Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa
Diyosezi Gatolika ya Kibungo, afatanyije n’umuryango wa Padiri Justin KAYITANA,bababajwe no kumenyesha inshuti n’abavandimwe ko Padiri Justin KAYITANA, Umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo, yitabye Imana kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Nzeri 2021 azize urupfu rutunguranye.
Bimenyeshejwe Abepiskopi,Abapadiri,Abihayimana,Abakristu n’abandi bose babanye nawe ndetse nabo bakoranye
mu mirimo inyuranye.
Imihango yo gusezera no gushyingura Nyakwigendera muzayimenya hanyuma.
Padiri Justin KAYITANA, Nyagasani amwiyereke iteka aruhukire mu mahoro.