Tuzirikane amasomo matagatifu yo ku cyumweru taliki 08 Kanama 2021, icyumweru cya 19 gisanzwe, umwaka wa Liturujiya B.

Tuzirikane amasomo matagatifu yo ku cyumweru taliki 08 Kanama 2021, icyumweru cya 19 gisanzwe, umwaka wa Liturujiya B.

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo gitabo cya mbere cy’Abami                                                          1 Bami 19, 4-8

Muri icyo gihe, umuhanuzi Eliya mu guhunga umwamikazi Yezabeli, 4agenda urugendo rw’umunsi umwe mu butayu. Ahageze yicara mu nsi y’igiti cyari cyonyine. Yisabira gupfa, agira ati «Nta cyo ngishoboye. None Uhoraho, akira ubuzima bwanjye kuko ntaruta abasokuruza banjye.» 5Nuko aryama mu nsi y’icyo giti cyari cyonyine, arasinzira. Umumalayika araza amukoraho, amubwira ati «Byuka urye!» 6Aritegereza, abona ku musego we umugati wavumbitswe mu mabuye ashyushye n’akabindi k’amazi; ararya, aranywa, hanyuma arongera araryama. 7Umumalayika w’Uhoraho aragaruka, amukoraho maze aramubwira ati «Byuka urye kuko ugifite urugendo rurerure.» 8Eliya arahaguruka, ararya kandi aranywa, hanyuma amaze kumva ahembutse, agenda iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine kugera i Horebu, umusozi w’Imana.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

 

ZABURI                                                                                                           Zab 34 (33), 2-3, 4-5, 6-7, 8-9

Inyik/ Nimushishoze maze mwumve ukuntu Uhoraho anogera umutima

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,

ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.

Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,

ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime!

 

Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye,

twese hamwe turatire izina rye icyarimwe.

Nashakashatse Uhoraho, aransubiza,

nuko ankiza ibyankuraga umutima byose.

 

Abamurangamira bahorana umucyo,

mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.

Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva,

maze amuzahura mu magorwa ye yose.

 

Umumalayika w’Uhoraho aca ingando

hafi y’abamutinya, akabagoboka.

Nimushishoze maze mwumve

ukuntu Uhoraho anogera umutima;

hahirwa umuntu abereye ubuhungiro!

 

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi                  Ef 4, 30-32; 5, 1-2

Bavandimwe, 30muramenye, ntimugashavuze Roho Mutagatifu w’Imana, wa wundi mwahawe ngo abe ikimenyetso kizabaranga ku munsi w’ukubohorwa kwanyu. 31Icyitwa ubwisharirize cyose, n’umwaga, n’uburakari, n’intonganya, no gutukana, kimwe n’icyitwa ububisha cyose, bicibwe muri mwe. 32Ahubwo nimugirirane ineza n’impuhwe, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababariye muri Kristu. 1Nimwigane rero Imana, ubwo muri abana bayo ikunda; 2mujye mukundana nk’uko Kristu yadukunze, maze ubwe akatwitangira aba igitambo n’ituro bimeze nk’umubavu uhumura neza, bigashimisha Imana.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

Alleluya Alleluya

Nyagasani Yezu, uri umugatimuzima wamanutse mu ijuru,

urya uwo mugati azabaho iteka.

Alleluya

 

IVANJILI

+Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Yohani                        Yh 6, 41-51

Muri icyo gihe, 41Abayahudi barijujuta, bitewe n’uko yari yavuze ati «Ndi umugati wamanutse mu ijuru.» 42Maze baravuga bati «Uriya si Yezu, mwene Yozefu? Se na nyina ntitubazi? Ubu ashobora ate kuvuga ati ’Namanutse mu ijuru’?» 43Yezu arabasubiza ati «Nimureke kuvugana mwijujuta. 44Nta we ushobora kungeraho atabihawe na Data wanyohereje, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka. 45Mu gitabo cy’Abahanuzi haranditse ngo ’Bose baziyigishirizwa n’Imana.’ Umuntu wese wumvise Data akigishwa, aransanga. 46Nta wigeze abona Data, uretse uwaturutse ku Mana; uwo nguwo ni we wabonye Data. 47Ndababwira ukuri koko: uwemera agira ubugingo bw’iteka. 48Ni jye mugati w’ubugingo. 49Ba sogokuruza banyu baririye manu mu butayu, maze bararenga barapfa. 50Nguyu umugati wamanutse mu ijuru, kugira ngo uwuriye wese ye kuzapfa. 51Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga, ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo.»

