Tuzirikane amasomo yo ku cyumweru taliki 14 Gashyantare 2021, Icyumweru cya gatandatu mu gihe gisanzwe B. Umunsi mpuzamahanga w’abarwayi
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Abalevi Lev 13, 1-2.45-46
Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Ku mubiri w’umuntu nihavukaho ikibyimba, amahumane cyangwa isekera, maze bikamuviramo indwara yo mu bwoko bw’ibibembe, bazamushyikirize umuherezabitambo Aroni, cyangwa undi muherezabitambo mu bahungu be. Umubembe wafashwe n’iyo ndwara yambara imyenda y’ibishwangi ntasokoze umusatsi we, ndetse n’ubwanwa bwe akabupfuka. Ubundi kandi aho ageze agomba kurangurura ati «Uwahumanye! Uwahumanye!» Aba yaranduye kuko nyine indwara yamufashe iba ihumanya. Azatura ukwe wenyine, urugo rwe azarushinga kure y’ingando.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI Zab 102(101), 2-3, 4-5, 6.13, 20-21
Inyik/ Nyagasani, ntiwibagirwe induru y’abanyabyago.
Uhoraho, umva isengesho ryanjye,
induru yanjye nikugereho!
Ntukampishe uruhanga rwawe umunsi nasumbirijwe;
Koko iminsi yanjye irayoyoka nk’umwotsi,
n’amagufwa yanjye agakongoka nk’inkekwe y’umuriro.
Umutima wanjye urarabirana nk’ubwatsi batemye,
bikanyibagiza no kurya umugati wanjye.
Aho ndi hose mpora nganya,
ku buryo nsigaye ndi uruhu rusa.
Nyamara wowe, Uhoraho, uri umwami ubuziraherezo,
kandi imbyaro zose zizahora zikwibuka!
kuko Uhoraho yarungurukiye mu bushorishori bw’ijuru,
aho ari mu Ngoro ye, akareba ku isi,
kugira ngo yumve amaganya y’imfungwa,
kandi abohore abaciriwe urwo gupfa
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 1 Kor 10, 31-33; 11,1
Bavandimwe, ari igihe murya, ari n’igihe munywa, icyo mukoze cyose, mujye mugikorera guhesha Nyagasani ikuzo. 32Ntimukagire uwo mutera imbogamizi, yaba Umuyahudi, yaba Umugereki, yaba uwo mu Kiliziya y’Imana. 33Nguko uko nanjye ngerageza gushimisha bose muri byose, ntaharanira inyungu yanjye bwite, ahubwo ifitiye abenshi akamaro ngo bakurizeho gukira. Nimube rero abakurikiza banjye, nk’uko nanjye nkurikiza Kristu.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI
Alleluya Alleluya
Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo,
kandi Imana yasuye umuryango wayo.
Alleluya
IVANJILI
+Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko Mk 1, 40-45
Muri icyo gihe, umubembe aza amugana, apfukama imbere ye, amwinginga agira ati «Ubishatse wankiza!» Yezu amugirira impuhwe, arambura ukuboko amukoraho; avuga ati «Ndabishatse, kira!» Ako kanya ibibembe bimuvaho, arakira. Yezu aramwihanangiriza, amusezerera ako kanya, amubwira ati «Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda, wiyereke umuherezabitambo kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy’uko wakize.» We ariko, ngo amare kugenda, atangira gutangaza no gukwiza hose iyo nkuru, bituma Yezu atagishoboye kwinjira mu mugi ku mugaragaro, ahubwo yigumira ahantu hadatuwe; akaba ari ho abantu bamusanga, baturutse impande zose.
Iyo ni Ivanjili ntagatifu