Tariki ya 4 kanama mu mateka ya kiliziya -Videwo

TARIKI YA 4 KANAMA MU MATEKA YA KILIZIYA

Uyu munsi ni tariki ya 4 kanama 2021. Ni umunsi wa 216 mu minsi igize umwaka usanzwe (annee civile). Hasigaye iminsi 149 ngo umwaka wa 2021 urangire. Tukaba turi mu cyumweru cya 18 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya,umwaka B. Abatagatifu twizihiza none ni Mutagatifu Yohani MARIYA Viyani, Umurinzi w’abasaseridoti.

Iyi ni itariki ikomeye mu mateka ya Kiliziya kuko ariyo tariki hatoweho Papa mushya wa 257 ugendeye ku rutonde rw’abapapa bayoboye Kiliziya kuva kuri Petero Intumwa kugeza kuri Fransisiko, uko ari 266. Uyu mu Papa ntawundi ni Papa Piyo wa X, watowe tariki ya 4 Kanama 1903, atorwa afite imyaka 68, aza aje gusimbura Papa Lewoni wa XIII warumaze kwitaba Imana muri uwo mwaka w’i 1903.

Papa Piyo wa X , amazina ye ni Giuseppe Melchiorre Sarto, yavukiye ahitwa Riese mu mujyi wa Vénise mu gihugu cy’Ubutaliyani., yavutse tariki ya 2  Kamena 1835 yitaba Imana tariki ya  20 Kanama 1914 i Roma.  Yashyizwe mu rwego rw’abahire  tariki ya 3 Kamena 1951, ashyirwa mu rwego rw’abatagatifu tariki ya 29 Gicurasi 1954. Guhera ubwo rero yitwa mutagatifu  Piyo wa X . Mutagatifu Piyo akaba ahimbazwa tariki ya 21 Kanama.

Giuseppe Melchiorre Sarto yavukiye mu muryango udakize. Se yitwa Giovanni Battista Sarto (1792-1852),akaba yari << un appariteur de mairie>>, umuntu agenekereje mu Kinyarwanda yavugako yarashinzwe kujyana cyangwa gutanga ubutumwa bwa Komine ndetse yakoraga n’umurimo w’ubuhwituzi, atanga amatangazo anyuranye agenewe abaturage ; nyina yitwa Margherita Sanson (1813-1894), akaba yari umudozi w’imyenda.

Giuseppe  Melchiore Sarto yavutse ari uwa kabiri mu bana 10. Kuva mu buto bwe yifuzaga kuzaba padiri. Gusa  imibereho y’umuryango we ntiyamwemereraga kuzagera ku ndoto ze. Nyamara abifashijwemo nuwari padiri mukuru wa paruwasi avukamo, yaje kubona inkunga ituma abasha kwinjira mu iseminari nkuru ya Paduwa mu Butaliyani. Uyu akaba ari nawo mujyi uvukamo Mutagatifu Antoine wa Paduwa, wabayeho kuva mu 1195 kugeza 1231.

Yarangije kwiga afite amanota meza, nuko ahabwa ubupadiri tariki ya 18 Nzeri 1858. Aha ni mu gihe  i Lourdes mu Bufaransa uwitwa Marie-Bernarde Soubirous yabonekerwaga n’Umubyeyi Bikira Mariya akamuhishurira ko ari Utarasamanywe icyaha « Immaculée Conception »(ni hagati y’itariki 11 Gashyantare           n’itariki ya  6 Nyakanga 1858). Uyu nawe yaje kugirwa umutagatifu mu mwaka w’1933.

Giuseppe Sarto yagizwe padiri wungirije « vicaire paroissial » wa paruwasi ya Tombolo. Aho yashinze ishuri rito ry’umuziki kugira ngo abakristu bajye babasha kugira uruhare mu missa.

 

Mu mwaka w’i 1867 padiri Sarto yagizwe padiri mukuru wa Kiliziya ya Salzano. Naho mu mwaka 1875 ahabwa ubutumwa muri Katedrale ya Trévise ahabwa ndetse n’ubutumwa bwo kuba umuyobozi wa roho mu iseminari ya diyosezi.

Mu mwaka w’i 1884 padiri Sarto yatorewe kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Mantoue, mu gihugu cy’Ubutaliyani. Yagizwe Cardinal muri Kamena  1893.

Mu mwaka w’i 1903, papa Lewoni wa XIII yitabye Imana . Uwari imbere mubagombaga kumusimnbura yari Karidinali Mariano Rampolla, nyamara byarangiye Karidinali Sarto ariwe utorewe kuba papa, ku itariki ya 4 Kanama 1903, ibintu byamutunguye cyane. Nuko ahitamo izina rya Piyo wa X. Yimitswe tariki ya 9 Kanama 1903.

Nk’umuntu wakomokaga mu muryango uciye bugufi, Papa Piyo wa X yaranzwe n’ubwiyoroshye mu gihe yamaze ari papa, ndetse akomera ku isengesho cyane.

Zimwe mu nyandiko yasohoye zirimo :

Catéchisme de la Doctrine chrétienne, izwi kw’izina rya  Catéchisme de Pie X.

Tariki ya 29 Kamena 1908 yasohoye inyandiko yitwa « Sapienti consilio », yari ikubiyemo ivugururwa ry’inzego z’ubutegetsi bwa Kiliziya ya Roma.

Tariki ya 8 Kanama 1910, yasohoye inyandiko yitwa « Quam Singulari », yasabagako abana bajya bahabwa Ukaristiya ya mbere  ku myaka 7.

Tariki ya 3 Nyakanga 1907 papa Piyo wa X yasohoye inyandiko yitwa « Lamentabili Sane Exitu » ikaba yari igamije kuvuguruza abahinyuzaga ibyanditswe bitagatifu bashingiye ku nyigisho z’ubuhanga. Agaragazamo rero ukuri kw’ibyanditswe bitagatifu.

Tariki ya 22 Ugushyingo  1903 yasohoye inyandiko yitwa « Inter pastoralis officii sollicitudes » yatangaga umurongo ngenderwaho w’umuziki muri Kiliziya ya Roma.

Hari n’izindi nyandiko nyinshi Papa Piyo wa X yasohoye zirimo :

-“Lacrimabili Statu » yo ku itariki 7 kamena 1912, aho yarwanyaga ubucakara n’ubundi buretwa bwakoreshwaga abantu muri icyo gihe.

-“Pascendi Dominici gregis » na « Præstantia Scripturæ Sacræ », Izi zasohotse mu gihe cyimwe na « Lamentabili Sane Exitu ».

Papa Piyo wa X yitabye Imana ku itariki 20 Kanama 1914 ku myaka 79, asigira akababaro kenshi abakristu benshi bamukundaga.

Biteguwe na Padiri Phocas BANAMWANA,

Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali

Leave a Reply