Ihuriro mpuzamahanga ry’Ukaristiya ku rwego rwa Arkidiyosezi ya Kigali muri Paruwasi Karoli Lwanga ya Nyamirambo – Amafoto

Ihuriro mpuzamahanga ry’Ukaristiya ku rwego rwa Arkidiyosezi ya Kigali muri Paruwasi Karoli Lwanga ya Nyamirambo – Amafoto

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo yatangije Ihuriro mpuzamahanga ry’Ukaristiya, kuri uyu wa 03 Kamena 2021, muri Paruwasi Karoli Lwanga ya Nyamirambo. Wabaye n’umunsi w’impurirane kuri iyo Paruwasi, kuko ku italiki nk’iyi, hahimbaza uwo mutagatifu murinzi wayo wahowe Imana mu gihugu cy’Ubuganda.

Hari kandi Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, Arkiyepikopi wa Kigali uri mu kiruhuko, abapadri barenga 20, umudiyakoni umwe, abihayimana n’abalayiki (aba Nyamirambo kimwe n’abahagarariye abandi bo mu maparuwasi atandukanye ya Kigali) batari bake, nanone ariko hubahirizwa ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVI-19

Igitambo cya Missa cyatangiye i saa tanu muri Kiliziya ya Nyamirambo nyine, kiyobowe na Nyiricyubahiro Cardinal. Mu ntangiriro yacyo, Padri mukuru w’iyo Paruwasi, Claudien MUTUYIMANA, yahaye ikaze abashyitsi kandi ahamya ko Ukaristiya irema abatagatifu.

Mu nyigisho y’umunsi, Nyiricyubahiro Cardinal yibukije ko Karoli Lwanga na bagenzi be bahowe Imana mu Bugande ari bo bashyizwe ku rutonde rw’abatagatifu ari aba mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Yasobanuye ko Ukaristiya ari Isakramentu ry’urukundo n’ubwitange bya Kristu watwitangiye ku musaraba, bityo n’ubumaritiri bukaba igisobanuro cy’urukundo rusubiza urukundo rwa Kristu. Urwo rukundo rutera urufite kubahiriza amategeko no kuba indahemuka, cyane mu gihe cy’ibitotezo, dore ko ukurikiye Yezu Kristu byuzuye atabura no guhura n’ibigeragezo. Mu gihe mu Buganda hari haganje ingeso mbi nyinshi, abamaritiri bakuriwe na Yozefu MUKASA (mu myaka no kuzira ukwemera), bo bahisemo kubaha ugushaka kw’Imana, kugeza n’igihe bakuzize. Nyiricyubahiro Cardinal yasobanuye ko Yezu Kristu ari isoko y’imbaraga z’ubukristu n’ubutwari bwabaranze. Ukaristiya bahabwaga yabateraga kubana na Kristu ubakomeza. Bityo natwe twabareberaho, ubukristu bwacu bukera imbuto zikomoka ku buhamya bw’abahowe Imana kuva mu ntangiriro za Kiliziya.

Visi Pererzida w’Inama nkuru ya Paruwasi, Bwana Edouard NDAYISABA, amaze gushimira Imana na Nyiricyubahiro Cardinal, yahamije ko ibanga rya Karoli LWANGA ryabaye uguhabwa no gushengerera Yezu Kristu muri Ukaristiya kenshi. Abakristu b’i Nyamirambo bagira ugushengerera guhoraho kandi bigishijwe Ukaristiya mu masantrali yabo yose, bamenya ko muri Ukarustiya, Yezu ari Igitambo, ifunguro n’inshuti babana.

Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA we asanga umunsi nk’uyu ari umunsi w’ubuhamya no gushimira abahowe Imana bo mu gihugu duturanye. Kuba abakristu b’i Nyamirambo babakunda, ni ikintu cyiza cyane. Ihuriro ry’Ukaristiya ritwibutsa ko Yezu ari “Umugati wamanutse mu ijuru”, atangiramo ubugingo bwe.

Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Cardinal yishimiye ko gahunda nk’iyi yakunze uyu mwaka, kuko umwaka ushize bitagenze neza cyane kubera icyorezo cya COVID. Yifurije umunsi mwiza Paruwasi, kimwe n’ “Abasonzeye ubutungane”, umuryango wavutse mu 2006, ukaba wiyambaza abamaritiri b’i Buganda. Yagaragaje umugisha u Rwanda rugira, rwo rwabonye abasaserdoti ba mbere barwo hashize imyaka 17 gusa Ivanjili igeze mu Rwanda, n’ababikira mu myaka ibiri ikurikiraho. Musenyeri Hirth yagiriye icyizere abanyarwanda, amaze kwibonera ko n’abaganda bagaragaje ukwemera gukomeye baba abatagatifu. Ubuhamya bwabo budufashe natwe kuba abamaritiri mu buzima bwacu bwa buri munsi. Abamaritiri bakunze Ukaristiya na Bikira Mariya cyane. Ni urugero rwiza kuri twe.

Agarutse ku Ihuriro ry’Ukaristiya, yavuze ko iri ari irya 52. Muri iri huriro, tuzibuke ko Ukaristiya ari isoko n’indunduro y’ubuzima bwose bwa Kiliziya, kandi ko ari nk’umugezi utemba ku isi hose, igihe cyose no mu mateka yose. Ni isoko y’imbaraga zo kwiyegurira Imana, wa mugani wa Mutagatifu Tereza w’i Kalikuta. Mu Rwanda by’umwihariko, iri huriro rizadufashe kubona Ukaristiya nk’isoko y’impuhwe, urukundo, ubumwe n’ubwiyunge, maze amateka yacu yabayemo urupfu ahinduke amateka mashya y’ubuzima. Ubuzima nibutsinde urupfu. Nyiricyubahiro Cardinal yashoje ashimira cyane abakristu ba Nyamirambo kubera imbaraga bashyira mu gikorwa cyo kubaka Paruwasi nshya ya Karama.

Iri sengesho ryasojwe no gushengerera Yezu Kristu muri Ukaristiya.

Padri Jean-Pierre RUSHIGAJIKI

Amafoto: Jean-Claude TUYISENGE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *