Tuzirikane amasomo yo ku cyumweru taliki 01 Kanama 2021, Icyumweru cya 18 gisanzwe B

Tuzirikane amasomo yo ku cyumweru taliki 01 Kanama 2021, Icyumweru cya 18 gisanzwe B

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri    Iyim 16, 2-4.12-15

Igihe bari 2 mu butayu, ikoraniro ryose ry’Abayisraheli ryitotombera Musa na Aroni. 3Abayisraheli barababwira bati «Yewe! Iyo byibura twicwa n’ukuboko k’Uhoraho tukiri mu gihugu cya Misiri, igihe twari twiyicariye iruhande rw’inkono z’inyama, twirira n’imigati uko dushaka! Ubu mwatuzanye muri ubu butayu kugira ngo mwicishe inzara iyi mbaga yose!»

4Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ngiye kubagushaho nk’imvura umugati uturutse mu ijuru.Uko bukeye rubanda bazajya basohoka, batoragure ibyo bakeneye uwo munsi.Nzabagerageza ntyo, ndebe niba bazakurikiza amategeko yanjye cyangwa niba batazayakurikiza. 5Ku munsi wa gatandatu, nibategura ibyo bazaba batoraguye, bazasanga ari incuro ebyiri z’ibyo batoraguraga buri munsi.»

6Musa na Aroni babwira Abayisraheli bose, bati «Iki kigoroba muraza kumenya ko Uhoraho ari we wabavanye mu gihugu cya Misiri; 7kandi mu gitondo muzabona ikuzo ry’Uhoraho, kuko yumvise umwijujuto wanyu mwitotombera Uhoraho. Twebwe se turi iki ngo mutwijujutire?» 8Musa arongera ati «Iki kigoroba Uhoraho araza kubaha inyama zo kurya, n’ejo mu gitondo azabahe imigati ibahagije; kuko Uhoraho yumvise umwijujuto wanyu mumwijujutira!Naho se twebwe turi iki? Si twebwe mwijujutira, ahubwo ni Uhoraho ubwe.»

9Musa abwira Aroni, ati «Bwira imbaga yose y’Abayisraheli uti ’Nimwigire hafi imbere y’Uhoraho, kuko yumvise umwijujuto wanyu.’» 10Mu gihe Aroni yabwiraga ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, berekeza amaso ahagana mu butayu, maze ikuzo ry’Uhoraho ribabonekera riri mu gacu.

11Uhoraho abwira Musa, ati 12«Numvise umwijujuto w’Abayisraheli. Babwire uti ‘Nimugoroba, mu kabwibwi, murarya inyama; n’ejo mu gitondo muzahage umugati, maze mumenyereho ko ari jye Uhoraho Imana yanyu.’» 13Ngo bugorobe, haduka inkware zigwa ari nyinshi mu ngando; na mu gitondo basanga mu mpande z’ingando hatonze ikime kibambitse. 14Icyo kime kimaze kweyuka, babona mu butayu utuntu tumeze nk’utubuto, twererana nk’urubura ku butaka. 15Abayisraheli baritegereza, maze barabazanya bati «Man hu», ari byo kuvuga ngo «Iki ni iki?» kuko batari bazi icyo ari cyo. Musa arababwira ati «Icyo ni umugati Uhoraho abahaye ngo murye.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI

Zab 78 (77), 3-4ac, 23-24, 25.52a.54a

Inyik/ Nyagasani, duhe umugati uturutse mu ijuru

Ibyo twabwiwe, kandi tumenyereye,

ibyo ba data batugejejeho,

natwe ntituzabihisha abana bacu,

ibyo bazakurizaho gusingiza Uhoraho.

Imana itegeka ibicu byo hejuru,

maze yugurura amarembo y’ijuru;

ibanyanyagizaho manu ngo barye,

ibaha ingano zo mu ijuru.

Muntu arya umugati w’abamalayika,

Imana iboherereza ibiribwa bibamaze ipfa.

Hanyuma ihagurutsa imbaga y’umuryango wayo,

maze ibinjiza mu gihugu cyayo gitagatifu.

 

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye AbanyefeziEf 4, 17.20-24

Bavandimwe, 17dore rero icyo mbabwira kandi mbashishikariza muri Nyagasani: ntimuzongere kugenza nk’abatazi Imana, bikurikirira ubupfu bwabo. 18Koko ibitekerezo byabo bigandiyemo umwijima; bitandukanyije n’ubugingo buva ku Mana kubera ubujiji baterwa no kunangira umutima wabo; 19bataye isoni maze biroha mu busambanyi, bigeza aho batwarwa n’ingeso mbi zose nta cyo bikanga. 20Mwebweho si uko mwigishijwe kumenya Kristu: 21niba koko ari We mwabwiwe, niba ari We mwigishijwe kumenya, mukumva ibihuje n’ukuri kuganje muri Yezu. 22Mugomba rero guca ukubiri n’imibereho yanyu yo hambere, mukivanamo imigenzereze ya muntu w’igisazira ugenda yiyangiza mu byifuzo bibi bimuroha. 23Ahubwo nimuvugurure imitima yanyu hamwe n’ibitekerezo byanyu, 24muhinduke muntu mushya waremwe uko Imana ibishaka mu budakemwa no mu butungane nyakuri.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

Alleluya Alleluya

Uhoraho yagaburiye umuryango we mu butayu,

awuha umugati uturutse mu ijuru.

Alleluya

IVANJILI

+Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Yohani     Yh 6, 24-35

Muri icyo gihe, 24 imbaga y’abantu ibonye ko Yezu n’abigishwa be batagihari, bajya mu mato bagana i Kafarinawumu kuhashakira Yezu. 25Bamusanze hakurya y’inyanja, baramubaza bati «Mwigisha, wageze hano ryari?»

26Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga. 27Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso.»

28Baramubaza bati «Twagenza dute kugira ngo dukore ibyo Imana ishima?» 29Yezu arabasubiza ati «Igikorwa Imana ishima, ni uko mwakwemera uwo yatumye.» 30Nuko baramubwira bati «Ikimenyetso utanze ni ikihe, ngo tukibone maze tukwemere?Ukoze iki? 31Mu butayu, ba sogokuruza bacu bariye ’manu’, nk’uko byanditswe ngo ’Yabagaburiye umugati uturutse mu ijuru.’» 32Nuko Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: Musa si we wabahaye umugati wo mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umugati w’ukuri wo mu ijuru. 33Kuko umugati Imana itanga ari umanuka mu ijuru, kandi ukazanira isi ubugingo.» 34Nuko baramubwira bati «Mwigisha, jya uhora uduha uwo mugati utubwiye.» 35Yezu arababwira ati «Ni jyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho»

Iyo ni Ivanjili ntagatifu

KUZIRIKANA

NYAGASANI, DUHE UMUGATI UTURUTSE MU IJURU

Mu Ivanjili ntagatifu, turabona Yezu Kristu usa n’ucyaha imbaga y’abantu bamushakashakaga, atari uko yakoze ibitangaza gusa, ahubwo ngo kuko amaze gutubura imigati bariye bagahaga. Yezu arabahamagarira guharanira amafunguro y’ubugingo bw’iteka we atanga. Aragira ati: “Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso”. Arabagaragariza kandi ko gukora icyo Imana ishaka, ari ukumwemera we ubwe, kuko ari we Data wo mu ijuru yoherereje abantu”.

Abantu bamwe bo mu gihe cy’ubutumwa bwa Yezu ku isi, ntibabashije kumumenya, banangiye umutima. Ntibabashije kwakira impano komeye Imana yabahaye. Barashaka ikindi kimenyetso, ngo nk’uko Musa na we yakibahaye igihe babonye Manu. Bo barashaka kwirira, barashaka amafunguro n’ubukungu bufatika bwo mu isi. Baramusaba ikindi kmenyetso, nk’aho kugeza ubwo ntacyo yari yakoze.

Muri iki gihe, abatari bake bareshyeshya ubuzima n’indonke yabo ya buri munsi, imishahara myiza cyangwa urwunguko rw’amafranga menshi, inzu nziza, imodoka no gufuraha. Muntu hari aho agera akumva ko ufite ibi aba ari we wahiriwe. Ni ukureba hafi. Cyane cyane ko iyo ibyo tubigize ibya mbere, uburyo bwose bwo kubigeraho tubwiyemerera: intambara, ingeso mbi, kubeshya n’ibindi. Imyumvire nk’iyo iduhindura abacakara. Ibuza ibyishimo by’ukuri. Byaragaragaye ndetse ko abakungahaye bo ku isi atari bo banezerewe. Unezerewe, n’aho yaba afite ibintu byinshi, umunezero ntawukesha ibyo atunze. Muntu anezerwa, muri bike cyangwa byinshi, igihe afitanye umubano mwiza n’Imana, ari na wo utuma agirana umubano mwiza n’abavandimwe. Ni na yo mpamvu Yezu ahishurira imbaga yari imukurikiye ko Manu itatanzwe na Musa, ahubwo ari Imana Data itanga umugati w’ubugingo. Igihe Yezu bamusabye uwo mugati yababwiye ko ari we mugati Data atanga. Yagize ati: “«Ni jyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho».Duhure na Yezu, twumve Yezu, turutishe Yezu ibindi bintu tubamo. By’umwihariko, duhabwe Yezu.

Yezu nadufashe mu rugendo rw’ubuzima. Naturinde kwijujuta ngo ntidutunze byinshi nk’ibya runaka, cyangwa igihe tugaya ubuzima tubayeho kandi n’ibyo bike tugaya na byo atari twe twabiremye, atari twe twabyihaye. Twirinde kugwa mu mutego nk’uwo abayisraheli baguyemo igihe bijujutiye Imana yabakuye mu bucakara bwa Misiri ibajyana mu bwigenge, maze aho kubona ubwo bugiraneza bwayo, bakitekerereza inkono basize mu Misiri. Twirinde kwishimira ubucakara bw’ibintu no kwinezeza.Yezu duhabwa aduha ubuzima bw’Imana, akaduha kunyurwa no gushimira, bigatuma no gusangira bishoboka. Yezu duhabwa aduha kuba ingoro za Roho Mutagatifu, bityo tukagendera kure icyitwa ingeso mbi cyose, tukaba intwari ku rugamba rwo gutsinda icyaha. Pawulo Mutagatifu se ntaduhamagarira gusiga ubupfu bwacu inyuma, tukanga ingeso mbi zose zirimo n’ubusambanyi, maze dugaharanira ubutungane nyakuri?! Ni byo koko abahabwa Yezu Kristu, cyane cyane muri Ukaristiya yaturemeye, baronka imbaraga n’ibyishimo bibaherekeza mu rugendo rw’ubuzima bwo ku isi, bahinduka abatsinzi maze bakagira uruhare ku Bugingo bw’iteka. Wa mugani wa Zaburi, ubwo “Muntu arya umugati w’abamalayika”, abikesheje Ubuntu bw’Imana, nitugire tuti: “Nyagasani, duhe umugati uturutse mu ijuru”.AMEN

 Padri Jean-Pierre RUSHIGAJIKI

Leave a Reply