Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Gashyantare 2024, Kiliziya Gatolika yatangiye igihe gikomeye cy’igisibo.Iki gihe kimara iminsi 40. Igisibo gitangira ku wa gatatu w’ivu. Igisibo ni igihe cyo gusenga, kwicuza no kwihana. Uyu munsi muri Arkidiyosezi ya Kigali, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali Kambanda yasomye misa y’uwa Gatatu w’ivu muri Katedrali Saint Michel i saa sita z’amanywa.
Mu nyigisho yagejeje ku bakristu, Arkiyepiskopi wa Kigali yavuzeko igisibo ari igihe dukunze kwita igihe cy’ubutayu. Twibuka Yezu Kristu,mbere yo gutangira ubutumwa bwe yagiye mu butayu, amara iminsi 40 yitegura ubutumwa bwe,kugirango aduhe urugero rwo kwiyaka byose. Mu butayu ni ahantu umuntu aba adafite ikimurangaza,akaba ari kumwe n’Imana gusa. Mu butayu ni ahantu haba hakomeye kuba, hashyushye, hatari amazi,mbese ahantu umuntu ahuriramo n’ibigeragezo. Urugendo rw’ubutayu nkuko Nyirubutungane Papa Fransisiko abitubwira mu butumwa yageneye abakristu mu gisibo cy’uy’umwaka, ni urugendo rwo mu butayu kugirango dushobore kwibohora, kugera ku bwigenge nyakuri,kugirango dushobore kwigobotora ibituziga byose bigatuma tudashobora kwakira urukundo rw’Imana, bigatuma tudashobora kwakira abandi nkuko dukwiye kubakira nk’abavandimwe. Igisibo ni umwitozo rero wo kwitsinda, gutsinda ukwikunda no kwireba bituma umuntu atakira abandi.Papa Fransisiko mu ibaruwa yise Ibyishimo by’Ivanjili atubwirako iyo umuntu yiyuzuyemo ariwe wireba nta mwanya agirira Imana mu mutima we, mu buzima bwe,nta mwanya agirira abandi mu buzima bwe, aba ariwe wenyine abandi bagomba kumubisa cyangwa se kumubera ibikoresho bituma arushaho kwiyuzura. Igishuko gikomeye cyane gituma umuntu atakira Imana n’abandi ni igishuko cyo kwikunda.Umwitozo rero w’igisibo ni ukugirango dushobore kwitsinda, kwitoza kwigomwa kugirango umuntu ashobore kubohoka agere kubwigenge butuma ashobora gukora igikwiye. Hari igihe abantu bitiranya ubwigenge bakagirango ni ugukora icyo ushaka. Ubwigenge ni ukuba ubohotse ufite umutima n’amaboko bishobora gutuma ukora ikiza, gikwiye, ushobora gukunda naho ubundi umuntu aba ari imbata y’icyaha. Umwitozo w’igisibo rero ni nk’abakinnyi bakora imyitozo kugirango bashobore gutsinda. Icyaha cya muntu gihora kidukurura, igihe cy’igisibo rero ni umwitozo utuma tubasha kwiyaka iyo rukuruzi y’isi ihora idukurura.
Mbere na mbere rero ni ukwitsinda, gutsinda ukwikunda kugirango dushyire Imana imbere mu buzima bwacu, aho kugirango abe ari twebwe twubahwa, tugaragara. No mu bikorwa byiza by’isengesho. Ibikorwa by’urukundo, naho ibishuko bigerayo. Sekibi ntaho atagera. Hari ubwo umuntu akora igikorwa cyiza, asenga, afasha abakene ariko ya rukuruzi iranga ikagukurura ikakugusha mu cyaha, ntusenge kuberako ushaka gusingiza Imana ahubwo ukaba ushishikajwe no kwigaragaza kurushaho, no gushaka ikuzo, ari wowe wireba aho kugirango urebe Imana. Nkuko wa mwigishamategeko yasanze umusoresha w’umunyabyaha ari gusenga akabwira Nyagasani ati uriya munyabyaha arakora iki hano, uriya arakubwira iki Nyagasani ko ari umunyabyaha! Ati njyewe ndagushimira ko nubaha amategeko, ntanga ituro nkurikije uko amategeko abisaba,muri make ndi intungane kandi ndabigushimira.Uyu mwigishamategeko niwe wisengaga, yari yiyuzuye. Isengesho rero ryiza nkuko Bikira Mariya i Kibeho yadusabye gusenga nta buryarya niryo riduha imbaraga kugirango dushobore gutsinda iki gishuko.
Nyagasani agira ati igihe mukora ibikorwa by’urukundo ntimukabikorere gushimwa, ngo umuntu ahabwe ikuzo,ahubwo mbere na mbere mujye mubigirira Imana. Gufasha umukene ubikore ugiriye ko ari umwana w ‘Imana, kandi ukamufasha kuburyo ataba ari wowe ashimira mbere na mbere ahubwo ashimire Imana, asingize Imana. Niyo mpamvu iyo hajemo gushaka ikuzo ryawe ubangamira Imana, ukayikingiriza, akaba ari wowe ushimirwa kandi nawe ubikesha Imana.
Rukuruzi ikomeye iboha umuntu ni inda. Inda ikubiyemo byinshi. Si amafunguro gusa cyangwa kurya byinshi. Ni ubusambo ku mutungo, mu mafaranga, kugira abandi ibikoresho byawe,ubusambanyi, urwango, amahugu,inabi…Umuti wa byose ukubiye mugusiba kugirango umuntu ashobore kwitsinda nkuko Pawulo Mutagatifu abitubwira ati: “Ndabinginze nimureke Imana ibigarurire”.Umuhanuzi Yoweli nawe atwibutsako kwitandukanya n’Imana bidukururira amakuba kandi koko turabibona intambara zose, agahinda kose, abantu bagirira abandi nabi, bahemukira abandi,akababaro abantu bahura nako byose biterwa no kwikunda no kwitandukanya n’Imana.
Muri iki gihe k’igisibo twitandukanye nibyo byose bituma tudakunda Imana kandi ngo tuyihereze uko bikwiye, tudakunda abavandimwe no kubakira uko bikwiye.
Arkiyepiskopi wa Kigali mu gitambo cya misa. Iburyo bwe ni Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, Igisonga cya Arkiyepiskopi wa Kigali.Ibumoso ni Padiri Consolateur Innocent,Padiri mukuru wa Katedrali Saint Michel
Padiri Phocas BANAMWANA