Amafoto+Video: Itangwa ry’ubupadri n’ubudiyakoni, ku wa 15 Kanama 2021, muri Paruwasi ya Regina Pacis Remera

 Itangwa ry’ubupadri n’ubudiyakoni, ku wa 15 Kanama 2021, muri Paruwasi ya Regina Pacis Remera

Kuri uyu wa 15 kanama 2021 Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yashyize mu rwego rw’Abapadiri abadiyakoni batatu,aha ubudiyakoni abafatiri batanu, aha umurimo w’ubuhereza abafatiri cumi na batatu ndetse anaha umurimo w’ubusomyi Abafaratiri babiri. Bose tubifurije ubutumwa bwiza. Nyagasani wabatoye abakomeze.

Ni mu gitambo cya Missa cyatangiye i saa yine z’amanywa, cyari kitabiriwe n’abapadri  batandukanye, abihayimana baringaniye n’abalayiki bahagarariye abandi mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Iyo Missa yahuriranye n’umunsu mukuru w’Asomusiyo yasomwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.

Itangwa ry’ubudiyakoni n’ubupadri ryakozwe mu byiciro byabwo nk’uko bisanzwe bigenda:  Guhamagarwa kw’abagiye kubihabwa, Kwigishwa, Gusezerana, Kwiyambaza abatagatifu mu gihe ababihabwa baba barambaraye hasi n’Itangwa ry’ubudiyakoni n’ubupadri nyirizina.  Mu itangwa ry’ubudiyakoni nyirizina, Umwepiskopi avuga isengesho nyeguriramana, amaze kuramburira amaboko ku babuhabwa.

Abapadri bo barabanza bakaramburirwaho ibiganza n’abasaserdoti bose bari aho, ni ukuvuga Umwepiskopi n’abapadri, hanyuma na bo bakavugirwaho isengesho nyeguriramana, ari na ryo rikuru muri iki gikorwa gitagatifu. Abapadri bashyasha basigwa amavuta y’ubutore kandi bagahabwa Umugati na Divayi bazakoresha batura Igitanbo cya Missa.

Mbere y’uko Missa ihumuza, abafashe ijambo bose bashimiye Imana, bashimira abarezi n’ababyeyi bitaye kuri izi ntore.

Nyiricyubahiro Cardinal, yashimiye ababyeyi bafashije abana babo mu rugendo rubageza ku ntambwe y’ubupadri ndetse kandi anaboneraho n’umwanya wo kwifuriza abakristu bose umunsi mukuru mwiza w’Asomusiyo, anaha  abapadri bashyashya impapuro zihamya ko bahawe ubusaserdoti, mu rwego rw’Ubupadri.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *