Kuri uyu wa 03 Kamena 2021, hahimbarije muri Paroisse Kabuga Ikoraniro mpuzamahanga ry’ ukaristiya mu rwego rwa Archidiyosezi ya Kigali no mu karere k’ikenurabyushyo ka Masaka. Ryitabiriwe na bagabuzi b’ ingoboka bagera kuri 320 baturutse mu karere k’ikenurabyushyo kose, baherekejwe n’abapadiri ba buri Paruwasi. Gahunda y’umunsi yari iteye itya: Nyuma yo kwakira abashyitsi, hakurikiyeho isengesho, ubundi abaje bigishwa indirimbo y’lkoraniro ry’Ukaristiya. Nyuma yaho, hasubirwamo uko umuhango wo gutanga ububasha ku bagabuzi b’ingoboka ukorwa.
Padiri Honoré yaje gutanga inyigisho irangiye, hajyaho Gushengerera Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya na Penetensiya.
Misa yatangiye 11h30 iyobowe na Mgr Casimir Uwumukiza, Igisonga cya Arkiyepiskopi wa Kigali, iberamo umuhango wo Gusubiramo amasezerano y’abagabuzi b’ingoboka.
Mu nyigisho ya missa, hatambutse ingingo z’ingenzi zikurikira:
INSANGANYAMATSIKO: Ukaristiya isoko y’ ubuzima bw’ umugabuzi w’Ukaristiya
Ingingo ya mbere :
Ukaristiya n’ isakaramentu ririmo Yezu ubwe wese,Umugati na Divayi bihinduka umubiri n’ amaraso bya Yezu. Ingingo2 :Umuhereza w’ingoboka w’Ukaristiya agomba gukunda gushengerera Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, akanahabwa Penetensiya kenshi.
Amasomo yo ku wa 4 adusaba kunga ubumwe na Nyagasani; Ubuzima bwacu n’ibyo dukora tubiture Nyagasani.
Ibyo tugomba kwitaho: kugira isuku n’imyitwarire myiza igaragaza icyubahiro tugomba guha Isakaramentu Ritagatifury’Ukaristiya.
Byanditswe na
Valens Ngabonzima, umukozi mu bukarani bwa Paroisse Kabuga.