Nyiricyubahiro Antoine Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Paruwasi ya RUKORA

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Paruwasi ya RUKORA

Kuri uyu wa kane taliki 4 Werurwe 2021, ni bwo Nyiricyubahiro Antoine Karidinali KAMBANDA, Arkidiyepiskopi wa Kigali, yashyize ibuye ry’ifatizo kandi agaha umugisha ahazubakwa amacumbi y’abapadiri n’inyubako ya Paruwasi nshya ya RUKORA. RUKORA ubundi isanzwe ari Paruwasi ya Nyamata.

Igitekerezo cyo gushinga Paruwasi ya RUKORA cyari kimaze iminsi myinshi nk’uko Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyamata yabitangaje. Kuri uyu wa kane rero akaba ari bwo hashyizwe ibuye ry’ifatizo aho izubakwa. Uyu muhango witabiriwe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali KAMBANDA, ari na we washyizeho ibuye ry’ifatizo. Muri uwo muhango kandi hari bamwe mu bapadiri bakorera ubutumwa mu karere k’ikenurabushyo ka Bugesera, abihayimana, Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange ndetse n’abakristu b’abalayiki bahagarariye abandi.

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Paruwasi ya RUKORA

Abafashe ijambo bose bagaragaje ibyishimo batewe n’uko i Rukora hagiye kuvuka paruwasi. Uhagarariye abakristu yashimiye Nyiricyubahiro Karidinali, anamwizeza ko bagiye gushyiramo imbaraga kugira ngo mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli uyu mwaka, amacumbi y’abapadiri azabe yuzuye. Na ho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange yijeje ubufatanye n’umusanzu we mu iyubakwa ry’amacumbi y’abapadiri n’ iry’inyubako nshya ya Paruwasi.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyamata yatangaje ko umushinga wo gushinga Paruwasi ya Rukora ugizwe n’ibyiciro bibiri. Icya mbere kigizwe no kubaka icumbi ry’abapadiri n’ibiro byo  gukoreramo, na ho icya kabiri kigizwe no kubaka Kiliziya nshya ya paruwasi.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA mu ijambo rye yashimye umuhate abakristu ba Rukora bafite wo kwiyubakira  Paruwasi, abasaba kongera imbaraga ku buryo amacumbi y’abapadri yakuzura vuba nk’uko babyiyemeje. Yabijeje ko  azabaha abapadiri mu gihe cyo gutanga ubutumwa  bw’umwaka w’ikenurabushyo 2021-2022, mu gihe amacumbi y’abapadiri yaba yabonetse. Nyiricyubahiro Kardinali yasabye abakristu ba Santarali ya Rukora ko bagomba kwibanda mu gukuza ubukristu mu miryango yabo, kuko ari yo Kiliziya z’ibanze, akaba ari na ho ubukristu bwubakira.

Twakwibutsa ko paruwasi ya Nyamata, ari yo igiye kwibaruka Paruwasi nshya ya Rukora, iherereye mu karere K’ikenurabushyo ka Bugesera ; Yashizwe mu w’1956, ubu ikaba igizwe na santarali 11 na Sikilisale 1. Iyi paruwasi nshya ya Rukora igiye kuvuka rero ikazaba igizwe na santarali ya Rukora yose, santarali ya Muyenzi, igice gito cya santarali ya Gitwe, igice cya santarali ya Nyagihunika n’igice cya Sanatarali ya Mbyo yo muri Paruwasi ya Rilima.

Abafashe ijambo bose bagaragaje ibyishimo batewe n’uko i Rukora hagiye kuvuka paruwasi
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyamata yatangaje ko umushinga wo gushinga Paruwasi ya Rukora ugizwe n’ibyiciro bibiri

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Paruwasi ya RUKORA

Padri Frodouard TWAGIRINSHUTI

 

 

 

Leave a Reply