Tuzirikane amasomo yo ku cyumweru taliki 21 Gashyantare 2021, Icyumweru cya mbere cy’Igisibo, Umwaka B
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro Intg 9, 8-15
Amazi y’umwuzure amaze gukama ku isi, Imana ibwira Nowa n’abahungu be, iti «Dore ngiranye Isezerano namwe n’urubyaro rwanyu, kimwe n’ibinyabuzima byose muri kumwe: inyoni, n’amatungo n’inyamaswa zose zo ku isi, mbese ibivuye mu bwato byose, ntavanyemo n’inyamaswa z’ishyamba. Ngiri rero Isezerano ngiranye namwe: nta kinyamubiri kizongera kurimburwa n’amazi y’umwuzure, kandi nta n’umwuzure uzongera kurimbura isi.» Imana iravuga iti «Dore ikimenyetso cy’Isezerano ngiranye namwe, n’ibifite ubuzima byose muri kumwe, uko ibisekuruza byanyu bisimburana: nshyize umukororombya wanjye mu gicu, uzaba ikimenyetso cy’Isezerano ngiranye n’isi. Ninkoranyiriza ibicu hejuru y’isi, mukabona uwo mukororombya, nzibuka Isezerano nagiranye namwe, n’ikinyabuzima cyose; amazi ntazongera kuba umwuzure warimbura ibinyamubiri byose”.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI Zab 25 (24), 4-5ab, 6-7, 8-9
Inyik\ Amayira yose y’Uhoraho ni urukundo n’ubudahemuka,
akabigirira abakomera ku Isezerano rye.
Uhoraho, menyesha inzira zawe,
untoze kugenda mu tuyira twawe.
Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza,
kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.
Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo
wagaragaje kuva kera na kare.
Ntiwite ku byaha n’amafuti nakoze nkiri muto,
ahubwo unyiteho ukurikije impuhwe zawe,
ugirire ubuntu bwawe, Uhoraho.
Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa,
ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza.
Abiyoroshya abaganisha ku butungane,
abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye.
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Petero Intumwa 1 Pet 3, 18-22
Bavandimwe, Kristu ubwe yapfuye rimwe rizima azize ibyaha by’abantu; bityo, nubwo ari intungane, apfira abagome kugira ngo abayobore ku Mana, abanje gupfa ku bw’umubiri, hanyuma agasubizwa ubuzima ku bwa Roho. Nuko ajya kwigisha ndetse n’abari bafungiye mu buroko bw’Ikuzimu, ba bandi bigomekaga ku Mana kera, mu gihe Yo yihanganaga birebire, kugeza kuri ya minsi Nowa yubakaga ubwato, ari bwo bwinjiwemo n’abantu bake, bagera ku munani, maze bagakizwa n’amazi. Ayo mazi yagenuraga batisimu ibakiza ubu ngubu: ariko atari iyuhagira ubwandure bw’umubiri, ahubwo ya yindi ibaha kugana Imana mufite umutima utunganye, ikabakirisha izuka rya Yezu Kristu, wazamutse mu ijuru, none akaba ari iburyo bw’Imana, akayobokwa n’Abamalayika, Abanyabutegetsi n’Abanyabubasha.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI Mt 4,4
Nyagasani, ijambo ryawe ni ukuri, n’itegeko ryawe rikaba agakiza.
Umuntu ntatungwa n’umugati gusa,
ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana.
Nyagasani, ijambo ryawe ni ukuri, n’itegeko ryawe rikaba agakiza.
IVANJILI
+Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko Mk 1, 12-15
Ako kanya Roho Mutagatifu amuganisha mu butayu. Ahamara iminsi mirongo ine, ashukwa na Sekibi. Yahabanaga n’inyamaswa, abamalayika bakamuhereza. Yohani amaze gutangwa, Yezu aza mu Galileya. Yamamaza Inkuru Nziza y’Imana, avuga ati «Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza!»
Iyo ni Ivanjili ntagatifu
KUZIRIKANA
Inkuru nziza y’umukiro
Mu gitabo cy’Intangiriro, turabona uko Imana ifata iya mbere, ikagirana isezerano na Nowa n’abahungu bari bamaze kurokoka umwuzure. Iryo sezerano rizagera ku rubyaro rwabo. Abahitanywe n’amazi y’umwuzure, ni abari barigometse ku Mana, bakayirutisha amaraha, imihihibikano y’isi n’icyaha muri rusange. Imana rero igiranye isezerano rishya na Nowa n’abe, rijyanye n’uko abantu n’ibinyabuzima bitazongera kurimburwa n’amazi.
