Papa araduhamagarira kuba mu Gisibo kirangwa n’Ukwizera gukomeye n’urukundo rwitangira abandi

Papa araduhamagarira kuba mu Gisibo kirangwa n’Ukwizera gukomeye n’urukundo rwitangira abandi

Mu gihe twegereye igihe cy’Umwaka wa Liturujiya cy’Igisibo, kuko tuzagitangira ku wa gatatu taliki 17 Gashyantare 2021, uwa gatatu w’ivu, ubutumwa bwa Papa bujyanye n’icyo gihe cyo kwigomwa no gusenga cyane bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatanu taliki 12 Gashyantare. Ubwo butumwa bugira buti Dore tuzamutse tujya i Yeruzalemu…” (Mt 20,18). Igisibo, nk igihe cyo kuvugurura ukwemera kwacu, ukwizera n’urukundo, gifasha buri muyoboke wa Kristu kwivugurura muri iyo migenzo myiza, arebera kuri Kristu.

Muri icyo gihe cyo kwisubiraho kituganisha mu minsi mikuru ya Pasika, tuvugurura ukwemera kwacu, tukavoma ku mariba y’ukwizera kandi tukakira mu mutima wacu urukundo rw’ Imana itugira abavandimwe muri Kristu. Urugendo rw’ Igisibo, kimwe n’urwa gikristu muri rusange, rumurikirwa n’izuka, bigatanga impumeko ku byiyumviro, imyitwarire ndetse n’amahitamo y’abashaka gukurikira Kristu.

Papa asanga ukwemera guhamagarira buri wese kuba umuhamya nyawe w’ukuri kw’Imana. Kuri we, ni ngombwa kwemera kuyoborwa n’Ijambo ry’Imana twashyikirijwe na yo, ibinyujije muri Kiliziya, uko ibihe bigenda bisimburana.

Gusiba bifasha ukoroshya k’umutima ushakashaka kandi uhura n’Imana, kukadufasha kwibuka ko twaremwe mu ishusho yayo. Uko gusiba ni uguhitamo kuba umukene nta gahato, maze abafite icyo bigomwa bakaba abakene mu bandi bakene, ku rundi ruhande bagakungahara mu rukundo bakira baruhawe n’Imana kandi basangira n’abandi. Uko gusiba bijyana no kwikuraho ibyo dutunze nk’agakabyo, maze tugakingurira imiryango y’umutima uje adusanga ari umukene, nyamara yuje inema n’ukuri (reba Yh 1,14).

Ukwizera, hamwe na Kristu kandi ari na we tugukesha, gutuma twumva ko amateka yacu  adafungiranye mu makosa yacu, mu bugiranabi, ubuhemu n’icyaha kibamba Urukundo ku musaraba. Gutuma tudaheranwa n’imihangayiko nk’ iy’ uyu munsi, aho bantu batari bake basa nk’aho batagifite icyizere cy’ejo hazaza, bagafata ubabwira ibyo kwizera nk’ubashinyagurira. Igisibo ni igihe cyo guhindukira tukabona Imana itwitayeho kandi itirengagiza ibyo yaremye, kabone n’igihe tutabibungabunze ((reba Laudato si’, nn. 32, 33, 43, 44)

Bityo rero, igihe duhabwa  imbabazi mu Isakramentu rigize intimatima y’urugendo rwacu rwo guhinduka, duhinduka natwe imiyoboro y’imbabazi. Papa asanga Urukundo ari igisobanuro cy’agahebuzo cy’ukwemera n’ukwizera. Noneho twatanga imfashanyo yacu, tukabera abandi impamvu y’amizero muri Yezu Kristu.

(Iyi ni incamake y’ibyatangajwe na Papa, mu nkuru twakuye aha: https://www.vaticannews.va/fr/pape/news/2021-02/pape-francois-careme-message-cendres-paques-foi-esperance-rome.html, 13/02/2021, 14H30)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *