Kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 16 Gashyantare 2024, mu ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli, habereye umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku ncuro ya 7 ku banyeshuri barangije amasomo yabo mu mashami y’ubuforomo n’ububyaza. Umuhango witangwa ry’impamyabushobozi wabimburiwe n’Igitambo cya misa, yayobowe na Nyiricyubahiro Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoni Karidinali KAMBANDA. Mu nyigisho yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Arkiyepiskopi wa Kigali yagarutse ku ngingo zikurikira:
- Uburwayi buboha umuntu bugatuma adashobora guhereza Imana
Uyu munsi twishimira abanyeshuli bashoje amasomo yabo hano muri iri shuli kugirango bahabwe ubutumwa bwo kubungabunga ubuzima bw’abantu ndagirango tuzirikana ku mpano ikomeye y’ubuzima no kuburwayi nk’umwanzi w’ubuzima ubuhungabanye cyangwa ubwica tukaba tugomba guhora tubukiza uwo mwanzi. Ni mahire ko hashize iminsi mike twijihije umunsi mpuzamahanga w’umurwayi, ku cyumweru gishize aho Nyirubutungane Papa yatwoherereje ubutumwa bw’uwo munsi n’amasomo tumaze gusoma akaba yose adufasha kuzirikana kuri iyo ngingo y’ubuzima ari nabwo butumwa bw’umuforomo n’umubyaza.
Uburwayi buboha umuntu bugatuma adashobora guhereza Imana no kwakira abavandimwe nkuko abyifuza icyo umutima we umubwira gukora akabura amaboko. Igihe nyirabukwe wa Petero, Yezu n’abigishwa be bageze mu rugo bari bagiye kurugwamo ari mu buriri ahinda umuriro arwaye malariya ananirwa kubyuka ngo abakire. Yezu abona uwo mutima n’urukundo biboshye aramukiza ako kanya arabyuka atangira kubakira nguko uko uburwayi butugenza. Mu ivanjili twumvise Yezu akiza umubembe, ububembe bwari uburwayi bubi cyane kuko umubembe yabaga yarahawe akato ntawumwegera Yezu aramukiza bituma agaruka mu bandi ahabwa agaciro nawe atangira guhereza abagirira akamaro no gusingiza Imana ayihesha icyubahiro.
- “Kuba nyamwigendaho” indwara ituma abarwayi n’abanyantege nke batereranwa bakigunga
Mu butumwa Nyirubutungane Papa yaduhaye agaruka ku bundi bwoko bw’indwara buriho mu gihe cyacu, kuba nyamwigendaho bituma abarwayi n’abanyantege nke batereranwa bakigunga nabyo bisenya ubuzima bikabwica kuko Imana yaremeye umuntu kubana n’abandi. Kubaho ni ukubana. Muri filosofi yacu muri Africa igira iti, “kugirango mbeho nuko twese tuba turiho” I am because we are. Iyo bigeze ku murwayi noneho cyangwa umuntu ukuze ufite intege nke akenera cyane kubana n’abandi bakamuba hafi. Umunsi mpuzamahanga w’abarwayi wizihizwa buri mwaka tariki ya 11 Gashyantare. Uyu munsi watangijwe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II mu mwaka w’1992 agira ngo turushehokwegera abarwayi, kubafasha mubyo bakeneye byose cyane cyane tubaba hafi. Uyu mwaka uyu munsi twawuhibaje ku ncuro ya 32, maze Papa Fransisko awuha insanganyamatsiko ijyanye n’isomo rya mbere ngo « Si byiza ko Muntu aba wenyine ». Umuntu Imana yamuremye ishaka ko abana n’abandi. Iyo turi bazima hari igihe tubyirengagiza ariko kubana n’abandi umuntu abona ko ari ngombwa igihe ahuye n’uburwayi bukomeye, cyangwa ibyago maze agakenera abamwitaho, abavuzi barimo abaforomo cyangwa se abaforomo-kazi, yaba agiye kwibaruka agakenera umubyaza cyangwa umudamu umuba hafi. Papa agaruka kubihe bibabaje twanyuzemo bya COVID-19, igihe abarwayi barwaraga bagapfa bigunze nta muvandimwe numwe bari kumwe. Abaganga n’abaforomo nabo baraheze mu bitaro barwana kubarwayi ntawundi uhinjira wo mu muryango bafatanya gukomeza umurwayi.
Papa Fransisko ntahwema gutunga agatoki « iterambere ritariryo » cyangwa se « umuco mubi»uheza abari muza bukuru, abakecuru n’abasaza, cyangwa se abantu babana n’ubumuga bunyuranye. Tugomba guhora twigengeseye kugira ngo uwo muco mubi utazatwinjirana ugasanga natwe turatwarwa n’iby’ahandi bituma dutakaza ubumuntu, bikatubera nk’«ibibembe» bidakira. Ngo agasozi kabuze umukuru, kagusha ishyano rikahirirwa,rikaharara. Mt Yohani Paulo II yagiraga ati isi ya none yimitse “umuco w’urupfu” “culture of death” aho abana barwanya ubuzima ngo banga isama no kubyara, kwicira abana mu nda, gukuramo inda, bakavutse umwana ubuzima, guhuta abarwayi n’abantu bashaje kubo bamaze kubabera umuzigo bashaka kwikiza kugeza no kwiyambura ubuzima biyahura bikemerwa n’amategeko.
3.Nimube hafi abababaye mubagaragariza urukundo rudacogora
Papa aradushishikariza kugendera ku rugero rwiza rw’ « umusamaritani w’impuhwe». Papa Fransisiko yadushishikarije ikintu gikomeye cyaranze Yezu Kristu mu buzima bwe bwose agira ati: «Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari umunyampuhwe» (Lk 6, 36). Arongera ati «Nimube hafi abababaye mubagaragariza urukundo rudacogora». Wirinde kwereka umurwayi cyangwa umuntu ukuze ko akubereye umutwaro akurushya ahubwo wishimire kumuba hafi ngo agubwe neza, akire kandi umubonemo ishusho ya Kristu. (Mt 25, 31-40). Imana niyo yonyine izihembera abanyampuhwe n’abitangiye abandi kubera urukundo rwinshi bagiye bagaragaza nk’uko Yezu atahwemye kubigaragariza bose : «Yazengurukaga Galileya yose, yigishiriza mu masengero yabo,atangaza Inkuru Nziza y’Ingoma, akiza ikitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda»(Mt 4,23), maze ubugiraneza bwe bumenyekana hose.