Iyo ni Ivanjili ntagatifu

 

KUZIRIKANA

Imana iduha ifunguro ridukomeza, ngo dukomeze urugendo tuyisanga

Umwami Akabu yashatse umugore w’umunyamahanga, Yezabeli, umukobwa w’Umwami wa Tiri na Sidoni. Yezabeli n’ubwo yashakanye na Akabu, yakomeje gusenga ikigirwamana cy’iwabo cya Baali, ndetse ayo masengesho ndetse n’amashusho ya Baali abizana mu   ngoro y’ibwami. Umuhanuzi Eliya  nk’umuhanuzi w’Uhoraho Imana ya Israheli kandi y’ukuri ntiyabyemera, arabirwanya. Yezabeli aramuhiga, akaba ari yo mpamvu twumva isomo rya mbere ritubwira uko yananiwe muri uko guhunga, agacika intege, we ubwe akisabira gupfa.  Yaje kuryama arasinzira, kubera kugwa agacuho. Nyamara umumalayika amukoraho, ati: “byuka urye”. Biba ubugira kabiri, kubera ko yari afite urugendo rurerure nk’uko umumalayika abimubwira. Amaze gufungura no gutora akabaraga, yagenze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, agera i Horebu ku musozi w’Imana. Eliya yagaburiwe n’Imana, akomezwa n’Imana ngo akomeze urugendo ayisanga. Ni yo mpamvu Zaburi y’iki cyumweru ari iyo gushimira.

Mu buzima bwacu natwe tunanizwa na byinshi. Ubukene n’indwara, ibihombo, ubushomeri, imitego dutegwa n’abandi cyangwa ubushotoranyi butandukanye, urwango n’ibindi. Hiyongeramo n’abacika intege mu bijyanye no gusenga. Hari n’ukubwira ati: “ariko kuki nkunda Imana, nkanayisenga,nkayikorera ariko ngakomeza guhura n’ibibazo koko?? Ubu njye impora iki? Ibyiza si uko nava kuri iyi si?!”. N’iki cyorezo cya COVID-19 ndetse n’ingaruka zacyo ntabwo cyoroheje ibintu, hari abatari bake cyateye kubura icyerekezo cy’ubuzima. Nyamara mu kunanirwa nk’uku, ni bwo Nyagasani agira ati: “mwicare murye. Mwumve Ijambo ryanjye, murye umugati nabateguriye, mwakire ikinyobwa kinkomokaho kibamara inyota, mutore akabaraga, mukomere, muracyafite urugengo, kandi nshaka ko dukorana urwo rugendo”. Eliya ngo we yagenze iminsi 40 n’amajoro 40. Umubare 40, mu byanditswe bitagatifu ujya ushushanya ubuzima bwo ku isi bwa muntu. Mu yandi magambo, ubuzima bwo ku isi, ni urugendo dukora tugana Imana. Muri rwo habamo ibyishimo, hakabamo n’ibibazo bitandukanye. Ariko Imana ntiba kure. Ni yo tuba dusanga, ariko igitangaje, iranaduherekeza. Unaniwe wese nahindukire arebe neza hafi ye, arahasanga umukunda, umwumva, umuhumuriza na ho na  yaza ari umuntu uciye bugufi. Uwo ni Imana imwohereje, kugira ngo akuzahure.

Umunaniro wacu ahanini ushingiye mu gushidikanya no gutakaza ukwemera. Mu Ivanjili turahabona  abayahudi bijujutira Yezu wari umaze kubabwira ko We ari umugati wamanutse mu ijuru. Inkomoko ye yo ku isi bazi ibahuma amaso, ntibabasha kubona inkomoko ye yo mu ijuru yaberekaga, igihe yabakoreraga ibitangaza byinshi. Ntibabasha kwemera. Muri iki gihe, twumva abantu bamwe bavuga ko batemera Imana, abandi bati twatakaje ukwemera. Bati “kwemera Imana itagaragara, cyangwa itigaragaza uko twe tubyumva, ngo isubize ibibazo byacu uko tubishaka, tuyireba n’amaso yacu, ntacyo bimaze. Imana ivuga imvugo tudashyikira, iyo ntituyishaka. Imana y’amayobera, niyigendere”. Imitekerereze nk’iyi isigaye igaragara cyane. Umuntu udafite ukwemera burya aba ananinwe cyane. N’aho yatunga ibya mirenge, ubuzima bwe nta cyanga buba bufite. Ni ngombwa guca bugufi igihe Imana itubwira. N’aho ibyayo byaza birenze ubwenge bwacu, ni ngombwa kubyakira tworoheje, kuko itibeshya kandi itabeshya. Umuntu yabigereranya n’ukuntu umwana avukira mu muryango, agakura yita se umubyara papa, na nyina umubyara mama, kandi nta kimenyetso simusiga afite cy’uko ari bo bamubyaye. Bamubyara ntiyabibonye. Ariko yemera ibyo bamubwiye, akemera ko ari ababyeyi be n’ubwo aba atabishyikira mu bwenge bwe, kandi uko kwemera ni ko kumuha impagarike y’ibitekerezo n’umutima. Kugereranya hazamo gukabya (comparaison n’est pas raison), uru rugero ni ruto, ariko rwatwumvisha ko umuntu akwiye kwakira Imana n’Umwana wayo Yezu Kristu ugira ati: “ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga, ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo”. Ukwemera n’ukwizera bituvure umunaniro duterwa n’ugushidikanya no gucika intege. Yezu na we yahuye n’ibyamuca intege, yarababaye, ariko akomeza kwibona mu biganza bya Se. Yagize ati: «Dawe, nshyize ubuzima bwanjye mu maboko yawe» (Lk 23,46). Yarapfuye maze arazuka, aha igisobanuro umusaraba tunyuramo. Natwe mu musaraba wacu, turangamire uwatsinze, uwazutse, udukomeza, utubera ifunguro mu rugendo turimo. Iryo funguro, ni Ijambo rye, rihumuriza, rikomeza, ribeshaho. Ni Ukaristiya dutura kandi duhazwa, bigakomeza ukwemera kwacu kandi tukaronka imbaraga zo gukora icyiza gusa.

Gukora icyiza, ni bwo butumwa bwacu. Ni yo mpamvu Pawulo atubwira, mu ibaruwa yandikiye abanyefezi, ko tugomba kwirinda ukwishaririza, umwaga, uburakari, intonganya, gutukana n’ububisha bwose, ahubwo kubera rya funguro duhabwa na Yezu Kristu, tukarangwa n’ineza, impuhwe, imbabazi, tukigana Imana, tugakundana. Ntawe ukwiye kugira icyo yitwaza, kabone n’umusaraba we,  ngo yitaze imigenzereze myiza nk’iyi.

Imana iduhishurira ibyiza nk’ibi twumva mu masomo y’iki cyumweru, ni Imana iduha ifunguro ridukomeza, ngo dukomeze urugendo tuyisanga. Ikirushijeho, ni uko tuyisanga kandi ari na yo iduherekeza mu rugendo.  Ni iyo gushimirwa. Tuyishimire nk’uko umuririmbyi wa Zaburi abikora agira ati:“nzashimira Uhoraho igihe cyose, ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye. Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho, ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime”. AMEN

Padri Jean-Pierre RUSHIGAJIKI

 

 

 

Leave a Reply