa mu bintu biteye isoni cyangwa by’agaciro gake, maze tukirengagiza iby’ingezi: gusenga Imana, kuyiha umwanya, kuyumvira no kubana n’abavandimwe mu mahoro.

Mu gihe Imana itubuza ibigirwamana, abatari bake muri iki gihe barabyimika umunsi ku wundi, mu bugiranabi butandukanye; inyota y’ifaranga imira inshuti ndetse bigatera bamwe kwandavura, kubeshya, kwiyandarika, kwiba,… kugira ngo barigereho; ingeso mbi n’ubusambanyi, noneho budakorwa n’umuntu wabifatiye icyemezo gusa, ahubwo bunigishwa mu buryo no mu nzira zitandukanye; inzangano n’ubugambanyi; guharanira icyubahiro n’imyanya mu nzira z’umwijima; ikinyoma gitatse amabara kugira ngo abacyumva bacyitiranye n’ukuri; n’ibindi.

Igihe Yezu bamubajije bati : «Utanze kimenyetso ki gitumye wiha kugira utyo?», yarababwiye ati: «Nimusenye iyi Ngoro y’Imana, mu minsi itatu nzaba nongeye kuyubaka.». Aha yashakaga kuvuga iby’urupfu n’izuka rye, nyamara bo basigara bitekerereza iby’inzu isanzwe. Yezu yaberekaga ko batagomba kwigomeka ku Mana, ahubwo bagomba kwakira umukiro ibaha, uzuzurira mu rupfu n’izuka bye. Igihe Yezu Kristu azutse, yatubohoye ku ngoyi y’icyaha n’urupfu. Hahirwa rero uwakira urwo rupfu n’izuka bya Kristu, akemera ko bihindura ubuzima bwe. Ni urukundo twagiriwe, ntituruhinde.

Ni yo mpamvu Pawulo Mutagatifu atwibutsa ko twamamaza Kristu wabambwe ku musaraba. Ntabwo turi mu buhanga na za Filozofiya z’abagereki cyangwa ngo tumere nk’abayahudi umusaraba wari warabereye ikimenyetso cy’isoni. Kristu wabambwe ku musaraba, agapfa kandi akazuka, agaragaza ubuhanga bw’Imana idukiza, ubuhanga butambutse kure cyane ubw’abantu. Ubuhanga bushingiye ku rukundo.

Muri iki Gisibo, twemere Nyagasani adusukure. Ni twe ngoro z’Imana z’ukuri, Nyagasani yubahirwamo, asengerwamo, maze tukakira imbaraga zituma urukundo ruganza hagati y’abantu, umukristu akaba uwa mbere muri rwo. Twemere Nyagasani adusukure, maze tuzahimbaze Pasika ya Nyagasani dukirizwamo, mu mutima w’abahindutse koko. AMEN

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *