Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima (lk 2,35)
Ukwezi kwa Cyenda (Nzeri) mu gifaransa kwitwa «Septembre », mu cyongereza kwitwa « September ». Ijambo « Septembre » riva kw’ijambo ry ‘ Ikilatini « September », nabyo biva kuri « septem », « sept » (mu Kinyarwanda : Karindwi), kuko kwari ukwezi kwa karindwi mu mezi yaragize ingengabihe y’Abaromani (Calendrier romain), yarigizwe n’amezi icumi.
Muri uku kwezi, muri Kiliziya tuzirikana ku buryo bw’umwihariko ububabare bwa Bikira Mariya (Bikira Mariya umunyamibabaro) « Notre Dame des Douleurs » (Notre Dame des Sept Douleurs), (Mater Dolorosa).
Kuzirikana ububabare bwa Bikira Mariya bidufasha kumva uburyo Bikira Mariya yifatanyije n’umwana we Yezu mu bubabare yagize : « Dore uyu nguyu yashyiriweho kubera benshi muri Israheli impamvu yo korama cyangwa gukira, azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka. Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima,bityo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bigaragare » (Lk 2,34-35).
Bikira Mariya yaherekeje Umwana we mu nzira y’umusaraba. Ububabare bwari ku mwana we, we yabwumviraga mu mutima. Ukwezi kwa cyenda rero tuzirikana kuri Bikira Mariya Umunyamibabaro, umunsi uhimbazwa ku itariki ya 15 Nzeri.
Muri uku kwezi twihatire kuba hafi y’Umubyeyi Bikira Mariya, cyane cyane tuzirikana ishapule y’ububabare. Twige kwakira ububabare mu buzima bwacu nkuko Bikira Mariya yabitwibukije i Kibeho agira ati : « Kubabara kandi ni inzira yo guhongerera icyaha cy’isi no kwifatanya na Yezu na Mariya mu gukiza isi. Ni byiza kwakirana ukwemera n’ibyishimo imibabaro yose, kwibabaza no kwigomwa kugira ngo isi ihinduke ».
Ububabare burindwi bwa Bikira Mariya
Muri uku kwezi, tunyuze ku Mubyeyi Bikira Mariya, tuzature Yezu imibabaro yacu yose, ibituremereye, ibutugoye, ibitunanije, kuko niwe ushobora kuturuhura:”Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura. Nimwikorere umutwaro wanjye kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya; muzamererwa neza mu mitima yanyu. Koko rero umutwaro wanjye uroroshye, n’ibyo mbakorera ntibiremereye.”(Mt 11,28-30)
Muri uku kwezi kwa Cyenda, tuzazirikane kandi ko atari umusaraba gusa Yezu yahetse wari umuremereye , ahubwo yararemerewe n’ibyaha byacu ndetse n’imibabaro yacu, bitume dutinyuka kumwegera no kumutura byose : Nyamara kandi, ni imibabaro yacu yari yikoreye, ni ibyago byacu byari bimuremereye; ariko twe tukamubonamo uwahawe igihano, nk’uwibasiwe n’Imana ikamucisha bugufi. Nyamara we yahinguranyijwe kubera ibyaha byacu, ajanjagurirwa ibicumuro byacu: igihano cye cyadukomoreye amahoro, ibikomere bye tubikesha umukiro (Iz 53,4-5).
Mutima wa Mariya wababaye kandi utagira, udusabire.
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali