Indi yubile y’impurirane muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda (2025):”Turangamire Kristu, Soko y’amizero,ubuvandimwe n’amahoro”(Ef 2,11-22)

Ubu ni ubugira kabiri muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda hagiye guhimbazwa yubile y’impurirane. Mu mwaka w’i 2000, mu Rwanda, yubile y’imyaka 2000 y’Ugucungurwa kwa muntu yahuriranye na yubile y’imyaka 100 Inkuru Nziza igeze mu Rwanda. Sinodi idasanzwe  yabaye umwanya mwiza wo kwitegura guhimbaza Yubile y’impurirane yo mu 2000.Ubu nabwo yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’Ugucungurwa kwa muntu, n’imyaka 125 Inkuru Nziza igeze mu Rwanda, isanze Kiliziya y’isi yose iri mu rugendo rwa Sinodi ku kugenderahamwe.

Nkuko babitangaje mu ibaruwa yabo yo ku itariki 30 Ugushyingo 2023:”Ibaruwa y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda itangaza Yubile y’Impurirane yo muri 2025”, yasohotse ku Cyumweru cya mbere cy’Adiventi, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bahamagariye abakristu kwitegura guhimbaza imyaka 2025 y’Ugucungurwa kwacu n’imyaka 125 Inkuru Nziza igeze mu Rwanda(1900-2025):

Mu kwishimira iyo  neza y’Imana  itagereranywa, twebwe Abepiskopi banyu tunejejwe no kubatangariza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 ishize Jambo w’Imana yigize umuntu akaza muri iyi si kuducungura, n’imyaka 125 Inkuru Nziza igeze mu Rwanda.Tubishimiye Imana.

Insanganyamatsiko rusange ya Yubile y’imyaka 2025 y’Ugucungurwa kwacu ni “Abagendana amizero”.Naho insanganyamatsiko ya Yubile y’imyaka 125 Inkuru Nziza igeze mu Rwanda ni:”Turangamire Kristu:Soko y’amizero,Soko y’amizero,ubuvandimwe n’amahoro” (Efez 2,11-22)

Muri iyo baruwa y’Abepiskopi, bongeye kwibutsa abakristu ko igihe cya Yubile ari igihe cyo gushimira Imana no gutangaza impuhwe zayo.Ni igihe cyo kuzirikana urukundo ruhebuje rw’Imana no kurusakaza mu muryango wayo.Abepiskopi bakomeza bavuga ko ari igihe cyiza Imana ihaye Kiliziya Gatolika mu Rwanda  cyo gusubiza amaso inyuma ikazirikana ibyiza by’Imana mu mateka yayo no ku mukiro itegereje.

Mu ijambo ritangiza yubile y’impurirane, mu misa yabereye muri Bazilika nto ya Kabgayi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10/2/2024, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA, yibukije amwe mu matariki y’ingenzi yaranze ubutumwa bw’abamisiyoneri ba mbere mu Rwanda:

Tariki ya 15/9/1899, nibwo Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Hirth yakoze urugendo rugamije kugeza Ivanjili mu Rwanda. Musenyeri  Hiriti n’abari bamuherekeje bahagurutse i Kamoga muri Tanzaniya, berekeza mu Rwanda.Yari kumwe na ba padiri Alufonsi Burari na Pawulo Barutolomayo ndetse na Furere Anselemi. Babanje guca i Burundi kubonana n’uwari ukuriye ingabo z’abadage wayoboraga agace u Rwanda rwari rurimo.Ku wa 20/01/1900 ni bwo bageze i Shangi ari na ho habereye misa ya mbere ku butaka bw’u Rwanda.

Ku wa 2 gashyantare 1900  : Musenyeri Hiriti n’abo bari kumwe bageze ibwami bakirwa n’umwami Yuhi V Musinga mbere yo gukomeza berekeza mu majyepfo. Ku wa 4 gashyantare 1900, Myr Hiriti yasubiye muri Tanzaniya anyuze mu Gisaka ariko asiga padiri Burari na Pawulo Barutolomayo ndetse na Furere Anselemi i Mara kugira ngo bahashinge misiyoni ya mbere mu Rwanda.

Ku wa 8 gashyantare 1900 : Abamisiyoneri batatu basigaye mu Rwanda bakambitse i Save ari na ho baje gushinga misiyoni ya mbere yaragijwe « Umutima Mutagatifu wa Yezu ». Nyuma yaho hakurikiyeho ishingwa rya za misiyoni Zaza (1/11/1900), Nyundo (25/4/1901), Rwaza (20/11/1903), Mibirizi (20/12/1903), Kabgayi (20/1/1906), Rulindo (26/4/1909), Murunda (17/5/1909) na Kansi (13/12/1910).

Mata 1903: Abanyarwanda ba mbere 26 bahawe isakramentu rya batisimu i Save.Mu w’1904, bwa mbere mu Rwanda hatanzwe isakramentu ry’ugushyingirwa hanatorwa abaseminari ba mbere boherejwe kwiga i Hangiro muri Tanzaniya, iruhande rwa Musenyeri Hiriti.

Ku wa 7 ukwakira 1917  : Kiliziya yabonye abapadiri bayo babiri ba mbere b’Abanyarwanda, abo ni Donati REBERAHO (+1/5/1926) wavukaga i Save na Balitazari GAFUKU (+1958) wavukaga i Zaza. Musenyeri HIRITI wari warabohereje kwiga Seminari i Bukoba mu 1904 ni na we wabahaye ubusaseridoti, i Kabgayi.

Arkiyepiskopi yanibukije amatariki y’ingenzi azaranga iyi myaka ibiri yo kwitegura Yubile y’impurirane.

-Kabgayi, ku wa 10/02/2024: Itangizwa ku mugaragaro rya Yubile

-06/07/2024;Guhimbaza isakramentu rya Batisimu I Zaza muri Diyosezi ya Kibungo, ahabatirijwe umunyarwanda wa mbere.

-Ku wa 5-8/12/2024:Ikoraniro ry’Ukaristiya I Butare

-02/02/2025:Guhimbaza ingabire y’ukwiyegurira Imana I Kibeho muri Diyosezi ya Gikongoro

-15/06/2025:Guhimbaza ubusaseridoti I Shangi  muri Diyosezi ya Cyangugu. Niho abapadiri ba mbere bashyikiye, bahahimbariza Misa bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda.

-Ku wa 02/08/2025:Guhimbaza ikenurabushyo ry’umuryango ku Nyundo

-Ku wa 8/11/2025:Guhimbaza ubutumwa bw’Abalayiki I Byumba

-Ku wa 06/12/2025: Gusoza Yubile I Kigali

Arkiyepiskopi wa Kigali yongeye gushimira cyane abamisiyoneri bagejeje Inkuru Nziza mu Rwanda. Inkuru Nziza mu Rwanda, yabaye nka ya mbuto ya Sinapisi Yezu atubwira mu Ivanjili, batera ari akabuto gato, nyamara igakura, ikera imbuto nyinshi.

Padiri Phocas BANAMWANA

Amafoto ya misa itangiza yubile y’impurirane ku rwego rw’igihugu muri Diyosezi ya Kabyayi ku wa 10/2/2024

                 

 

 

Leave a Reply