Nk’uko Ibaruwa ya Petero Mutagatifu ibivuga, ayo mazi yagenuraga Batisimu ikiza abantu, muri Yezu Kristu wapfuye akazuka. Amazi ntazongera kuba ikimenyetso cy’urupfu, ahubwo azaba cy’ubuzima muri Nyagasani. Iri sezerano Imana yagiranye na Nowa, no kuba Petero atwibutsa ko twabatirijwe muri Kristu watsinze icyaha n’urupfu, ni inkuru nziza kuri twe, igomba gutuma turwana urugamba rwo guhinduka muri iki gisibo twatangiye. Igisibo ni umwanya wo kwemera gukorana urugendo na Yezu udufasha gusenga kurushaho, akadufasha kwanga icyaha no kukibohokaho, kandi akaduha kwita ku bavandimwe, tuvoma ku mariba y’urukundo rwe. Iyi nkuru nziza idufashe kumva ko gusiba atari ukwibuza iki n’iki by’imigenzo gusa, ahubwo kugira ibyo dusiba nk’amafunguro, ibidushimisha ariko biturangaza, ari ukugira ngo duharanire icy’ingenzi: kuba aba Yezu byuzuye, bikanagaragarira mu kwitangira abadusanga bose, no kubiba imbuto y’urukundo n’amahoro aho turi hose.
Inkuru nziza y’umukiro iragaragara cyane mu Ivanjili. Yezu Kristu amaze kubatizwa, amaze kwitwa na Se Umwana we akunda, umwumvira kandi natwe dukwiye gukurikiza, yajyanywe mu butayu na Roho Mutagatifu, ahamara iminsi 40. Yakoze umwiherero ukomeye. Twibuke ko n’abayisraheli, Imana imaze kubabohora ku ngoyi ya Farawo mu Misiri, bakoze urugendo (dushobora kugereranya n’umwiherero) rw’imyaka 40 mu butayu, bagana Igihugu cy’isezerano, cy’amahoro n’umutekano byuzuye. Umubare 40 wadushushanyiriza gihe kingana n’ubuzima bw’umuntu kuri iyi si. Muri urwo rugendo bahaboneye ko Imana ibana na bo muri byose. Mu butayu, abayisraheli bajyaga bivumbura ku Mana, Imana igatabara kandi ikavugurura Isezerano n’umuryango wayo. Yezu mu butayu, na we yahahuriye n’ibigeragezo, ariko we kuko abana na Roho Mutagatifu, kubera ko yubaha Se kugera ku ndunduro, yaratsinze. Abayisraheli baganaga igihugu cy’isezerano, Yezu na we atsinda agana mu Ngoma ye, kandi ashaka ko tujyanayo na we. Ni yo mpamvu Yezu Kristu agira ati: “Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho kandi mwemere Inkuru nziza”. Ni Inkuru nziza kuko Ingoma y’Imana iri muri twe. Inkuru nziza kandi ni Ijambo ry’Imana rituyobora, rikatubera ifunguro rya buri munsi, rikatubera urumuri muri iyi si y’ibihuma amaso, ibitera urujijo n’ibiyobora abantu mu cyaha.
Mu butayu Yezu yaherezwaga n’abamalayika, none ubu natwe Yezu aratwiha we ubwe, akatubera ifunguro ridutera imbaraga zo gutsinda nka we.
Imana, muri Yezu Kristu, yujuje isezerano yagiranye n’umuryango wayo. Dukomere kuri iryo sezerano, mu rukundo n’ubudahemuka, kandi Imana ni yo itumenyesha inzira zayo, ikagwa neza kandi ikatuganisha mu butungane, nk’uko Zaburi y’iki cyumweru ibivuga. Ni inkuru nziza rero ko Imana itadutererana, ahubwo ihorana natwe, mu byishimo byacu, mu ngorane z’ubuzima nk’izo isi rimo muri iki gihe, cyane cyane ni inkuru nziza kuko Nyagasani adukiza icyaha. Igisibo ntabwo ari igihe cy’agahinda, ahubwo ni igihe cyo kwishimira inkuru nziza kuko Imana iri kumwe natwe mu rugendo rwacu rwo guhinduka, natwe tukihatira kubana na yo kurusahaho. Urugendo rwacu rwo guhinduka, ni ubuzima bwacu bwose muri iyi si, buganisha mu Bugingo bw’iteka. Ni inkuru nziza kuko Imana iba iri kumwe nate muri urwo rugendo, muri uwo mwiherero. AMEN.